Ni byo se koko : Ngo Rusesabagina yaciye insinga za telefoni kugira ngo ahime abari bahungiye muri Mille Collines ?

Publié le par veritas

Paul Kagame atinya kandi akanga urunuka umuntu wese wamenyekana kumurusha! N'iyo baba bava inda imwe yamwica cyangwa akamwangiza akoresheje Abarenzamase be batunzwe no guhakirizwa mbese nka Makuza Bernard  cyangwa Nyiramirimo Odetta!

Source: leprophete.fr

Ikibazo cya gatatu twibazaga ni icyerekeye icyaha gishinjwa Rusesabagina ngo cyo kuba yaraciye telefoni za Mille Collines kugira ngo ahime abari bahahungiye !

1.Uwitwa JMV Mutesa arashinja akanashinjura, atabishaka ! Aragira ati :

"Rusesa yaje le 18, bukeye akupa amatelefone. Kamilindi yatanze amakuru y'urugamba, Dalaire ararakara, avuga ko bishobora guteza ibibazo” !

Abashinjabinyoma bemeza rwose ko Rusesabagina yakupye ku bushake telefoni za Mille Collines kugira ngo abari bahahungiye babure communication , Interahamwe zibone uko zibica ! Nyamara gukupa izo telefoni ntibyaturutse kuri Rusesabagina ahubwo byakomotse kuri bamwe mu mpunzi! Dore uko byagenze:

Abahungiye muri Mille Collines bakoreshaga telefoni uko bashatse. Icyaje gutera ikibazo nk’ uko JMV Mutesa na we abyivugira, ni uko KAMILINDI Thomas yahamagaye RFI akayiha amakuru y’urugamba :

Yavugiye kuri RFI uko abantu bari kwicwa, avuga ko Ingabo z’Urwanda (FAR) zatangiye gutsindwa, ko Ingabo za FPR ziri gutsinda urugamba.

Ako kanya induru yahise ivuga iturutse mu buyobozi bukuru bw’  aba FAR . Na Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR byamuteye ubwoba aza avuga ko gukoresha telefoni ya Mille Collines impunzi zikivugira amakuru yose zishakiye kandi ayo makuru agatangazwa ku maradiyo n’ibinyamakuru bishobora kurakaza abasilikari bakuru bo ku ruhande rwa Leta y Abatabazi bikaba byatuma impunzi zicwa.  Koko rero bidatinze le 26/04/1994, abasilikari bohereje umutechnicien wabo gukupa telefoni zose za Mille Collines ! Si Rusesabagina wazikupye nk’uko umunyakinyoma JMV Mutesa ashaka kubimugerekaho.

2.Telefoni yo mu biro bya Directeur yarokotse  ite ?

Hari abagize ishyari rikomeye babonye telefone bakoreshaga zafunzwe ariko iya Diregiteri igasigara. Ahari niho bamwe mu mpunzi bakuye kwibwira ko bagambaniwe!

Mu by’ukuri Milles Collines yari isanzwe ifite lignes enye za telefoni zikagira Central imwe. Gusa aho Hotel imariye kwagurwa, lignes enye ntizari zigihagije,byabaye ngombwa ko ahagana 1993, hakenerwa indi  ligne nshya , yashyizweho na Fax. Iyo ligne ntiyabaye connected kuri Centrale hamwe n’ izindi ahubwo yashyizwe muri secretariat. Igihe bakupa ligne 4, yo ntibamenye ko ibaho . Ng’ uko uko yarokotse, ikomeza gukora, ndetse ikifashishwa na benshi mu mpunzi. Gusa Rusesabagina yasabye impunzi zo muri Mille Collines ko zagumana iryo banga , ntibatangaze ko hari ligne ya telefoni igikora kugira ngo nayo bataza kuyikupa.

Nyamara impunzi za mbere zimaze kuvanwa  muri Mille Collines zikagera i KABUGA, uwitwa Thacien Ndorimana  yakorewe Interview avugira ku mugaragaro ukuntu telefoni bazikupye hakaba hasigaye ligne yo mu biro bya diregiteri! Ibi yabivuze kandi azi neza ko ryari ibanga, kandi ko muri Mille Collines hakiri impunzi zakenera iyo telefoni ! Ushaka guhinyuza azasome igitabo cya Rakia Omar, azabona ubuhamya bwerekeye izo episodes zose.

Umwanzuro

Umuzungu witwa Georges KERRY wakoze sinema yitwa Hotel Rwanda avuga ko afite Video zingana n’amasaha 100 y ubuhamya bwatanzwe n Abanyarwanda barokokeye muri Mille Collines.

Ngo muri ayo masaha yose 20/100 agizwe n’ubuhamya bwa Nyiramirimo Odette na Makuza Bernard aho bavuga ibigwi Rusesabagina, bakerekana ukuntu yitanze ngo arwane ku bantu 1400 bari bahungiye muri Mille Collines.

Nyamara dore ukuntu batangiye gucurika indimi, icyiza biboneye n’amaso yabo bakacyita ikibi. Ubu bubasha bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke bwo guhindura abantu bari bazwiho gushyira mu gaciro bagahinduka nk’Ibihungetwe, bya Nyamujyiyobigiye.....bwerekana ko FPR yahisemo ITERABWOBA n’IKINYOMA nka Strategie de gouvernement. Mbega ngo abantu barabeshya we !

Nyamara ngo iminsi y’ikinyoma ni 40 gusa ! Njye ndareba ngasanga FPR ya Kagame yarabeshye bihagije none dore amahanga atangiye gushibura imitego yose y’ikinyoma, Kagame ubwe ahahagaze! Aho Kagame ntiyaba ageze ku munsi wa 39 ?

Abakomerekejwe n'Abamugajwe n’ikinyoma cy’ingoma y’igitugu ya Kagame mwese ndabifuriza gukomeza kwihangana mwizeye, kubabara biruta gupfa! Umucunguzi ari hafi.

Chantal Kibibi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ngoga, iyo uvuga ngo abantu bahindura indimi, ubivuga ushingiye kuki? kuki muvuga ko  mufite aho Makuza na bandi bose banyomoza Rusesabagina banditse bamushima, mwarangiza ni mubyerekane?

aho rero niho mugaragariza ubuswa, ntagihe nakimwe urwanda rwigeze rubonamo rusesabagina  nk'intwari, ibyo nibyo mwebwe mwibwira, siko bimeze.

igihe yamaze arisha ikinyoma cyararangiye, ubu isi yose imaze kumumenya nk'umujura, ahubwo y'itonde, araza kwisanga vubaha akurikiranwa n'ubutabera.

mugire umunsi mwiza!

Répondre
N

Ni ukwitonda naho ubundi abanyarwanda turata ibaba mu mamahanga! Jenoside ikirangira amahanga yarahuruye , abanditsi b'isi yose, abanyamakuru n'ibyamamare muri sinema baza mu Rwanda kureba
ibyabaye, ubuhamya bwaratanzwe, byose birandikwa, uyu mugabo Rusesabagina ashyirwa irenge ko yakijije abantu, ba nyirubwite barabyivugira yewe n'abategetsi b'u Rwanda barabyivugira!!
Abashakashatsi basuzuma ibyo bintu byose babwiwe basanga ari ukuri!

Igitangaje rero ni uko bamwe mubatanze ubwo buhamya batangiye kuvuga ibindi bidasobanutse, ngo apfobya jenoside!! Niba se Rusesabagina wavuzwe gutyo ariwe ubaye umwanzi ,utarakoze nk'ibyo
Rusesabagina yakoze afatwa ate muri uru Rwanda ? Ngiryo ihurizo naha aba bose batangiye guhindura imvugo !

Naho ibi bikomerezwa muvuga Rusesabagina yagombaga kubonana nabyo muri Canada babonana buri munsi , bakavugana igihe cyose! kandi ga Rusesabagina arakomeye , si ngombwa ko anasaba kujyayo ahubwo
bamusaba kujyayo!! ntimuzi umugabo witwa Daila lama wahawe igihembo cy'amahoro ku isi ? Ubushinwa buhora butera akamo ngo bwamaganye abamutumira!! Ndabona na Rusesabagina ariho agana!! Nimukomeze
mumwamamaze muzareba!!

Répondre