Ngomba kujya mu gihugu nshaka ,nta nuwo ngomba kubwira ibyo navuganye n'inshuti zanjye ! (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

http://nkbnkb.files.wordpress.com/2013/06/twagiramungu.jpgKuri radiyo Itahuka Bwana Nkiko wa FDU yavuze ko adashobora kwitabira inama ya Twagiramungu ngo bitewe ni uko atamutanze kujya muri politiki ! Nkiko abajijwe niba yarakoraga politiki mu Rwanda avuga ko yari ashinzwe iby’amashyirahamwe atabaga muri politiki ! Mu nteruro imwe gusa aba arivuguruje kuko Twagiramungu we yatangiye politiki kumugaragaro mu mwaka w’1991 aba na perezida w’ishyaka rya MDR ndetse arihesha umwanya wa ministre w’intebe muri leta y’inzibacyuho. Nkiko ashinja Twagiramungu kuba asenya amashyaka, aha naho Nkiko aba yitsinze, kuko biramutse ari uko bimeze Twagiramungu yaba afite ingufu nyinshi za politiki zigera no mu mashyaka atayobora ndetse zikayahungabanya, mu gihe imbaraga za Nkiko ntaho zigera!

Mu nkuru yatangajwe na radiyo BBC mu rurimi rw’ikinyarwanda,kuri uyu wa mbere taliki ya 17/02/2014, Bwana Twagiramungu yatangaje ko mu nama yo ku italiki ya 15/02/2014 yahuje amashyaka mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi, ayo amashyaka yumvikanye uburyo azakorana, amashyaka yose yari muri iyo nama akaba yarumvikanye mu gufata icyemezo cyo gushyiraho akanama kayahuza kazategura uko ihuriro rizaba riteye ndetse ako kanama kagashyiraho na code de conduite ni ukuvuga imyitwarire y’amashyaka azaba agize iryo huriro byose bikazasuzumwa mu nama yo ku italiki ya 1 Werurwe 2014 byaba ngombwa n’iyo plateforme y’amashyaka ikajyaho kimwe n’ubuyobozi bwayo kuri iyo taliki.

Twagiramungu Faustin avuga ko mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 15 Gashyantare 2014 inama irangiye havugwamo ko kuya 1 Werurwe 2014 hazashyirwa umukono kuri ubwo bufatanye, ngo abazabyemera bazasinya naho abazaba bagifite ingingimira bakaba bazazivuga bagasinya cyangwa bakanga gusinya ngo ni uko bizagenda nta kundi.

Ku kibazo cya FDLR ngo hari amashyaka 3 yumvikana ku kibazo cya FDLR, ni ukuvuga FDLR nyirizina yemeye ko yashyize intwaro hasi ikemeza ko yajya mu rwego rwa politiki igasobanura ibibazo by’impunzi ziri muri Congo, hakaza PS Imberakuri bafatanije muri FCLR Ubumwe na RDI Rwanda Rwiza nayo yiyemeje kugirana imikoranire nabo.

Nkiko.pngAndi mashyaka 3 asigaye ni ukuvuga PDR Ihumure ya Bwana Paul Rusesabagina, PDP Imanzi ya Bwana Déogratias Mushayidi na FDU Inkingi aya mashyaka uko ari 3 rero Bwana Twagiramungu avuga ko nta ngingimira zikomeye afite uretse ishyaka rimwe muri yo rivuga ko hari ibintu 2 bitari byasobanurwa na FDLR, bumvikanye rero na FDLR ko bazafata umwanya bagasobanura ibyo bibazo 2.

Ku kibazo cya FDU Inkingi, Bwana Twagiramungu yavuze ko muri FDU bafashe icyemezo cy’uko Madame Ingabire Victoire yakomeza kuyobora ishyaka afashijwe na Bwana Boniface Twagirimana umwungirije by’agateganyo uri mu Rwanda azajya ashyira mu bikorwa ibitekerezo akura mu banyarwanda bari mu Rwanda, naho ngo abahuzabikorwa ba FDU Inkingi bari i Burayi ibyo bikorwa byabo bahuza i Burayi ntabwo abizi (Twagiramungu) wenda ngo bo barabizi ngo kuri Twagiramungu ibikorwa byinshi bya FDU biri mu Rwanda niho hari abanyarwanda benshi.

Ku bijyanye n’ibihugu byaba bishyigikiye iki gikorwa ndetse n’urugendo rwa Bwana Twagiramungu mu gihugu cya Tanzaniya, kuri Bwana Twagiramungu ngo kuba yaragiye mu rugendo muri Tanzaniya byavuzweho byinshi  ariko ngo kuba yabonana n’igihugu kimwe cyangwa 2 cyangwa 3 ni uburenganzi bwe ntawe agomba gusaba uruhushya ndetse nta n’uwo ngo agomba gusobanurira ku mugaragaro ibyo yaba yaraganiriye n’inshuti ze cyangwa abo yari agiye kureba.

Kanda aha wumve uko Twagiramungu yasobanuye kuri BBC iby’iyi nama

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W

Uracyari wawundi sha! ndavuga mutama abika IBANGA niyo hashira imyaka 20 cg irenga. Abantu bamwe ndabona ari babalikunda gusa kuki se batabaza first lady ibyo avugira mu nama
z'umushyikirano, ibyo aganira agiye kugulisha u rda muri Amerika, iBurayi n'ahandi? Bazo baze intore hirya no hino kwisi ibyo ziyaga na Pulo. nizingahe zizolimena? vuga.Mzee ni
babarashukana ntukamene ibanga. Komeza inzira watanguye kandi izuba rizava.

Répondre
A

inggi isa neza kurusha Nkiko Nsengimana. Iyo nibera umututsi byari kunshimisha kuko abahutu basa nabi! Apu! niyo mpamvu abazungu babanga kandi naba bahutu bagahora bububa!

Répondre