DUSANGIRE IJAMBO : Akarengane ni nk’indwara y’ibibembe!
source: leprophete
Kuri iki cyumweru, amasomo ya Liturujiya tuzirikana ni aya akurikira :
- Abaleviti 13,1-2.45-46
- 1 Korinti 10, 31-11,1
- Mariko 1,40-45
Isomo rya mbere riratubwira uko mu Isezerano rya Kera umubembe yahabwaga akato, akabaho mu bwigunge, abantu bose bamugendera kure kandi nawe akagomba kubagendera kure ngo atabanduza. Ivanjili iratwereka uko Yezu we yegera ababembe, ntabanene, ahubwo akabakiza. Inyigisho aya masomo yombi aduha ni uko icyaha gihumanya ubuzima bwa Roho nk’uko ibibembe bihindanya umubiri w’umuntu bikawugira “ayo ifundi igira ibivuzo, bikawugira aski”, bikawugira nk’uko ubushanguke (ububore, décomposition) bugira umurambo w’umuntu wapfuye.
Mu isomo rya 2, Pawulo Mutagatifu aragira ati : “kugirango mutazagira aho muhurira n’ibibembe bya Roho, nimunyigane nk’uko najye nigana Kristu”. Icyakora Pawulo Mutagatifu afite indi nyigisho ikomeye aduha. Aragira ati “Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. Nguko uko nanjye ngeregaza gushimisha bose muri byose, ndaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye benshi akamaro ngo bakurizeho gukira”.
Bisobanura iki ?
Bisonura ko “uko ibibembe bihindanya umubiri, uko icyaha giharabika Roho, ni nako akarengane kazana umwuka mubi mu mibanire y’abantu n’abandi”, iyo mibanire igahinduka umwaku (umwanda, amabyi), “aho umwe anyuze, undi akaba yahanyuza ifumba y’umuriro” Abo bantu bashobora kuba ari abagira icyo bapfana, abaturanyi, abafatanije umushinga ubyara inyungu, bashobora kuba ari n’abaturage b’igihugu kimwe.
Aha rero ni ho ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru rihwitura Abanyarwanda twese, cyane cyane abategetsi. Akarengane gatera umwuka mubi.
Mu ibaruwa abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi banditse le 13/03/1957 ku mugenzo mwiza w’ubutabera, hari aho bagera bakavuga bati “aho ubutabera buri, uhasanga umwuka w’amahoro, ubusabane n’umutekano…. Naho akarangane gatuma ibintu bidogera mu mibanire y’abantu n’abandi. Ntigasigana n’igitugukandi gatuma abantu bafata icyemezo cyo kwivumbura, bakakarwanya .Gahembera kandi kakenyegeza inzangano. Aho kari nta muntu uba ucyizera undi, ubucuti burayoyoka, urukundo rwo nta n’ubwo ruba rugishobotse. Mu ijambo rimwe, abantu ntibaba bagishoboye kubana neza uko Imana yabahanze ibyifuza”.Ni nde wakwihandagaza, agashinga icumu, agahakana mu Rwanda rw’ubu atari ko bikimeze ?
Ntaho bitaniye n’ibyo Mgr Andereya Perraudin yamaganaga mu ibaruwa yiswe Urukundo mbere ya byose (le 11/02/1959, hashize imyaka 53 !!!), aho agira ati “ Mu Rwanda rwacu, ukutareshya kw’abaturage, guturuka ahanini kuko ubukire, ubutegetsi bw’igihugu, ndetse no mu by’ubucamanza, byiganje mu bwoko bumwe bw’abaturage. Ibyo ntibitangiye none….. Ariko birumvikana ko aho Rwanda igeze ubu, ubwo butegetsi n’ukubaho kwarwo byo hambere, bitagihuje n’ubutegetsi bwiza igihugu gikeneye.
*Iryo tegeko [ry’urukundo] lishaka ko amategeko y’igihugu aha abaturage bose, mu bice byose, uburyo bumwe bwo kujya mbere no kugira ijambo mu byerekeye imiyoborere y’igihugu batuyemo. Amategeko yakwimika iby’irobanura, akabera, akarengera bamwe, cyangwa ibice bimwe by’abaturage, yaba acishije ukubili n’inyigisho z’ubukristu.
*Inyigisho z’ubukristu zigira ziti : “imilimo y’ubutegetsi ihabwe ababishoboye, b’intabera, bimilije imbere ukumererwa neza kw’abo bashinzwe kuvugira ”.Ntibyaba kugenza gikristu, gushinga umuntu umulimo w’ubutegetsi atabishoboye, ubitewe gusa n’ubwoko bwe, n’ubukire bwe, cyangwa se n’ubutoni agufiteho, utitaye kureba ko uwo mulimo awufitiye ubushobozi n’imigenzo myiza imuranga.
*Ubukristu bwigisha yuko ubutegetsi mu gihugu, bugomba gukorera rusange rw’abaturage bose butaboranuye, ntibugilire neza gusa agace kamwe kabo; bwigisha yuko umulimo w’ubutegetsi mu gihugu ali uguharanira ko abaturage bose bajya mbere mu by’ubwenge, mu kumererwa neza no mu bukungu, ku buryo bishobotseʺ.
Umwanzuro
Abavuga ngo Kiliziya gatolika ntiyamagana akarengane bajye birinda gukabya! Nta gihe Kiliziya gatolika iri mu Rwanda itamaganye akarengane aho gaturuka hose.
Uko ibibembe byonona umubiri ni ko icyaha cyangiza Roho, ni nako akarengane gatera umwuka mubi hagati y’abantu. Byose rero, ari ibibembe, ari icyaha, ari akarengane, ari n’izindi ndwara z’imize, biragahera bicike mu Rwanda.
Icyumweru cyiza kuri mwese.
Padiri Fortunatus Rudakemwa.