Mu Rwanda uwapfuye yarihuse atabonye aho interahamwe nkuru za MRND zihinduka Intore Nkuru za FPR -Inkotanyi !
Kuri iki cyumweru abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Ntara y’amajyaruguru batoye inama ngenga myitwarire na ngenzuzi ku rwego rw’intara. Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko umuntu wita ku nyungu ze gusa akiyibagiza iz’umuryango aba ameze nk’uwibagirwa uwamuhaye inka.
Dr Charles Karemangingo niwe wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora inama ngenga myitwarire ku rwego rw’intara akazafatanya na Rose Ndejeje nk’umwungirije, umunyamabanga akaba Mujawamariya Jacqueline na Uhawenimana Faustin na KAREKEZI Joseph.
Dr Charles Karemangingo yatangarije IGIHE ko iyi komite igiye gushyira ingufu zikomeye mu gukomeza imyitwarire y’abanyamuryango n’ubwo bitavuze ko iyari isanzwe ari mibi.
Ati :’’Abanyamuryango bakwiye gutandukanya inyungu z’umuntu ku giti cye n’iz’umuryango’’.
Dr Charles Karemangingo yemera ko hari ibikwiye gukosoka nko kugongana kw’inzego no kutumvira ihame rya Demokarasi.
Bosenibamwe Aimé chairman w’Umuryango RPF mu Ntara y’Amajyaruguru akaba na Guverineri w’iyo ntara asanga ibyagezwe ho muri iyi ntara ari byinshi kandi babikesha abanyamuryango ba RPF kuko bagize 93,4 by’abaturage bose bakwiye iyi ntara.
Bosenibamwe asaba izi komite zatowe gushyira ingufu mu kureba imyitwarire n’imyumvire by’abanyamuryango no gukangurira abantu gushyira ingufu mu mitangire ya Serivisi bityo intara yabo igahinduka paradizo.
Ati :’’turasaba abyamuryango kutavangira izi komite zatowe, turabizi ko bibaho, ni mubareke bakore inshingano zabo’’.
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye abanyamuryango bo mu ntara y’amajyaruguru kujya bishimira ibyiza bamaze kugeraho kuko urugamba rw’iterambere rutararangira.
Minisitiri w’intebe avuga ko abaturage mu ngufu n’ubushobozi bafite bakwiye gufasha leta mu gukemura ibibazo bitoroshye ihanganye nabyo birimo icy’amashanyarazi, guhuza ubutaka, kuzamura imiturire, kwagura ishoramari nk’inkingi y’iterambere ikomeye, guteza imbere imijyi, guteza imbere imitangire ya serivisi, guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) yasabye kandi ko ikibazo cy’ubusinzi bukabije kigomba gucika.
Inkuru y'igihe .com