Mu Rwanda: Ministre Mushikiwabo Louise Arihanangiriza Human Rights watch !

Publié le par veritas

Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanangirije imiryango itegamiye kuri Leta yivanga mu bibazo bitayireba, cyane cyane Human Rights Watch.
Ministre Mushikiwabo yihanangirije Human Rights Watch/photo Internet
Ministre Mushikiwabo yihanangirije Human Rights Watch
Mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Leta y’u Rwanda, Ministre Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutazacika intege kubera ubushotoranyi bw’amaraporo bavuga ko yabonetse ariko ngo agamije guteza ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu. Aha akaba yavuze ko u Rwanda na DRCongo ubu byariho bikorana cyane kurusha ikindi gihe cyose, mu gushaka amahoro muri kariya karere.
Ministre Mushikiwabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yamenye ko Human Rights Watch iri gukusanya amafaranga ngo hakorwe raporo yo gushyira u Rwanda mu majwi ko rufite uruhare mu ntambara iri kubera muri DRCongo. Muri iri ritangazo aragira ati: “Ninde ufite inyungu mu mutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC? si abaturage b’u Rwanda, si n’aba Congo. Ababyungukiramo ba mbere ni umutwe wa FDLR ukomeza kwikinga inyuma y’umutekano mucye. Nyamara hari ababyivangamo nka Human Rights Watch ngo basohore raporo zishingiye ku bihuha bagamije gukusanya za miliyoni z’amadorari” Ministre Mushikiwabo avuga ko Leta y’u Rwanda yihanije Human Rights Watch ndetse n’indi miryango idakorana naza Leta mu karere, mu gukora ibikorwa bitiza umurindi abagizi ba nabi nka FDLR binagerageza guteranya Leta z’ibihugu.
Mushikiwabo yasabye Roger Meece uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN) muri DRCongo kuza i Kigali gusobanura impamvu MONUSCO yemera ikwirakwizwa ry’ibihuha bituma ibintu birushaho kumera nabi mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no hagati y’ibihugu bya DRCongo n’u Rwanda, rucumbikiye impunzi zihunga amakimbirane.
Roger Meece uhagarariye UN muri Congo akaba kuwa gatatu tariki 30 Gicurasi yaratangarije i Kinshasa ko abarwanyi bafashwe bavuga ko bafashwa n’u Rwanda nta kimenyetso gifatika batanga cyerekana ko u Rwanda rufite uruhare mu biri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article