Maneko Simba yatawe muri yombi nyuma yo gusoza ubutumwa bwe!

Publié le par veritas

Uhereye Ibumoso maneko Capt Simba na mugenzi we muri Haiti.

 

Source: Umuvugizi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko Simba amaze ibyumweru bigera kuri bitatu atawe muri yombi nyuma yo gusubira mu Rwanda. Nk’uko bamwe mu bantu bari hafi na maneko za Kagame batangarije ikinyamakuru Umuvugizi, Capt Simba yari yaje mu Bubiligi azanywe no kuneka. Ni nyuma yo kuva mu butumwa bw’akazi yakoreraga Polisi y’u Rwanda muri Haiti. Yaje kugira ibyago byo gutahurwa ntacyo arageraho, bituma akizwa n’amaguru asubira i Kigali.


Capt Simba, wahunze mu mezi ashize nyuma yo gushyirwa mu majwi ko yagambaniye Lt Col Sarto Bahenda, amutwerereye ibyaha by’ibihimbano, yaje kugana iy’Ububiligi aho yagerageje kuvugana n’abatavuga rumwe na Kagame, ariko asanga na bo bari bamaze kumumenya, dore ko yagize ibyago byo gutahurwa akigera mu Bubiligi, ubwo bamusangaga yicaranye n’umujyanama wa perezida Kagame ku bijyanye n’umutekano, Capt Patrick Karuretwa, wari wamuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Jeannette Kagame.

Jeannette Kagame yari yahaye icyizere Capt Simba ko ukuvugana n’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame mu Bubiligi, ntacyo bizamutwara, ariko na none akazashyiraho umwete akavugana na bo aho bari hose, akanamenya ibyo baba barimo gupanga n’abo bakorana. Yaje gushingwa Richard Murefu na Capt Patrick Karuretwa kugirango bajye bakomeza kumuha amafaranga azamutunga igihe cyose akiri muri ubwo butumwa.


Nyuma y’aho Capt Simba ageragereje guhura n’umwe mu bahoze ari abasirikare bakuru ba Kagame ubarizwa ubu mu Bubiligi, akanga kumwitaba kubera inkuru yari yamaze kuba kimomo ko yagiranye ibiganiro bidasanzwe na Capt Karuretwa Patrick, ubwo yanyuraga mu Bubiligi agana mu Bufaransa gutegura uruzinduko rwa perezida Kagame, ikinyamakuru Umuvugizi na cyo kikaba cyari kimaze igihe gishyize ahagaragara imigambi ye mibisha y’uko yagiye agambanira bagenzi be mbere gato y’uko ahunga, ibi byose byatumye afata indege asubira i Kigali igitaraganya, akazi ko kuneka yari yatumwe mu Bubiligi kamunanira gatyo. Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Capt Simba yakiriwe na musaza wa Jeannette Kagame, Richard Murefu, wamucyuye mu rugo ahitwa Kibagabaga.


Yahawe akayabo ko gushinja ibinyoma abatavuga rumwe na Kagame.

 
Nyuma y’aho Capt Simba agereye iwe, ku mabwiriza ya Jeannette Kagame, yaje gutumwaho na none na Richard Murefu, wamwijeje ko bazakomeza kumuha akayabo, ariko akemera gufatanya na Col Dan Munyuza, bakarebera hamwe uburyo bashinja ibinyoma abatavuga rumwe na Kagame.

Nyuma y’aho Jeannette Kagame ahumurije maneko Simba ko ntacyo azaba, ko agomba kwemera agafungwa mu rwego rwo gukorera igihugu, yahise ashyikirizwa ACP Kalisa Faustin, ushinzwe ishami rishinzwe iperereza muri polisi, amukorera dosiye yo kugambanira igihugu, ahita ajyanwa gufungirwa i Kibungo.

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko Capt Simba, n’ubwo afunzwe, ntacyo bamushakaho, kandi ko Jeannette Kagame yamwishingiye, akanamuha akayabo nk’ikiguzi cyo guhimbira ibinyoma abatavuga rumwe na Kagame babarizwa mu mahanga, bakazanamukoresha kwirenza bamwe mu basirikare n’abapolisi badashaka.

 


Johnson, Europe.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article