Kubera ingeso y'Ikinyoma no gukubagana, Honorable Odetta Nyiramirimo arasebya bikabije Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda !

Publié le par veritas

Odeta akwiye gukurwaho icyizere, yaragaciye !

Source: leprophete.fr

Burya n'uwiyemeje kubeshya agerageza gushyiramo akenge ! Inyandiko yitwa "IBUKA iramaganira kure igihembo kigiye guhabwa Rusesabagina" yasohotse ku rubuga igihe.com iteye isoni n'agahinda. Kubona umuntu wiyita Intumwa ya rubanda ashyira mu bitangazamakuru ibinyoma bitagira umutwe n'ikibuno ntacyahwe byerekana ko Leta y'u Rwanda ari MBONABIHITA, nta cyerekezo kizima iranganwa, iravangirwa ikituramira cyangwa se yenda bikaba biterwa n'uko Igihugu cyarangije kwigarurirwa bidasubirwaho na ba SEMUHANUKA ! Iyi nkuru ivuga ibya Honorable Odeta NYIRAMIRIMO iradufasha kumva ukuntu Intekonshingamategeko y’u Rwanda yahinduwe URUBUGA rw’Indaya n’Abanyamazimwe

A.IKINYOMA GIKABIJE

Odeta yarihanukiriye atangariza urubuga Igihe.com ko Rusesabagina Paul adakwiye gushimirwa ko yafashije Abatutsi kurokoka ngo kuko yabakaga akayabo k’amafaranga mbere yo kubakira muri Mille Collines ! Reka twerekane ukuntu uyu mugore abeshya nkana bya bindi by’Indashima cyangwa se ibya wa wundi « ushize impumu wibagirwa icyamwirukankanaga » !

(1) Odetta Nyiramirimo washakanye na Gasasira Jean Baptiste ni abantu bazwi neza. Se wa Gasasira yari ari umututsi wambuwe ubututsi n’umwami kubera kugoma. Naho nyina umubyara akaba umuhutukazi.

(2) Uyu muryango wahoze ari incuti magara za Paul Rusesabagina, kandi ni mu gihe, bafatanyije byinshi, ibyiza n’ibigoye, cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

(3) Jenoside itangiye, Odeta n’abe bahungiye mu rufunzo rwa Nyabarongo, bahungana na Venansiya wari Umudepite akaba n’umuvandimwe wa Odeta. Venansiya yahunganye imbunda ye, Interahamwe zimuvumbuye aba ari yo zimwicisha.

(4) Odeta na Gasasira n’abana bamaze kurokoka icyo gitero bavuye mu rufunzo bajya kwihisha mu nzu ya Dogiteri Mugemangango. Gusa kuko batashoboraga gusohoka ngo bajye guhaha, ntibyatinze uturyo n’utuzi birabashirana , maze bariheba.

(5) Muri ako kagaga , nko mu buryo bw’igitangaza, bagiye kumva bumva telefoni irahamagaye ! Gasasira yanga kuyitaba atinya ko Interahamwe zamenya aho bari zikaza kubica ! Odeta agira ubutwari , ahebera urwaje, arayitaba kuko yibwiraga ati « ntacyo tugifite cyo kurya n’ubundi inzara igiye kudutsinda hano ». Ku bw’amahirwe, yari RUSESABAGINA wahamagaraga !

(6) Ubwo Rusesabagina ntiyatinze kubumvisha ko bagomba kuva muri ubwo bwihisho bakamusanga aho ari muri Mille Collines ! N’ubwo inzira zari zigoye cyane, Rusesabagina yashoboye kwinginga abasilikari b’incuti ze, bo mu ngabo zatsinzwe , abumvisha ko bakwiye kwitanga bakajya gutabara Umuryango wa Odeta bakabatambutsa za bariyeri , bakabamugezaho!

Dore uko byagenze :

*Babanje kuzana Odeta ubwe n’umuhungu we w’umuhererezi witwa CYUSA.

*Bukeye bakurikijeho abana babiri aribo Clément UWAJENEZA na Arine. Gusa bageze kuri bariyeri yo kuri Lycée, basanze Interahamwe zakamejeje, zihita zemeza ko abo bana kimwe n’abasilikari bashakaga kubatorokesha bagomba kwicwa ! Ku bw’igitangaza cyo mu ijuru, mu gihe bari bagisigana hanyuze RUTAGANDA Georges (Umukuru wungirije w’Interahamwe mu rwego rw’igihugu), arabaza ati aba bana si aba Gasasira ? Ntimwice abana ba Gasasira nimubareke bigendere! Nuko atera Interahamwe ubwoba ati Abafaransa bavuze ko batazongera kuduha intwaro nidukomeza kwica abantu ! Abana bagera muri Mille Collines batyo !

*Nyuma abo basilikari bamaze gushira impumu barigoye basubirayo kuzana Gasasira n’umukobwa we SANDRA, nabo baba bararusimbutse .

(7) ICYITONDERWA : uyu muryango wa Odetta umaze kugera muri Mille Collines wabanye n’uwa RUSESABAGINA muri chambre imwe, NO 126, bose hamwe bari abantu bagera kuri 40, mu cyumba kimwe !!! Babanye muri iyo chambre, iminsi irahita indi irataha, kugeza habonetse indi chambre babona gutandukana ariko bakomeza gusangira akabisi n’agahiye!

(8) Taliki ya 2/5/1994, hatangiye gahunda ya “Evacuation”. Odeta na Gasasira binginze Rusasabagina ngo bajyane, bave muri Mille Collines bajye i Murindi ku ruhande rwa FPR, Rusesabagina yanga gusiga izindi mpunzi zonyine kuko ari we wahoraga anegosiya (negocier) n’Interahamwe , bityo ntizibice! Icyakora yararetse umugore we ajyana na ba Odeta ariko bageze mu nzira bagwa muri ambuscade, barakubitwa, baratemagurwa ariko ntibapfa, bagaruka Milles Collines hamana.

(9)Ahagana taliki ya 26/5/1994 nibwo hasohotse indi lisiti y’abemerewe kujyanwa ku Murindi, byabaye ngombwa gutandukana, Odetta n’umuryango we bahitamo kujya ku ruhande rwa FPR , Rusesabagina we ahitamo kugumana n’abantu bari bacyuzuye Mille Collines kuko yibwiraga ko aramutse abataye Interahamwe zabiraramo zikabicira kubamara. Odeta na Gasasira baramwingize ngo we n’umuryango we bemere bakize amagara yabo, Rusesabagina arabyanga,ahitamo gusigara.

(10) Mbere yo gutandukana, kubera ukuntu iyo miryango yombi yari yarasangiye akabisi n’agahiye, Gasasira yasabye Rusesabagina ko bakwiye KUNYWANA! Nuko bahamagara abana babo, baraza, baricara, basobanurirwa uko umuco wo kunywana wagendaga mu Kinyarwanda, n’icyo usobanura. Babwira abana babo ko n’ubwo bitakiri ngombwa kunywa amaraso yo ku mukondo w’umunywanyi, Gasasira na Rusesabagina banywanye ku mugaragaro! Abana batongerwa uko bagomba kuzakomeza kumenyana no gukundana, n’iyo ababyeyi baba batakiriho ! Bumvishwa kandi ko iyo hagize uhemuka, IGIHANGO kimwica ! Nuko inzoga ziranyobwa, ibyishimo biba byose maze mu marira menshi, umuryango wa Gasasira ujyanwa ku Murindi, Rusesabagina asigarana n’izindi mpunzi muri Mille Collines!

(11) Nyuma y’ifatwa rya Kigali Odeta na Gasasira bakomeje kubana neza na Rusesabagina. Reka dufate ingero eshatu mu zindi nyinshi zerekana uwo mubano :

1. Ku italiki 3/2/2000, Odeta na Gasasira barahagurutse bajya i Washington kwifatanya na Rusesabagina ubwo yahabwaga igihembo cyitwa “The Price for Humanity” yashyikirijwe na Immortal Chapelins Foundation. Nyamara Leta y’u Rwanda yari yaratangiye kwikoma Rusasabagina nyuma y’aho abereye icyamamare kubera sinema yitwa “Hotel Rwanda”. Gasasira na Odeta bo bahisemo kurebwa nabi na Leta ariko bakajya kwifanya n’incuti yabakuye ahaga!

2. Kugeza n’uyu munsi, iyo Odeta yajyaga mu Bulayi yiberaga kwa Rusesabagina! Uwashaka guhinyuza yajya mu nzu ya Rusesabagina I Buruseli , agafungura akabati maze akibonera ukuntu imyenda yo kurarana bita Pyjamas ya Odeta igihari !

3. Ibyerekeye uko Rusesabagina yafashije umuryango wa Gasasira mu kurokoka, Odeta Nyiramirimo ubwe yabitanzeho ubuhamya mu gitabo cyanditswe n’umuzungu witwa Philippe GOUREVITCH, cyitwa “ Nous tenons à vous informer que demain, nous serons tués avec nos familles”! Ngayo nguko !

B. NONE RERO NDAGIRA NGO NIBARIZE ODETA NYIRAMIRIMO IBI BIKURIKIRA:

Odeta ari muri ba bandi bakira bakibagirwa gukinga ?

1. Odeta, ko wabwiye ibitangazamakuru ko Rusesabagina nta we yakiraga muri Mille Collines atamwatse akayabo k’amafaranga, haba harabayeho Mille Collines ebyiri: Iya Rusasabagina wagufashije nta kiguzi n’iya Rusesabagina w’Intarahamwe ?

2. Honorable Odeta, ari ibyo wavuze byasohotse ku rubuga igihe.com n’ibyo watanzeho ubuhamya mu gitabo cya Gourevitch, iby’ukuri byakuvuye ku mutima ni ibihe? Waba se ufite indimi ebyiri?

3. Odeta, urasanga se Rusesabagina yaba yarahindutse maze uwari umuntu mwiza mu 1994, wagufashije kurokoka, akaba yaraje kwikunkumuramo Interahamwe butwi ?

4. Kuki ubeshya, urashaka kugera kuki? Ntabwo se uzi ko kubeshya no kubeshyera abandi ari icyaha gikomeye ?

5. Ko mwanywanye na Rusesabagina, none ukaba uhisemo kumutanga ngo bamuce umutwe, aho ntiwibagiwe ko IGIHANGO gishobora kuzakwanika ku gasozi ?

Uko byamera kose, dore njye uko mbibona:

Gukira, gukunda iraha n’ibyubahiro nibyo byangije umutima mwiza Odeta Nyiramirimo yari asanganywe, ibyo bikaba bigaragazwa kandi n’ingeso mbi nyinshi uyu mutegarugori asigaye yarijanditsemo, ingeso zidakwiye umubyeyi w’i Rwanda !

C. IBYEREKEYE UBUSAMBANYI

Gusambana wubatse ni icyaha gihanwa n’amategeko . Ariko byumvikane neza, nta muntu ufite ububasha bwo gushinja undi ubusambanyi uretse uwo bashakanye wenyine! Gusa rero ubusambanyi bwa Odeta bwo buteye ukundi ! Uwavuga ko asambana kurusha isazi n’ubwo byaba atari ikinyoma, yaba yivanze mu bitamureba! Ariko na none hari icyo abantu bataceceka kuko kidasanzwe!

Odeta Nyiramirimo afite akamenyero ko kwihera ku bintu abategetsi bakomeye! Nuko Gasasira yabimenya, aho guhana umugore we cyangwa ngo amugeze imbere y’Ubutabera ngo bubatandukanye, akahuka muri ba bategetsi baryamanye n’umugore we agakubita, akabakoza isoni kugeza n’ubwo birukanwa ku mirimo y’ubuyobozi !

Ikibazo ni iki: none se Odeta Nyiramirimo ni umwangavu (mineur) ku buryo abaryamanye na we bagomba kubizira we yigaramiye mu NTEKO ISHINGA AMATEGEKO? Yaba se abwira umugabo we ko buri gihe afatwa ku ngufu?

Iby’ubu busambanyi budasanzwe tuzabigarukaho mu nyandiko yacu itaha maze tubagezeho n’amazina y’abategetsi bahuye n’ingorane, bagakubitwa na Gasasira ndetse bakavanwa no ku mirimo yabo bazira ingutiya ya Odetta NYRAMIRIMO!

UMWANZURO:

1. Odeta arasebya INTEKO, akwiye gukurwaho icyizere, cyangwa se Abanyarwanda bagasobanurirwa neza ko INTEKO yahindutse indiri y’abagore b’Indaya n’Abanyamazimwe!

2. Rusesabagina ni Intwari , yafashije benshi kurokoka ,niyo mpamvu ababizi neza badahwema kumuha imidari y’agaciro. Icyo azira ni uko yatinyutse kubwiza Abanyamerika ukuri, akerekana ko Paul Kagame ari umwicanyi wamaze Abanyarwanda, kandi akaba yaragize uruhare rukomeye mu guteza jenoside yakorewe Abatutsi agamije kwifatira ubutegetsi !

3. Abatutsi bagiriwe neza mu gihe cya jenoside, ariko ubu bakaba barahisemo kwitura inabi Abahutu babagiriye neza kugeza n’ubwo babagerekaho ibyaha batakoze, barahemuka bitavugwa. Nyamara bari bakwiye kuzirikana wa mugani ngo “Bucyana ayandi”!

Chantal Kibibi, Kigali-Rwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Ngo nawe uduhaye Amakuru, waratinze, uje tumaze kumenya Rusesabagina kugeza kubworo bw’ikirenge cye. Icyo ukoze, nukwandagaza umudepite wacu umushinja ibinyoma udahagazeho, ariko sinabarenganya,
icyo nicyo RNC iharanira. Gushinja ibinyoma gusa.

Gusa unsigiye amatsiko yo gusoma kiriya gitabo uvuga ko Odette nyiramirimo yatanzemo ubuhamya bushima Rusesabagina, uko birikose buriya yamushimiraga kuba yarakiriye ruswa ye, bigatuma abasha
kumuvomera amazi yo kunywa muri piscine, cyangwa akaba yarabivuze icyo gihe ari kubeshya, uyumunsi akaba yumva atakomeza kwihererana icyo kinyoma muriwe.

Gusa icyo Rusesabagina agomba kumenya, nuko ikinyoma umuntu atakirisha kabiri,yibeshyeye icyo atakoze kugirango y’ibonere umugati, biramuhira. Ariko umunsi wamirongo ine urageze, ntazongera
kubeshya abantu ngo harabantu yakijije, kuko icyo tumenye ar’uko Rusesabagina ntacyo atakora kugirango y’ibonere agafaranga.

Ngaho mugire amahoro!!

Répondre
N

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2011, nibwo abakozi bakorera
sosiyeti y’ubwabatsi ya Thomas & Pirot bagera ku 160, bigaragambije bitewe no kudahembwa ndetse no kudahabwa imperekeza nyuma yo gusezererwa ku kaza batanishyuwe amafaranga bakoreye, ubwo
bubakaga umuturirwa wa Caisse Social y’u Rwanda uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati hepfo gato ya Banki ya Ecobank.

Amavu n’amavuko y’izi mpagarara

Nk’uko twabitangarijwe n’aba bakozi bari bariye karungu, ngo nyuma yo gusezererwa ku kazi nta nteguza nta n’imperekeza, aba bakoze bari bahawe gahunda yo kuza gufata utwabo ku isaha ya saa mbiri
za mugitondo zo kuri uyu wa gatatu, ariko nyuma baza kubwirwa ko guhembwa kwabo kwimuriwe saa munani nabwo byaje kugera ntacyo barabona. Ubwo ushinzwe kubahemba yageragezaga kwatsa imodoka
ababwira ko agiye kuri banki, abo bakozi nabo bahise bigira inama yo kumubuza kuva aho kuko bakekaga ko ari uburyo bwo kubacika.

Byananiranye abahosha umutekano bakoresha ibyuka biryana mu maso

Abashinzwe gucunga umutekano ba Soseti GAS, bamaze kubona imyigaragambyo y’abo bakozi idashobora guhoshwa n’amagambo gusa, ndetse bamaze no kubona ko abo bakozi babujije imodoka kugenda, bahisemo
gukoresha ibyuka biryana mu maso bateye mu kivunge cy’abo bakozi maze abo bitafashe mu maso bakizwa n’amaguru, mugihe abo byafashe bo basanze ntayandi mahitabo bahitamo kuguma aho bibyiringira.

soma: http://www.igihe.com/spip.php?article17373

Répondre