Imwe mu myanya idashobora guhabwa umuhutu cyangwa umututsi utizewe n'ingoma ya Kagame !
Source: inyenyerinews.org
Nyuma y’aho ikinyamakuru cyacu gitangarije inkuru igaragaza uburyo imyanya itangwa muri iki gihe y’abayobozi bakuru mu gihugu, ikaba itangwa hakurikijwe igitsure cy’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi cyane RNC ikomeje kotsa igitutu leta ko iheza abantu bamwe mu butegetsi; abantu beshi batandukanye baratwandikiye, ndetse umwe mu basirikare ba ba ofisiye bo mu Rwanda atwandikira inkuru adusaba kuyitangaza.
Yatangiye atubwira zimwe mu nzego za gisirikare zidashobora guhabwa umuhutu cyangwa umututsi utizewe, izo nzego yavuzwe ko zakorewe ubushakashatsi igihe kirekire, zimwe muri izo nzego harimo Etat Major, uyu mwanya Kagame nta shobora kuwuha umuhutu cyangwa umututsi utizewe kubera amabanga y’ingoma ye. Undi mwanya ni Umuyobozi wa Air force, uyu mwanya ugomba guhabwa umututsi kandi wizewe cyane, kuko ari umwanya ucunga ikirere nawe akoresha keshi.
Umuyobozi w’imodoka zirasa ( ibifaru) “Mechanized unity”, iyu mwanya nawo ntushobora guhabwa abahutu, kuko n’umwanya ubitse amabanga yose y’imodoka z’intambara, ukaba kandi uhabwa umuntu wizewe cyane, akaba agomba gukomoka mu bwoko bw’abatutsi bizewe kuko hari abatizewe. Undi mwanya ugendana n’uyu n’ububiko bw’imbunda nini. Iyi myanya yombi igenzurwa n’amabwiriza ava mu buyobozi bw’abasirikare barinda perezida Kagame ( Republican Guard), bivugwa ko ariwe uyigenzura aciye mu mutwe umurinda ukunzwe gukoreshwa nawe wenyine.
Umuyobozi wa Military police, impamvu uyu mwanya ngo uhabwa umututsi w’izewe nuko ari umwanya ukunda gukoreshwa n’urwego rw’iperereza rya gisirikare ndetse n’urwego rwa gisirikare rurinda perezida Kagame ( Republican Guard). Uru rwego rukaba rwaravuzwe mu nkuru yacu yatambutse.
Republican Guard nayo irimo ibice bibiri bipangwa hakurikijwe ikizere n’inkomoko y’abasirikare barugize, harimo igice cy’abasirikare basanzwe barinda hirya no hino aho perezida Kagame adakunda kugera, n’ikindi gice cy’abasirikare barinda perezida bahafi cyane, cyane baba mu rugo iwe, mu Kiyovu, Muhazi ndetse no mu Rugwiro ( Clause board guard), iki gice kandi nicyo kivamo abasirikare bajyana na we ndetse n’umuryango we aho agiye hose, haba hanze cyangwa imbere mu gihugu.
Bene iki gice kigizwe n’abasirikare bakomoka aho Kagame yaturutse ndetse n’umufasha we. Ushinzwe kureba abasirikare bava aho Kagame yaturutse ni Lt Col Gishayija Joseph nawe ubarizwa muri iki gice cya Clause board guard, na Lt Col Willy Rwagasana nawe ukomoka mu ruhande rw’umugore.
Iki gisirikare kirinda Kagame ( Republican Guard), gikorerwa igenzura rihambaye ry’abasirikare bakirimo bakunze kwita (Screening) mu rwego rwo kugenzura neza niba nta muntu ukomoka aho badashaka cyangwa se mu bwoko bashaka urimo, iyo abonetsemo arirukanwa akajyanwa mu bandi basirikare bo hirya ya Kagame, basanga baramwibeshyeho yaramenye amabanga meshi amahirwe ye akaba ari macye cyane.
Izindi nzego za gisirikare zidashobora guhabwa abahutu n’urwego rwo G2( rushinzwe iperereza mu gisirikare) na G5 ( urwego rushinzwe politiki mu gisirikare) , izi nzego nazo zihabwa abasirikare bizewe neza cyane kubera amabanga meshi abamo, agomba guhabwa inkora mutima z’ingoma gusa.
Haravugwa kandi abayobozi b’ingabo ( Batayo) zose zikorera hafi y’umujyi wa Kigali, ntabwo zigomba kuyoborwa n’ abasirikare ba Ex FAR. Hari kandi umutwe w’abasiriakare ba komando “ Commandos”, bibumbiye muri Brigade bita Special, igizwe n’amabatayo” Battalion” 2, ariko amakuru dufite agaragaraza ko hari gutegurwa ikindi indi batayo ya 3.
Abandi basirikare bagomba kutabarizwamo bene abo bantu n’abasirikare bose bashinzwe iperereza mu gisirikare ( IOs), aho bari hose mu gihugu. Ibi kandi yatubwiye ko uko bikorwa mu gisirikare no mu gipolisi ari uko, n’indi myanya myishi tuzakomeza kubagezaho mu minsi irimbere.
Abasirikare bahoze muri EX FAR mu kwigizwayo mu myanya y’ingabo gahoro gahoro.
Kubera izi mpamvu, hatangiye gusezerara abahutu bose bavugwaga mu gisirikare cya RDF cyane mu buyobozi bwo hejuru,ndetse n’aabatutsi batizewe cyane bitwa aba Gen Kayumba.
Ingero ni nyishi, uhereye ku basirikare ba EX FAR bari bakomeye mu gisirikare nka Gen Habyarimana Emmanuel wahoze ari minisitiri w’ingabo ubu ubarizwa mu bungiro, Gen Marcel Gatsinzi wari minisitiri w’inabo nawe yajyanywe muri Politiki, ubu akaba atazi aho igisirikare gikorera n’inama, Gen Munyakazi ubarizwa muri gereza, Gen Rwarakabije yoherejwe kurinda umutekano w’ifungwa, Col Ndibwami uri mu muhanda, Col Ndengeyinka ubarizwa mu buhungiro; Col Biseruka wabarizwaga 1930, Col Ndamage Martin uhabwa akazi ko hirya y’amabanga, Col Uwihoreye Charles wayobora ONATRACOM ubu ntazwi aho aherereye, Lt col Cyiza Augustin wamaze kwicwa, Lt Col Ndekezi, nawe ubarizwa mu muhanda, Maj Ngirabatware uheruka afungwa muri 1998 ubu akaba atazwi irengero rye, n’abandi beshi tutarondora bagiye bajyagwa imyanya cyangwa se bagashyirwa hanze ya system, kubera kutizerwa.
Bimwe mu bigo bya leta bidashobora guhabwa abahutu cyangwa abatutsi batizewe.
Mu nyandiko ye, yavuze ko leta y’u Rwanda iyobowe na FPR ifite imyanya ibikiwe abantu bo mu bwoko bw’abatutsi nabo bafite aho bakomoka hazwi, idashobora guhabwa abahutu cyangwa umututsi ubonetse wese. Muri iyo myanya yatanze imwe mu ngero zitandukanye z’ibigo bya leta ndetse n’ibishamikiye kuri FPR bidashobora gukandigizwamo ikirenge cy’umuhutu, nk’uko MRND na leta ya Habyarimana bari bafite imyanya idakandagirwamo n’abatutsi cyangwa ngo arunguruke mu muryango wayo.
Muri ibyo bigo bigaragaramo amafaranga meshi nka Rwanda Revenue Authority, Caisse Sociale du Rwanda, RAM, Rwandair, Perezidansi, ya Repuburika (uretse minisitiri muri perezidansi agomba kuba umuhutu kugirango agirwe agakingirizo n’ikitegererezo cy’abanyarwanda n’abanyamahanga batazi uburyo leta ya FPR ikora, ariko akaba atagera ku mabanga ya perezida nyayo) n’ibindi byishi tutarondora ngo turangize muri iyi nkuru.
Hari kandi ibigo bya FPR cyangwa se bikorana nayo, MTN; Isosiyeti zose z’icyahoze ari Tristar birimo Inyange, NPD CONTRACO, Horizon Umutara Enterprise n’ibindi byishi, bigomba guhabwa abakunzi b’ingoma, akarusho kuri ibigo bya FPR n’uko buri gihe abakoramo bagomba kuba basangiye inyungu na Kagame cyangwa se ari mwene wabo w'umwe muri abo, kirazira ko winjira muri ibi bigo utabanje gukorerwa igenzera rihagije ngo bamenye inkomoko yawe.
Basomyi bacu, ntabwo dutegura iyi nkuru twagendeye ku ivanguramoko, ahuwo twashatse kugaragaza uburyo FPR yakomeje kugwa mu mutego wa MRND yasimbuye nayo yakoreshaga ubwoko bumwe, ibi bikaba ari ibintu bigomba gucika mu gihugu cyacu, hagahabwa umwanya hakurikijwe ubushobozi atari ubwoko, nk’uko bimaze imyaka myishi bikorwa n’ingoma zitandukanye zagiye ziyobora u Rwanda.
Mupenzi.