DUSANGIRE IJAMBO : Dutsinde ibishuko bya Sekibi.

Publié le par veritas

Padiri Fortunatus Rudakemwa.

 Source: leprophete

 

 

Amasomo ya liturujiya tuzazirikana kuri iki cyumeru cya 1 cy’igisibo ni aya :

 

1°. Intangirio 9, 8-15,

2°. 1 Petero 3, 18-22,

3°. Mariko 1, 12-15.     

   

Icyambere ivanjili ya none itwigisha ni uko shitani ibaho. Ishimishwa cyane no kubona hari abantu batemera ko ibaho, kandi bakagenda babivuga hose. Ni nk’uko umuganga yasuzuma umuntu ubabara cyane, akavuga ngo nagende ntacyo arwaye. Iyo ndwara ni uko itagira amenyo, naho ubundi yaseka igatembagara igira iti “uyu mugamga arakagira Imana, atumye nikomereza akazi kanjye ko gushegesha ubuzima bw’uyu muntu”.


Icya kabiri ivanjili ya none itwigisha ni uko shitani iticaye ubusa, ahubwo ikaba ikora ijoro n’umunsi ubutaruhuka. Icyo ikora ni ugushuka abantu no kubagusha mu cyaha. Ese koko ifite amahembe n’umurizo nk’uko amashusho amwe n’amwe abyerekana ? Mu by’ukuri amahembe, umurizo, amatwi maremare, inzara zisongoye n’ibindi ntibiba bigamije kwerekana imiterere y’umubiri wa shitani, ahubwo biba bigenura ubugome bw’umutima wayo n’ububisha bwihishe mu migambi yayo. Iyo ishuka umuntu, ubwo bubi bwose irabuhisha, ikigira nk’umumalayika w’urumuri (2 Abanyakorinti 11,14), umujyanama w’igitangaza (Izayasi 9,5), umukobwa (umugore) w’ubwiza bwahebuje cyangwa umusore (umugabo) mwiza cyane ukoresha utugambo twiza akakumvisha ko afite kandi ko yifuza kuguha ibintu byose byatuma ubaho mu munezero (Reba nko muri film ya Mel Gibson, La passion du Christ).


Icya 3 ivanjili ya none itwigisha ni uko shitani yashutse Yezu umwana w’Imana, nta n’undi itageregeza gushuka. Yamushutse kandi amaze kubatizwa, yitegura gutangira ubutumwa bwe bwo kwamamaza ingoma y’Imana : “Ingoma y’Imana iregereje, nimuhinduke kandi mwemere inkuru Nziza”. Shitani ntabwo ikunda abantu bamamaza ingoma y’Imana mu bantu. Ni yo mpamvu kenshi igira itya ikinjira mu mitima no mu makanzu y’abapadiri, abafurere, ababikira, abapasitori, ba Imamu, abavugabutumwa n’abandi, maze ikabahindura ibirura byifubitse uruhu rw’intama , ibituro birabye ingwa, ibirumirahabiri n’ibindi Yezu avuga mu ivanjili ya Matayo, umutwe wa 23, abwira Abafarizayi n’abigishamategeko inshuro 7 zose ati “nimwiyimbire” (Byaba byiza umuntu wese ufite Bibiliya asomye uyu mutwe wa 23 w’ivanjili ya Matayo, utayifite nawe ashobora kuyigura cyangwa akajya kuyitira). Ubwo rero sekibi akigira ahitaruye, akitakuma avuga ngo “ndaguhamije njyewe Kamenabanga, kandi ntawe uzigera amenya ko ari njye kuko nkorera mu bwihisho, ariko imbuto n’ingaruka mbi z’ibikorwa byanjye zo zikagaragara”.

Nyakwigendera padiri Gerevasi Rutunganya yazirikanye cyane kuri ya ndirimbo “Yezu waje kubana natwe” Abagatolika bakunda kuririmba igihe cyo guhazwa, ageze kuri cya gitero kivuga ngo :


*“Ntacyo tugira kiri cyiza”, ati “abo ni abapadiri”.

*“N’intege ntazo dufite”, ati “abo ni ababikira”.

*“Ntitubasha kugira neza”, ati “abo ni abafurere”.

*“Duhora tukugomera”, ati “abo ni abandi bose”!

 

 Ibi rero ni byo Yezu yabonye kahiri kare, mbere yo gusubira mu ijuru asiga aburiye abigishwa be ati “nimube maso, ntumwa zanjye, kuko hazaza abitwara nk’abamalayika b’urumuri, ndetse n’intore bazigushe, ntumwa zanjye” (Mt 24, 23-24). Intore Yezu avuga aha ni intore z’Imana, ntabwo ari za zindi zindi.


Ivanjili yanditswe na Matayo, iyanditswe na Mariko n’iyanditswe na Luka ziruzuzanya (évangiles synoptiques). Kuri iyo mpamvu rero, Matayo (4,1-11) ni we utubwira ibyo shitani yashukishije Yezu, akaba ari nabyo by’ingenzi ikomeza gushukisha abantu kugeza n’ubu.


Icyambere ni ubukire (umugati, ubukungu, amafaranga) : “Tegeka aya mabuye ahinduke imigati”.

 

Icya kabiri ni ibyubahiro, (ikuzo, gukomerwa amashyi) : “Manuka ku uyu munara, wijugunye hasi kuko byanditswe ngo «Imana izategeka abamalayika bayo kugusama kugira ngo udasitara ku ibuye».


Icya 3 ni ubutegetsi : “Ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, byose nzabikugabira nupfukama ukandamya”.


Mu bihugu bikiri mu nzira y’amjyambere, inzira ibangutse yo gukira no guhabwa ibyubahiro utarushye ni iyihe ? Ni ubutegetsi. Hari abantu bagira inyota ikabije yabwo ku buryo badatinya kwiyegurira shitani kugirango ibubahe. Bamwe babikorera mu ibanga rikomeye nk’abafaramaso (franmaçonnerie et autres sociétés secrètes) n’abambari babo ; abandi bakabikorera ku mugaragaro, bakavuga ko bahujwe no gusenga Imana, kandi mu by’bukuri bari gusenga Sekibi n’ibindi bigirwamana. Yezu ati “ubabyara ni Sekibi… .Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi…ari umubeshyi ndetse akaba na Sekinyoma” (Yohani 8, 44). Nguko rero uko bagera ku butegetsi bica, bakabugumaho bica, bakazabuvaho bishwe, ariko nabo bisasiye.


Ngaho ahavuye za mvugo n’imigani ngo “Ingoma irakiza ; Ukuboko kwafashe ingoma ntikurekura kireka bagutemye ; nta ngoma itica” n’ibindi. Ubishidikanya azegere abakuru bamubwire ibyo Abega bakoreye Abanyiginya igihe bicikiye ku Rucunshu mu w’1896, ibyo Abakiga bakoreye Abanyanduga mu w’1973, akaga perezida Yuvenali Habyarimana yaboneye i Kanombe le 06/04/1994, n’ubu Abanyarwanda bakaba batarakiranuka n’ingaruka zabyo.


No mu bihugu byateye imbere abategetsi barakira kandi bagahabwa ibyubahiro, ariko ntibagera ku butegetsi bica, ngo babugumeho bica, hanyuma ngo bazabuveho bishwe. Bavuga imigambi bafite, abaturage bayishima bakabatora ; bayishyira mu bikorwa, bakongera kubatora rimwe cyangwa kabiri uko itegeko ribiteganya ; bananirwa kuyishyira mu bikorwa, abaturage bagatora abandi.


Hari ibintu bitatu abajya gushakira ubukire, ikuzo n’ubutegetsi kwa shitani bagomba kumva vuba.

 

Icya mbere ni uko shitani ntacyo itunze kubera ko nta cyo yaremye. Imana yonyine ni yo Rurema kandi ni yo “Nyamugirubutangwa”. Shitani ishobora kuguha ibyo yibye, ariko ikazabikwishyuza kare ijana, ikongeraho kugusaba ubuzima bwawe n’ubw’abandi, cyane cyane ubw’abo ukunda.


Icya kabiri ni uko bagomba kwitandukanya nayo, bakayisubiza nka Yezu. Ku gishuko cya mbere, Yezu yashubije umushukanyi ati “umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana”. Ku gishuko cya 2, Yezu yabwiye umushukanyi ati “Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe”. Ku cya 3 Yezu yarashubije ati “Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine”. Ni uko rero Yezu aba atsinze ibishuko, “umushukanyi amusiga aho, abamarayika baramwegera, baramuhereza”.


Icya 3 ni ugusobanukirwa neza politiki icyo ari cyo nk’uko umugabo witwa Mahoro Zelote aherutse kubitubwira muri aya magambo : Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk'uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y'uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane, ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita ku ubuzima bw'abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n'umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by'ubukungu no mw’iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n'abambuzi, twese bitugiraho ingaruka mbi, tugahora mu ntambara z'urudaca, mu mwiryane...mbese nk'uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n'umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mw’ijuru, ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n'abo mu ijuru atari umwihariko w'abicanyi, abanyakinyoma n'ingegera z'ubwoko bwose (Zélote Mahoro, Amabanga 77 ya polotiki y’u Rwanda, Editions Sources du Nil, Lille, 2012, p.8).


Igitekerezo cy’ingenzi dusanga mu ivanjili ya none ni uko Yezu yatsinze ibishuko bya sekibi. Igisibo cyaba cyiza cyane kandi kiba ingirakamaro Abanyarwanda bose, uhereye ku bayobozi bo mu ngeri zose n’abihaye Imana bo mu madini yose n’ingirwamadini zose bakurikije urugero rwiza rwa Nyagasani, bagatsinda ibishuko by’ubukire, ikuzo, n’ubutegetsi ; bagasiba kwangana, bagahitamo gukundana ; bagasiba kubeshya, bakavuga ukuri ; bagasiba kwikubira, bagasaranganya, bagasangira akabisi n’agahiye n’abo bashinzwe kuyobora.


Ngicyo igisibo Imana uhoraho yifuza.


Padiri F. Rudakemwa

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article