KWAMAGANA IBARUWA Y’IKINYOMA YATANGAJWE NA “therwandan.com”".
Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA riramenyesha abantu bose ko ntaho rihuriye n’ibaruwa yatangajwe k’urubuga rw’ikinyamakuru “therwanadan.com” (ibaruwa kuri therwandan);iyo baruwa ngo yandikiwe perezida Kagame n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Muri iyo baruwa hagaragaramo ko umuyobozi wa RDI- Rwanda Rwiza ,Bwana Faustin Twagiramungu yayishyizeho umukono, ibyo akaba ari ikinyoma no kujijisha byakozwe n’abayanditse. Kwitirira ishyaka cyangwa umuntu inyandiko itari iye bihanwa n’amategeko bikanatesha agaciro ikinyamakuru kiba cyayitangaje. Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riramenyesha abasomye iyo baruwa ko ritigeze rigirana imishyikirano iyo ariyo yose na rimwe mu mashyaka avugwa ko yashyize umukono kuri iyo baruwa, kugira ngo bafate icyo cyemezo cyo kwandikira umukuru w'igihugu Paul Kagame.
Muri RDI-Rwanda Rwiza twibwira ko ibaruwa yo gusaba imishyikirano na Perezida wa Repulika y'u Rwanda atari kuriya yandikwa, ko kandi atari kuriya itangwa cyangwa ngo itangazwe. Abashaka ubwumvikane mu mashyaka bagomba kubyitondera cyane, kandi bakamenya ko POLITIKE atari umukino w'abana witwa: SAKWE SAKWE na SOMA. Politike ni ubuhanga kandi ikaba n’ubuhanzi bugomba ubwitonzi, ubushishozi no kwirinda guhubuka cyangwa gukina mu bikomeye.
Imishyikirano ni ngombwa kuko niyo izakemura ibibazo u Rwanda n'Abanyarwanda bafite ariko igira uko itegurwa. Twavuze kenshi ko INAMA RUKOKOMA ari yo yonyine "yabisobanura" kandi ikanabikemura. Iyo mibonano y'ayo mashyaka n'imeze ite muri iki gihe amashyaka ari hanze ageze kuri 21 akaba atari yashobora kwitoranyamo afite ingufu zo kwishyira hamwe ngo atume ubutetsi buriho bwiga neza ibyifuzo byayo? Amasezerano y'ARUSHA yari yarakurikiranywe mu rwego MPUZAMAHANGA yo ntimuzi uko byayagendekeye?!
Twitonde,politike si umukino w'amakarita , bimwe bya "muzungu anarara". Mujye munibuka ibitambo Abanyarwanda twatanze kubera amashyaka na politike. Turasaba ushinzwe urubuga rwa “therwandan.com” kujya yitondera gutangaza amakuru ariho imikono y’abantu atabajije n’umwe muribo niba koko aribo batanze iyo nyandiko. Niba iyi baruwa yatangajwe na “therwandan.com”, nyiri urwo rubuga yarashoboye kubaza umwe cyangwa benshi mu banyepolitiki bayishyizeho umukono, byaba byiza kumenyesha abo bayitangaje ko atari “Inyangamugayo” kandi ko bakina mubikomeye! Mugihe inyandiko –mpimbano nk’iyi yitirirwa abantu itangajwe n’ikinyamakuru, uwayitanze agomba kwisobanura kandi akabisabira imbabazi; uwatanze iyo nyandiko yaba atazwi , urubuga rwayitangaje , rukirengera amakosa rwakoze yo guhimbira abantu no gutangaza ibihuha,ibyo rukabisabira imbabazi. Turizera ko iyi nyandiko ihita ikurwa kurubuga rwa “therwandan.com kuko ari ikinyoma.
Turizera ko amakosa nkaya atazongera gukorwa.
Faustin Twagiramungu
Umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza.
NDL: Ubwanditsi bwa "veritasinfo" bumaze kumenya ko Visi-Perezida wa PS-IMBERAKURI nawe yamagana iyi baruwa kuko yabeshyewe ko yayishyizeho umukono nk'uko yabitangaje kurubuga rwa facebook taliki ya 19/11/2013 muri aya magambo: