Kuki mu mitwe yanyu mwumva ko ibintu byose byakemurwa n'imirwano? (Twagiramungu Faustin)
Bwana Twagiramungu Faustin umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba kandi ishyaka rye ryifatanyije na FCLR –Ubumwe (PS imberakuri na FDLR) yagiranye ikiganiro n’abatumirwa bo mu Rwanda kuri radiyo “Ijwi ry’Amerika VOA” aho yasubije ibibazo binyuranye yabajijwe kugeza n’aho Twagiramungu yavuze ko niba Kagame adashyikiranye na FDLR ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ikizaba gisigaye ari ugufata intwaro, abanyarwanda bahunze bagataha nk’uko Kagame n’abo bari kumwe batashye ! Nyuma icyo kiganiro amagambo yabaye menshi; haba mu ntore za FPR no mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR ariko ayo mashyaka akaba atekereza kimwe nayo , ngo “biyamye abashaka kongera kumena amaraso y’abanyarwanda”. Umunyepolitiki Rwanda Théobald aribaza niba koko amaraso y’abayanyarwanda atakimeneka ubu akaba yarahagaze! Ni mwisomere uko abivuga:
Rwose ntimugakine mu bikomeye. Nibyo koko amaraso mu Rwanda yaramenetse ariko n’ubu arameneka buri munsi buri saha buri segonda. Hakoreshwa uburyo bwinshi kandi bunyuranye muri iyo gahunda yo kumara abanyarwanda:
Amarozi, kwicisha inzara, kwoza abantu ubwonko, kunyuruza abantu, kubarasa, kubatera amagerenade, kubagira ibimuga burundu, gereza zisa n'udukinjiro tw'abantu, gukona bagabo bakennye. kwonona nyababyeyi z'abangavu ngo batazapfa bikoze i mugongo batabyaye) n'ibindi byose ntarondora.
Kagame ari mu ntambara yaduteguje kandi ibimenyetso biragaragarira buri wese.None se iyo muvuga ngo maraso yamenetse arahagije muba mushaka kuvuga iki? Ko atakimeneka se? ko bitagomba guhagarara se? ko hari ubundi buryo se bwo kubihagarika noneho abantu bakaba babwirengangiza nkana ? Nyamara ibintu birakomeye ahubwo twitegure kubyakirana ubutwari.
Kanda aha wumve ikiganiro cya Twagiramungu Faustin n’abatumirwa bo mu Rwanda kuri VOA.
Rwaka (DHR)