Kagame ababazwa n’uko Ubufaransa bukoresha abacyekwaho jenoside yirengagije ababyiyemerera akoresha.
“…Mbere yo gutokora akatsi kari mujisho rya mugenzi wawe, banza utokore umugogo uri muryawe”. Yezu.
NDL: Nkuko musoma inyandiko hasi aha yanditswe na Mupenzi, ubu ikigezweho ni uko abategetsi b’u Rwanda , uhereye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda usanga baracitse ururondogoro ngo ntibishimiye ishyirwaho rya Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’ubufaransa Alain Juppé ngo kuko mu gihe cya jenoside y’abatutsi mu Rwanda muri 1994, uwo Alain Juppé yari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa muri icyo gihe. Koko abatabizi bicwa no kutabimenya, uyu Alain Juppé ko ari ministre w’Ubufaransa , abayobozi b’u Rwanda bakaba bafite igihugu n’abayobozi babo bamujeho bate? Ese ko kuvuga ari ugutaruka hari umunyarwanda washyira agatoki hejuru ati uyu Alain Juppé ndamuzi yanyiciye umuntu cyangwa se yaransahuye? Ariko ibyo mu Rwanda biroroshye cyane , wabona habonetse abamushinja ko yabafashe kungufu? Ubwo se kwikoma uyu mugabo nubwo bikorwa n’abategetsi bakomeye si uburyo bwo gukinisha jenoside no kuyigira iturufu ya politike? Ariko reka mbaze abanyarwanda, ari Alain Juppé wari muri leta y’ubufaransa ari na NINJA wishe abana b’abanyeshuri b’I Nyange (ku Kibuye) ,ubu abo bana bakaba barashyizwe mu rwego rw’ intwari , naho Ninja we akaba ubu ari umusilikare ukomeye mu ngabo za RPF, ni nde u Rwanda rwagombye kubanza kwamagana? Ntabwo niriwe mvuba byinshi kuko abanyarwanda bazi byinshi kandi babonye byinshi ariko kwamagana uyu mugabo w’umufaransa ni ukwiyambika ubusa! Mbese uyu mugabo izina rye riri muri ya raporo ya Loni y’abishe impunzi z’abahutu n’abakongomani muri Kongo? Cyangwa niwe wahanuye indege yarimo Prezida Habyarimana w’u Rwanda na Cypriano Ntaryamira w’u Burundi ikaba imbarutso ya jenoside? Tugomba kunamira abacu bapfuye tuvugisha ukuri, ni musome iyi nyandiko murabonamo umwanzuro n’imvano y’uku gutandukira:
Mu kiganiro perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru mu Rwanda, yavuze ko atishimiye ko guverinoma ya Sarkozy yashyize Alain Juppé kumwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga ngo kuko acyekwaho kugira uruhare muri jenoside y’abanyarwanda.
Kagame yikoma bikomeye igihugu cy’Ubufaransa ko cyahaye umwanya uwo mu gabo wahoze ari minisititi w’ububanyi n’amahanga muri jenoside yo 1994. Leta y’u Rwanda imushinja kuba yaragize uruhare rutaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi. Ndetse raporo yitiriwe Mucyo yakozwe kuruhare rw’Ubufaransa muri jenoside y’u Rwanda ikaba yaramushyize kurutonde rw’abayobozi b’Ubufaransa bagizemo uruhare rutaziguye.
Ariko abantu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko byaba ari ukwivanga muri politiki y’ikindi gihugu kuko mu gihe igihugu runaka kibona ko umuturage wacyo nta cyaha afite, atabuzwa n’abandi baturage b’ikindi gihugu gukora imirimo ifitiye igihugu cye akamaro.
Ikindi abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bavuga, n’uko Kagame adafite ubunyangamugayo (moral authority) kuri iki kibazo bwatuma ashinja leta y’ Ubufaransa guha umwanya Alain Juppé wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa mu 1994 kuko nawe abo akorana nabo bamwe bashinjwa ubwicanyi bukomeye kandi bamwe banabyiyemerera ariko bitamubuza kubakoresha kandi bakayobora abo biciye.
Mbere yo gutokora akatsi kari mujisho rya mugenzi wawe, banza utokore umugogo uri muryawe.
Kubantu bazi amateka ya Yesu /Yezu, bazi ko uyu mugani yawuciriye Abafarisayo, birirwaga bashinja abandi ibyaha, ariko birengagije ko bo ubwabo ari abanyabyaha baruta abo bashinja. Kimwe rero na Yesu waciriye uyu mugani w’Abafarisayo, n’abantu beshi bazi politiki y’u Rwanda basanga Kagame yarabaye nka ba Bafarisayo Yesu/Yezu yavugaga, kuko nawe atabanje kureba uruhare rw’abo akorana nabo akajya gutandukira gushinja abanyamahanga.
Beshi bemeza ko Kagame ariwe muntu wambere ku isi ukorana n’abantu benshi bacyekwaho jenoside kuruta abo ashinja. Umwe mu bantu batashatse kwivuga izina twaganiraga dutegura iyi nkuru, avugako biteye agahinda n’isoni, kubona Kagame akorana kuburyo butaziguye n’abantu bishe kandi banabyimerera yarangiza akajya kuvuga ko igihugu kindi gikoresha abacyekwaho jenoside kandi ngo bikamubabaza.
Yakomeje atubwira ko kuri we abona Kagame ariwe ukora ibintu bibi kuko yirengagiza inyungu n’agahinda k’abiciwe ndetse n’amarira menshi bakemera gukorana n’abemeye ko babiciye ababo kimwe n’abandi babana nabo hirya no hino ku misozi , bakabana buri gihe mu buzima bwa buri munsi ahubwo hagafungwa abaturage bazima , babeshyerwa ibyaha byakozwe n’ababyemeye kandi babikoze ngo kuko baba bakekwaho kunenga politike ye! Ikibabaje kandi hari n’abicanyi agira abategetsi maze Kagame akabakingira ikibaba. Ibi abantu benshi babigereranya n’iyica rubozo ry’abantu biciwe.
Kuri we ngo asanga ibi avuga ntagaciro byakagobye guhabwa kuko byaba byiza abanje agacyemura ikibazo kiri mu gihugu ke , akajya yabona gutandukira imipaka y’ibindi bihugu niba koko atari inyungu za politiki yishakira ko ahubwo ari ubutabera nyakuriaharanira.
Abandi kandi bavuga ko iki kibazo cya Jenoside y’abatutsi mu Rwanda, kitigeze gihabwa agaciro na guverinoma ya Kagame neza, kuko cyahindutse urwitwazo rukomeye rw’igitugu cye, ndetse n’ibangamirwa rya demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gucececyesha abantu bose bashatse kumunenga, gukingira ikibaba ibyaha by’ubwicanyi nawe yakoze n’ibindi bibi byinshi. Akomeza avuga ko ngo ibikorwa bya Kagame ntanyungu bifitiye abacitse ku icumu, kuko iteka aho gucyemura ikibazo bahuye na cyo, ahubwo babaye ikiraro cy’ubutegetsi bwe cyo gukomeza igitugu, no kubangamira abo ashatse kubangamira bose no guhishira ibyaha ashinjwa.
Jenoside y’abatutsi y’abaye igikangisho kubanyamahanga n’abanyarwanda by’umwihariko
Mu bintu bimaze gutesha agaciro jenoside nyarwanda, n’ uburyo FPR, na Kagame bakomeje kuyikoresha mu kubangamira uburenganzira bw’abanyarwanda ubwabo ndetse n’ubw’abanyamahanga; ingero n’inyishi z’abanyarwanda n’abanyamahanga bafunze, abanyarwanda bahunze,abandi bishwe, bazira impamvu za politiki ariko bakaba bashinjwa kugira uruhare muri jenoside. Ibyaha by’amacakubiri , ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside, n’ibindi; bishingiye kuri iyo jenoside y’abatutsi, ni ibyaha byakunzwe gushinjwa abantu bose banenze ubutegetsi bwa FPR na Kagame, ibi rero beshi bemeza ko bitesha agaciro jenoside aho kuyigaha, kuko igaragara nk’ikibazo kibangamira abantu bose banenze ubutegetsi bwa Kagame.
Abacitse ku icumu kandi benshi bavuga ko uburyo leta ya Kagame yitwaye ku ngorane bahuye nazo butigeze buhesha agaciro ibyago bahuye nabyo, kuko yakoresheje icyo chaha mu nyungu zayo no gutoteza abatavuga rumwe nayo gusa, ititaye ku nyungu z’abakorewe icyaha. Ndetse bamwe bavuga ko n’umuryango w’abacitse ku icumu “ Ibuka” ubu ukoreshwa na politiki ya FPR, aho kuba umuryango uharanira inyungu z’abahuye n’ibyago bya jenoside, buri gihe niwo ukoreshwa mu gufunga abantu FPR idashaka, cyane abayinenze bo mu bwoko bw’abahutu, uwo muryango niwo ukoreshwa kwamagana abanyamahanga FPR idashaka bitewe n’inyungu zayo, niwo ukoreshwa iyo ushatse guhanaguraho icyaha cy’ubwicanyi umuntu ugishinjwa FPR ibonamo inyungu n’ibindi.
Beshi bemeza ko uburyo FPR ikoresha jenoside mu kurengera inyungu zayo, bidafite aho bihuriye no kurengera inyungu z’abarokotse jenoside, ahubwo bushobora kuzagira ingaruka mbi kubuzima bw’abanyarwanda muri rusange.
Mupenzi.