ITANGAZO ry'abapadiri bashinze "leprophete.fr" nyuma yo gusebanya n'iterabwoba rikorerwa kiliziya y'u Rwanda n'imiryango yabo na leta ya FPR

Publié le par veritas

Padiri Fortunatus na Padiri Thomas
"Basaserdoti b'Imana, nimusingize Uhoraho..."

Bakunzi, Basomyi b’urubuga  www.leprophete.fr

Mugire Amahoro.

1. Tubashimiye ko musoma muri benshi inyandiko zitangazwa kuri uru rubuga rw’ubwisanzure.

2. Tubashimiye ko mwandika namwe muri benshi : bamwe, mutwoherereza inyandiko n’amafoto dutangaza, abandi mukavuga icyo mutekereza ku byanditswe (commentaires). Ni byiza cyane.

3. Tubashimiye uburyo mwakomeje kwihangana kandi mukatuba hafi ubwo hagati y’italiki  5 n’iya 9/5/2011 abagizi ba nabi bateraga uru rubuga, bakarwangiza, rukamara iriya minsi itatu yose rudakora. Turashimira by’umwihariko urubyiruko rw'abasore n'inkumi  bajijutse mu by'ikoranabuhanga bakomeje kudutera inkunga ya tekiniki kugirango uru rubuga rwongere rukore bwangu.

4.Tubashimiye ibisubizo mwahaye urubuga www.igihe.com  ruvugira FPR-Inkotanyi ubwo taliki ya  12/5/2011 rwatangazaga inyandiko itubeshyera kandi iduharabika cyane yitwa ngo “Rusizi : Uretse amacakubiri yabarangaga, abapadiri babiri bandikira leprophete banavugwaho kurya utwa rubanda y’uwitwa Shaba Eric Bill. Uwaba atarasoma iyo nyandiko n’ibisubizo mwatanze yabisanga kuri uru rubuga, kuko ikimara gusohoka natwe twahereyeko tuyishyira kuri uru rubuga rwanyu  ku mpamvu y’uko  twiyemeje kutagira uwo tunigana ijambo, kabone n’udutuka cg. utuvuga nabi.

5.Muri iyi minsi ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwatangiye gahunda ndende yo kuzenguruka mu giturage bakoresha abaturage b'inzego zinyuranye inama nyinshi zigamije kudusebya, kuduhimbira ibyaha tutakoze, mbese nk’uko basanzwe babigenza iyo bashaka kwikiza uwo bakeka ko abangamiye inyungu z'agatsiko kari ku butegetsi: ni benshi tuzi bagiye bagerekwaho ibyaha batakoze baba  Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga b’inzirakarengane.

Bakomeje gushyira ku nkeke n'iterabwoba  Abepiskopi ba Kiliziya gatolika yo mu Rwanda babategeka kudufatira ibihano byo mu rwego rw’idini kandi nta cyaha twakoze. Mu by'ukuri Abayobozi ba FPR barata igihe kandi baravanga ibintu : kubera ko bamenyereye kuniga Abanyarwanda b'inzirakarengane babacira imanza ku byaha by'ibihimbano,  barakeka ko no mu kiliziya bishoboka ! Oya ntibikabe, Kiliziya gatolika ntishobora kugwa muri iryo kosa ryo guhana umupadiri utacumuye bikomeye. Ntibishoboka.

Bageze n’aho bakoresha iterabwoba rikaze ku miryango tuvukamo, bakohereza abasilikari mu ngo za benewacu hagamijwe kubatera ubwoba; bagahatira abavandimwe bacu gukora  amatangazo ngo yo kwitandukanya natwe no kudushinja ibyo tutakoze,kuri radiyo no munyandiko, babakangisha ko nibatemera gusinya izo nyandiko zituvuga nabi bashobora kubafunga cyangwa bakabica. Iryo toteza bariho bakora ubwaryo ni icyaha gihanwa n'amategeko, gishobora kwitwa iyicarubozo!

Igitugugu nk’iki n’iterabwoba bizabe se ari byo  byerekana ya miyoborere myiza ikunze kuririmbwa n’agatsiko k’abari ku butegetsi bashyize imbere inyungu zabo gusa batitaye ku kababaro ka rubanda rugufi ? Dukwiye twese gukomeza kubyamagana no gushaka uko ubu buryo bwabo bubi bwo gukora politiki bwahinduka, mu nzira y’amahoro.

6. Muri iyi minsi wagira ngo Abayobozi bakuru ba FPR barwaye muzunga : baririrwa baca ibikuba mu binyamakuru, kuri radiyo na televisiziyo by’Urwanda, babeshya abaturage ngo abapadiri ba Leprophete.fr Kiliziya gatolika yarabaciye, ngo yabirukanye mu mirimo yo kuba abashumba. Siko biri, barebeshyera Kiliziya gatolika. Turamenyesha Abanyarwanda bose ko tumeze neza: turakora ubutumwa bwacu uko bikwiye mu maparuwasi dushinzwe, abakirisitu dukorana baradukunze cyane n’abayobozi bacu baradushima. Nta kibazo na kimwe dufite uretse agahinda duterwa n'akarengane gakomeje kugirirwa rubanda rugufi mu Rwanda rwacu twese.

7. Nta rwango twifitemo, nta  burakari , nta macakubiri turanganwa, imitima yacu irakeye. Ahubwo FPR niyo ikunda amacakubiri kuko yayagize umurongo wa politiki isenya igihugu: dore nawe barongeye bahisemo guteranya abavandimwe ku mugaragaro (bo mu miryango yacu) ngo kugira ngo bakunde bahamane ubutegetsi! Ibyo biratwibutsa ibyo twabonye guhera ku munsi FPR yatangizaga intambara mu Rwanda,taliki ya 1/10/1990 : byari ngombwa ko Abanyarwanda, Abahutu n’Abatutsi  bari basanzwe bagerageza kwibanira nk’abavandimwe, basubiranamo bikomeye kugira ngo FPR ikunde ibone uko ifata ubutegetsi (Reba ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza). Ntacyo FPR itakoze ifatanije n'Interahamwe, kugirango Abanyarwanda bicane.  Ikimenyimenyi ni uko na nyuma yo gufata ubutegetsi, FPR yahisemo gusangira ubutegetsi n'Interahamwe zahekuye Urwanda, ikazikingira ikibaba ngo zidahanwa, nyamara Victoire Ingabire arafunze, Ntaganda Bernard yarakatiwe, Deogratias Mushayidi ari ku ngoyi, Andereya Rwisereka yaciwe umutwe....n'abandi benshi bafite umutima mwiza wo kunga Abanyarwanda bakomeje kwigizwayo no kumeneshwa no guteragizwa.

Umurongo wa politiki FPR ishyize imbere na wo uragaragarira buri wese : Abanyarwanda bagomba guhora barebana ay’ingwe, ntibumvikane(Diviser pour régner). Ni yo mpamvu hibukwa bamwe mu bishwe bazira akamama abandi bagacecekwa kugira ngo ababo bakomeze babeho batariho, bahangayitse,  bahorane umutima udatuje. Hakomeje gutotezwa bamwe (Abahutu n’Abatutsi batemera ubugome n'uburiganya bw'abayobozi ba FPR) bagahindurwa abanzi b’igihugu! Harahanwa abicanyi bamwe (hinyongereyeho n'inzirakarengane nyinshi !)  abandi bicanyi ruharwa bagahabwa imidari ikwiye intwari, n’ibindi nk’ibyo bicuramye.  Ubwo se ukwiye kuregwa amacakubiri ni nde koko : ni Abapadiri ba Leprophete biyemeje guha umunyarwanda wese ijambo akavuga irimuri ku mutima cyangwa ni abayobozi ba FPR bakomeje uburiganya bwo guteranya  abavandimwe ngo babone uko bahama ku butegetsi ?

Umwanzuro:

Niba abayobozi ba FPR batisubiyeho mu maguru mashya, ngo bareke kwishuka bibwira ko Urwanda ari akarima kabo bacunga uko babyishakiye; niba  bataretse ngo Abanegihugu twese twishyire twizane mu Rwababyaye;
Abanyarwanda bashaka ukuri n’amahoro bakwiye kuva mu nzozi, bagatinyuka  kwerekana ko barambiwe akarengane,  iterabwoba ribahora hejuru n’ihagarikamutima rya buri munsi bamazemo imyaka myinshi; bakwiye kujya ahagaragara bagaharanira uburenganzira bwabo.

Natwe tubijeje ko urubuga rwanyu www.leprophete.fr rutazatezuka ku ntego rwiyemeje yo kuba ijwi ry’abapfukiranwa.

Imana ibahe umugisha, iwuhe Urwanda n’Abanyarwanda bose, idukize abagome n'ibisambo, iduhe twese AMAHORO.

NDL: Mushobora kumva uko Padiri Thomas asobanura uburengazira bwe bwo gutanga ibitekerezo kuri radio ijwi rya amerika:

Padiri  Thomas Nahimana
Padiri Fortunatus Rudakemwa
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kagame na ba rukarabankaba be baribeshya,bageze mu bihe byabo bya nyuma Nta mugome wigeze ahemukira Kiliziya wagize amahoro. Ntibagire ngo Imana ni impumyi.Iri hafi kubaryoza amaraso
y'inzirakarengane bamennye. Abo ba mafia bo muri FPR Ntibibwire ko Kiliziya ari nka za ngirwamadini z'ama ONGs babumbiramo abanyamurenge babeshya ngo ni amadini maze bugacya barwanye bapfa
ubusambo. Kiliziya ni Umutayegayezwa.  Aba bapadiri bacu turabashyigikiye twese uko tungana: Abihayimana n'abakristu.Izo shitani zo muri FPR zizayobere ahandi
.Zaribeshye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!  Nimuhorane amahoro y'Imana: Yezu ni we uyoboye urugamba kandi ntaneshwa.

Répondre
D

Padiri Thomas et Fortunatus: hari ibyo munenga FPR byumvikana n'ibindi bitumvikana. Ibyo ari byo byose ariko, impamvu zabyo n'umuti wabyo s'AMOKO ashingiye ku MAZURU avamo IBIMYIRA. Muvugurure
ibitekerezo.

Répondre
G

Dore abantu bajijutse kandi bavugisha ukuri uko basobanura amagambo! mu kinyabupfura, mu ngingo zumvikana ntawe bahutaje!

Naho ibya bene wacu b'intore nta kigenda! ibyabo usanga ari uguhuzagurika, kuvangavanga ibintu , ikinyoma no kwisubiramo! Burya kurwana intambara y'ubunyeshyamba no kuyobora igihugu
biratandukanye! Abanyarwanda ntabwo bazashobora gukomeza kwihanganira kuyoborwa kinyeshyamba, ejo nabo bazatinyuka nkaba ba saserdoti babwiye abicanyi n'ibisambo maze bayabangire ingata!

Répondre