Ishyari rya FPR rimeze nkirya Rusufero niryo rigiye guheza INGABIRE Victoire mu gihome !

Publié le par veritas

095 FPR n'udushyakaMu Rwanda hamaze iminsi haburanishirizwa urubanza rw'amahugu ishyaka FPR Inkotanyi n'umuyobozi waryo Paul Kagame bashoyemo ishyaka FDU-Inkingi n'umuyobozi waryo Victoire Ingabire Umuhoza ubu akaba arimo kwisobanura ku byaha bihimbano aho ubu ageze yisobanura ku cyaha ngo cy'ubufatanyacyaha mu kurema umutwe w'ingabo hagamijwe igitero cy'intambara, umugambi ngo wo gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Kagame ngo n'ubufatanyacyaha mu iterabwoba. Ibi byaha kimwe n'ibindi amaze iminsi yisobanuraho bikaba byaracuzwe n'abambari ba FPR Kagame yifashishije ngo arebe ko yakwikiza FDU-Inkingi n'umuyobozi mukuru wayo akora icyo yise IGIKUTA CY'AMATEGEKO ngo agirango agisekuzeho Ingabire nyamara byaragaragaye ko aho kugisekura ahubwo yakibomoye aho yashoboye kugaragaza ibibi byose Kagame na FPR bakoreye na n'ubu bagikorera abanyarwanda.

Kubera ko FPR ifite udushyaka ihetse twananiwe gucuka kuko tutigeze twonka ngo dukure ahubwo tukaba twarasyigingiye, ubu yamaze kubona ko ishyaka FDU-Inkingi rigiye kuyikura mu birindiro maze rigakorana n'andi mashyaka yigenga bagamije kuzamura inyungu z'abanyarwanda bose ni uko FPR isanga itazashobora gukurikira n'utwo dushyaka tundi ihetse mu mugongo aho ku twururutsa ngo twirwaneho ihitamo gushaka gusyigingiza FDU ifunga umuyobozi wayo maze imujyana mu manza ariko naho yabonye ko itazabishobora ihitamo guha amategeko INGIRWAMUCAMANZA RULISA ALICE yo gucecekesha Ingabire ntiyongere kuburana yerekana ko FPR na Kagame bakoreye amabi abanyarwanda kandi nyamara ibi yavugaga yaranabigaragazaga mu ma raporo ya Loni n'imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta ndetse n'ibihugu  cyane cyane nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Kuri iyi nyandiko mukaba mubonaho ishusho ishushanyijwe n'umuhanga w'umunyabugeni yerekana uburyo FPR yananijwe no kwikorera udushyaka twananiwe gucuka, umuntu akaba yakwibaza aho uru rugendo rwayo ruzarangirira.
Majyambere Juvénal
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Bavandimwe tureke byabindi byo ku mbuga byo gufana uruhande runaka.Ibi mbabwira si amagambo n'impamo kandi
si ugufana cyangwa kuzana amacakubiri nkuko bamwe bashobora kubifata. Amakuru yizewe aremeza ko mu ijoro ryo kuwa 24/11/2011 ahagana mu masa tatu n'igice z'ijoro imodoka ifite plaque RAB 572M
bivugwako ari ya Madame INGABIRE VICTOIRE,yagaragaye muri quaritier y'abakuru b'ingabo. Iyo modoka ikaba yarimo umubitsi wa FDU Madame MUHIRWA ALICE ari kumwe n'umushoferi,by'umwihariko akaba
yari umushyitsi wa Gen.GUMISIRIZA,cyakora ntiturabasha kumenya ibyo baganiye. Ibi bije bikurikira andi makuru avugako mu bihe bishize uyu mugore ushinzwe ubuzima bwa Madame INGABIRE dore ko ariwe
umushyira ibiribwa,yagaragaye ku cyicaro gikuru cy'ingabo.Nubwo bamwe bashobora kwibaza ko ari ukumusebya,ndagirango mbibutseko muri politiki byose bishoboka. NTWARI DEMOKARASI

Répondre