Abasilikare ba kuru ba Kagame barimo batekereza uburyo bwo guhindura itegeko nshinga ngo Shebuja Kagame azagwe kubutegetsi nkuko abyifuza !
Source : Umuvugizi
Inkuru ikinyamakuru Umuvugizi cyakuye ahantu hadashidikanywaho, irahishura ko mu nama iherutse kubera ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo mu minsi ishize, aho perezida Kagame yahuriye na bamwe mu basirikare bakuru, mu nama ikunze kwitwa “ Army Council” , iyo nama yabaye urubuga rwo kwiga uburyo bavugurura itegeko nshinga, maze perezida Kagame akaziyongeza izindi manda ebyiri .
Nk’uko ayo makuru abivuga, icyifuzo cyo gutegura abo basirikare bakuru ko perezida Kagame agomba kongererwa izindi manda zigera kuri ebyiri ,cyatanzwe na Gen Ibingira Fred, cyiza gushyigikirwa na Gen Jack Nziza. Ariko ibyo byari ukujijisha, ayo makuru yemeza ko bari babiziranyeho na perezida Kagame mbere y’uko bagera muri Army Council . Bahisemo kubicisha kwa Gen Ibingira, nk’aho ariwe wazanye icyo cyifuzo.
Mbere y’uko icyo cyifuzo bakigeza ku basirikare bandi bakuru ,babanje kubahabura nk’abana batoya ,babasaba gushyira imbere inyungu z’igihugu mbere y’izabo. Banaboneraho umwanya wo kubasaba kwirinda kuvugana na bagenzi babo bahunze igihugu bise abanzi b’igihugu .
Ayo makuru anagaraza ko muri iyo nama, perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru bari bateraniye aho, kutayoba bakinisha gukorana n’abatavuga rumwe nawe. Yababuriye ko uzafatirwa mu bikorwa nk’ibyo, azafatwa nk’umwanzi kandi akazakanirwa urumukwiriye.
Bemeje guhindura itegeko nshinga mu nyugu za Kagame!
Nyuma y’aho Gen Fred Ibingira yatanze icyifuzo yari yatumwe na nyir’ubwite ko amusaba kuzongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nyuma y’umwaka wa 2017, bahinduye itegeko nshinga , Gen Jack Nziza yahise yunga murye, ashimangira ko aribyo. Yongeyeho ko bagomba kubikora umwaka utaha ugitangira. Yanasabye n’abasirikare bakuru bagenzi be gushyigikira icyo cyifuzo kuko abona ko perezida Kagame ariwe wenyine, wayobora u Rwanda kugeza magingo aya.
Abo basirikare bakuru nabo bahise babyemeza. Basabye abashinzwe “Inzego z’ubutasi” kurebera hamwe uburyo batangira kubyumvisha abanyapolitiki. Banabasaba ko banategura n’uburyo bagomba kuzajyana abaturage mu muhanda “bakigaragambya”, basaba perezida Kagame ko yakwongera kuyobora igihugu ,yongerewe manda, binyuze mu ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Inzego z’ubutasi zikaba zigomba kurebera hamwe uburyo bagomba no kuzabitegeka ya mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ikoreshwa na Perezida Kagame. Iyo bigeze aha Kagame aba asa n’uwikoreramo dore ko yaba Mukantabana, Ntawukuriryayo, na Makuza bose ari udukingirizo, Tito Rutaremera akaba ariwe wemeza ikigomba gukorwa abitumwe na shebuja Kagame.
Mu gihe izo nteko zizabyemeza nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga, iyo ngingo yo kuvugurura manda ya perezida wa Repubulika itorwa n’abaturage binyuze muri kamarampaka . Uburyo amatora yo mu Rwanda aba by’umuhango birazwi. Iyo Kamarampaka izaba ari iya nyirarureshwa, mu gihe bazaba bamaze gutegura abaturage babajyana mu muhanda kugaragaza ko bashyigikiye ko perezida Kagame yakongererwa izindi manda zigera kuri ebyiri. Iyi ngingo y’itegeko nshinga ivuga manda ya perezida wa repubulika, niyo kugeza magingo aya yari itarakorwaho mu itegeko nshinga rya 2003 kubera ko isaba kamarampaka.
Johnson, Europe.