Umujyi wa Kigali : Kuki Fideli NDAYISABA akomeje gukingira ikibaba Paul Jules NDAMAGE urya ruswa akanarenganya abaturage ?
Source : leprophete
Fideli Ndayisaba azwiho kuba ashyigikira akarengane gakomeje gukorerwa abaturage mu kubambura ibibanza byabo, kubasenyera amazu no kubirukana ku ngufu mu mujyi wa Kigali. Uyu muyobozi aterwa n’iki kudaharanira inyungu rusange ahubwo agakoresha ingufu afite mu gushyigikira inyungu z’Udutsiko tw’amabandi yiyemeje kwifashisha inzego z’ubutegetsi kugira ngo asige abaturage iheruheru ?
Igisubizo kiri mu muntu nyirizina !
Fideli Ndayisaba ukomoka mu Ntara y’amajyepfo yahawe kuyobora Umujyi wa Kigali guhera taliki ya 26 Gashyantare 2011.
Uyu mugabo hari ibintu 6 by’ingenzi bimuranga , aho anyuze hose :
(1) Ni umunyabwoba bitanganje, akitabaza guhora acinya inkoro ku bamutegeka kugira ngo arebe ko yamara kabiri.
(2) Umuntu wikunda byarenze igipimo.
(3) Umuntu udahangayikishijwe na busa n’imibereho myiza y’abaturage.
(4) Umuntu ukunda gucamo ibice abo ayobora agashyigikira buri gihe abayobozi babi kandi banyereza ibya rubanda.
(5) Amenyereye kurya ruswa yifashishije abayobozi ategeka bazobereye mu kwiba ibya rubanda , bakamuha ku byo bibye na we akabakingira ikibaba.
(6) Ni umuntu ukunda ibyubahiro ku buryo yatanga n’umwana yibyariye akicwa ariko akaguma mu mwanya w’ubutegetsi!
Dore ikimenyetso gikomeye cyerekana ko uyu Fideli Ndayisaba ari umuntu utagira umutima w’abantu.
Uyu mugabo n’ubwo afite agasura k’Abatutsi ariko ubundi akomoka mu bwoko bw’Abahutu. Mu minsi ishize, Murumuna we bava inda imwe yari akurikiranyweho kuba yaragize uruhare muri jenoside ! Ibyo byahangayikishije cyane Fideli Ndayisaba kuko yibwiraga ko murumuna we nacirwa urubanza , jenoside yakorewe Abatutsi ikamuhama, abo yagendaga yishushanyaho abereka ko ari umucikacumu bazahita bamutahura, imyanya y’ubutegetsi akayamburwa !
Nibwo rero Fideli Ndayisaba ,we ubwe, afashe icyemezo cyo kureba ukuntu yakemura icyo kibazo cya murumuna we ku buryo budasubirwaho. Inzira yanyuzemo iragatsindwa n’Imana !
Yarakugendeye asanga murumuna we, amushyira ku nkeke, amwumvisha ukuntu agomba gukora uko ashoboye kose akazimira kugira ngo adakomeza kumubangamira mu bushake bwe bwo kuzamuka mu nzego za politiki ! Yamushyizeho akarindi, amubuza amahwemo kugeza ubwo murumuna we afashe icyemezo cyo kwishyira mu kagozi ! Amaze gupfa, Fideli Ndayisaba yakoze uko ashoboye kugira ngo ashyingurwe bwangu abantu benshi batarabimenya ! Mu mihango yo gushyingura uwo muvandimwe, Fideli uyu ntiyagize isoni zo kwishushanya, no kwivugisha amagambo y’agahinda atewe n’ urupfu rw’umuvandimwe we, nyamara abo mu muryango we bemeza ko yari anezerejwe n’uko uwo yitaga « umujenosideri » amuvuye mu maso ! Ushaka amakuru y’imvaho azegere umupfakazi wa murumuna we, dore ko we rwose adateze kubabarira Fideli ubwo bugome yagiriye umuryango we ! Yarabitwibwiriye izuba riva !
Harya ubwo ngo Abahutu nka Fideli Ndayisaba nibo Perezida Paul Kagame ashyize imbere yibwira ko ari bo bazamufasha kubaka igihugu no gukemura ibibazo by’abaturage ?
Umwanzuro
Fideli Ndayambaje nta muyobozi umurimo kuko nta nama nzima ashobora kugira insoresore nka Paul Jules Ndamage uyobora akarere ka KICUKIRO kubera kubatinya no kugira ngo adakanga rutenderi !
Tubibutse ko Paul Jules Ndamage akomeje ibikorwa byinshi by’urugomo rugamije kwambura abaturage ibyabo nk’uko tuzakomeza kubagezaho ingero z’ako karengane mu nyandiko zacu zitaha. Nyamara ntibibuza Umuyobozi w’umujyi wa Kigali gukingira ikibaba Paul Jules Ndamage,gusuzugura no gucisha bugufi abaturage baje bamutura akababaro kabo bamusaba kubarenganura !
Abakuriye aba bayobozi bombi, ni ukuvuga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu na Perezida wa Repubulika, bakwiye gusuzuma bwangu ikibazo cyabo no kugifataho umwanzuro amazi atararenga inkombe.
Willy Kirenga,
Kicukiro, Kigali.