Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, ntiryemeranya na LETA y’u RWANADA ku cyiswe«Gahunda ya NDI UMUNYRWANDA».

Publié le par veritas

Mzee-Faustin.pngKuba Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritemeranya na Leta y’u Rwanda kuri iyi gahunda ni uko risanga IDASOBANUTSE, idafite n’AGACIRO ku buryo bwo kunga Abanyarwanda muri rusange. Ahubwo irabateranya ikabacamo n’uduce (divisionism): Abatutsi biciwe, n’Abahutu babicanyi. Twizera ko Abanyarwanda benshi bashyize mu gaciro bifatanije na RDI kwamagana icyemezo cya Leta ikomeje kwishingikiriza politike ya «SHINYIRIZA» NA «HUMIRIZA NKUYOBORE», yadukanywe na Perezida Kagame n’agatsiko ke ka FPR  y‘Intagondwa imaze kunanirwa, ikaba irimo yegera ku ndunduro yayo idashoboye gukemura iki kibazo cy’amoko nyuma y’imyaka hafi 20 iri k’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko yabohoje !


Turashishikariza Abanyarwanda n’andi mashyaka gufatanya akumvikanisha ukuri ku mateka y’u Rwanda no kubahiriza UMUNYARWANDA (umuhutu cyane cyane) ubu wagizwe ruvumwa kubera politike mbi y’agatsiko. Ni ngombwa kwamagana bidatinze iyi «apartheid» nyarwanda yihishe inyuma y’imvugo y’uburyarya, uburiganya, ubwibone, ubushotoranyi, ubushinjacyaha nkomatanyo, harimo gusebanya no kwendereza bya «Leta y’abidishyi».


Hari impamvu eshatu zituma ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritemeranya na LETA NYIDISHYI iyobora u Rwanda muri iki gihe, ku «gaciro  ka NDI UMUNYARWANDA» :


1.Nuko ntaburenganzira nabumwe, Perezida Kagame afite munshingano ahabwa n’Itegeko-nshinga yikoreye, akaryemeza ku ngufu no ku nyungu ze, bumwemerera gucunaguza, gucurika no gucuranura Abanyarwnada, abasuka mu ntango y’Ikinyoma (yita ukuri), akabikora ashingiye ku mateka ye mabi yateje  amakuba mu gihugu.


 2.Ikindi nuko Perezida Kagame afite ibyaha (akangari) ashinjwa n’Abanyarwanda n’amahanga. Iyo twitegereje amateka ye ubwe, duhereye ku gihe yari «officier»mu ngabo za Uganda (NRA), kugeza aho ashoreje intambara mu Rwanda, agakora ibishoboka byose kugira ngo jenoside ikorwe, akica Perezida Habyarimana na Perezida w’u Burundi Ntaryamira, kugeza afashe igihugu, akica «abanyabwenge», akayoborana u Rwanda umujinya wo guhôra akagerekaho n’incyuro z’ubutitsa, agatera igihugu cya Kongo, akica impunzi z’abahutu zirenga abihumbi 300,000 mu nkambi no mu mashyamba ya Kongo (Mapping Report), hagapfa abanyekongo bagera kuri miliyoni 6 (Experts reports) bazize intambara ze z’urudaca yateje icyo gihugu, dusanga nta kindi yakora uretse gufata iya mbere mu gushyiraho politike yo gupfukirana ukuri no kwikingira ikibaba akoresheje icyo yise : «NDI UMUNYARWANDA». ARIKO SE MBERE YARI IKI ?


3.Nta kindi tubona Perezida Kagame agamije, uretse guhamya ko ngo : ABAHUTU BISHE ABATUTSI MU IZINA RY’ABAHUTU BOSE. Akaba ashaka ko ibi byakwizwa kw’isi yose ko ABAHUTU ari abicanya b’ABATUTSI. Kuri we bikumvikana ko ari ngombwa ko Abahutu bagomba gusaba Abatutsi imbabazi : kubera  ko Abahutu bene-wabo bishe Abatutsi mu izina ryabo. Ibi byose Perezida Kagame abikora agambiriye kugira ngo arangaze amahanga n’Abanyarwanda batamuhagurukana bagasaba urukiko mpuzamahanga ko akurikiranwa ku byaha yakoze. Twibutse ko ibyaha ashinjwa biruta ibya Perezida wa LIBERIA, Charles Taylor, wafashwe agacirwa urubanza, agakatirwa imyaka 50 none akaba afungiye mu Bwongereza.


Mu gutangiza gahunda yiswe «Ndi Umunyarwanda», Perezida Kagame yavuze ko bizaruhanya gukemura ibibazo by’urusobe biri mu Banyarwanda, barimo abatagira ukuri, abakigaragaza ko baramutse babonye uburyo bwo kwica abandi babikora, kimwe n’abatiyakira uko baremwe »; ariko ngo hari n’abarenze ibyo, bakwiye gutanga isomo »(Kigalitoday, 8-11-13 ). Abahutu ngo «babonye uburyo bakwica abandi batutsi» !! Ibi byonyine byerekana ko ubwiyunge ku « ngoma ya Kagame » butazashoboka. Ibye nuguhora yibutsa ko Abahutu bishe Abatutsi, ariko akabuza Abahutu kuvuga ko babaye Abaja b’Abatutsi imyaka amagana, akanababuza kuvuga ko we ubwe yabishe mu Rwanda, abandi akabicisha mu mashyamba ya Kongo.  Iyi ntamabra yo kubuza Abanyarwanda kuvuga amateka yabo, iyi ntambara yo guhamya ko Abanyarwanda 85% bose ari abicanyi, tuzayimurwanyamo kandi tuzayitsinda nta shiti.


ABAHUTU bemera iyi Gahunda ni abahutu b’abicanyi, biyemeje ku mugaragaro ko  icyaha gatozi kibahama. Kuva Urukiko Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya (ICTR/TPIR) rwemeje ko jenoside itateguwe, nta burenganzira Kagame afite bwo gukomeza gutoteza abanyarwanda abacira imanza zitumvikana, abashimangiramo ku ngufu ibyaha batakoze kandi ko banabisabira imbabazi kabone niyo baba batarabikoze ! Abahutu bemeranywa nawe kuri iyi gahunda «Ndi Umunyarwanda», ni abacancuro, bakaba ari n’Abarwayi b’ubugwari, ubuhemu, bakaba n’abagambanyi b’amateka y’igihugu cy’u Rwanda.


 Umwanzuro


1.Ntamuhutu numwe utarigeze agira uruhare mu bwicanyi, cyangwa wiciwe n’Interahwamwe, akicirwa n’Inkotanyi, akaba nta muntu yishe yihorera, UGOMBA KWEMERA IYI GAHUNDA y’urukozasoni mu Banyarwanda. Byaba ari kwikorera umusaraba w’umuvumo.


2.Abanyarwanda twese tugomba guhaguruka, tugashira ubwoba, dore imyaka 20 irashize, tugakusanya ibirego ku byaha by’ubwicanyi (akangari) Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda,  ndetse n’Abanyekongo, agafatwa, agashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga (ICC/CIP), agacirwa urubanza nkuko baruciriye Perezida wa Libéria, Charles Taylor, cyangwa ba Perezida wa Serbie, Slobodan Milosevich, cyangwa Perezida  wa Côté d’Ivoire, Laurent Gbagbo, na Visi-perezida wa RDC Jean Pierre Bemba. Bityo agakatirwa, agafungwa.


3.Abanyarwanda benshi, kimwe n’amashyaka, abihayimana, abikorera ku giti cyabo, amashyirahamwe y’abanyeshuri n’ayo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abahagariye abahinzi n’aborozi, twese dusanga icyarangiza ikibazo cy’amoko atari ukucyihererana m’URUGWIRO, ko  ahubwo ari kugishyira  mu NAMA RUKOKOMA. Iyi nama ikaba igomba gutumizwa ku buryo bwumvikanyweho na LETA n’abayinenga. Mu giye Rukokoma yaba imaze guterana , abayitumiwemo bakwigira hamwe ibibazo bindi by’ingutu bituruka ku mateka y’u Rwanda n’ingaruka ayo mateka yagize ku miyoborere ya rwo.


Muri iyo nama RUKOKOMA ninaho Abayobozi nka Kagame bakwemerera ibyaha bakoze. Bagakubitwa icyuhagiro, bagahabwa imbabazi na RUBANDA. Naho ibindi byose LETA yiha gukora n’udukingirizo tw’ibyaha NDENGAKAMERE BYAKOZWE N’ABARI KU BUYOBOZI BW’IGHUGU MURI IKI GIHE.


 

  Bikorewe i Bruxelles, kuri 17 Ugushyingo, 2013

 

 TWAGIRAMUNGU Faustin

  Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article