Intambara- RDC: Urugamba rwifashe rute i Goma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30/08/2013

Publié le par veritas

FUNGURA IYI PAJI KENSHI UREBE AMAKURU MASHYA AJYANYE N'IMIRWANO MURI CONGO N'INKURU ZIYIVUGWAHO

19H05: Ingabo z'igihugu cy'Afurika y'epfo ziri mu mutwe w'ingabo za ONU i Goma ugomba kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho muri Kivu zihanangirije abarwanyi ba M23 zibabwira ko  uwo mutwe utazongera kurota ukoza ikirenge mu mujyi wa Goma nk'uko abo barwanyi ba M23 bigeze gufata Goma mu kwezi k'Ugushyingo 2012. Lt Gen Derrick Mgwebi umugaba mukuru wungirije w'ingabo z'Afurika y'epfo yatangarije i Pretoria ko yoherereje ubutumwa abarwanyi ba M23 abamenyeshako batozongera kureba n'amaso yabo umujyi wa Goma (kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).

Arme-perdu-par-M23.png

18H20 : Ingabo za Congo FARDC zimaze kwigarurira igice kinini cya Cyibumba, naho M23 ikaba yatangaje ko itavuye Kanyarucinya gusa ko ahubwo ihagaritse n'imirwano; ibyo ariko ntibyabujije ingabo za Congo ni iza ONU kuyikurikirana kuburyo ibirindiro yari ifite ku musozi wa Kibati yabitakaje byose. Bitewe n'uko urugamba rwari rukomeye M23/RDF yagiye ita intwaro ziremereye abarwanyi bayo bananiwe guhungana, hejuru ku ifoto murabona intwaro iremereye M23/RDF yatakaje i Kibati igatoragurwa n'ingabo za Congo. Kubera ikibazo cyo kwirasaho kw'ingabo z'u Rwanda ,isi yose yumiwe, abantu benshi batangiye gutekereza ko FPR ariyo yishe abagogwe ikabigereka kuri leta ya Habyarimana n'ubwo byavuzwe kenshi abantu ntibabihe agaciro, FPR yohereje inkotanyi kwica abatutsi muri 94 zifatanyije n'interahamwe, ubwo bwicanyi bwose ibushyira ku gatwe k'abahutu, inkotanyi zagiye kwica abatutsi b'abanyamurenge mu Gatumba ibigereka ku ishyaka FNL ry'Agathon Rwasa mu Burundi, none bitewe no kuryoherwa nibyo bibi FPR igenda ikora ikabigereka kubandi bigafata yiyemeje no kwirasaho amabombe ngo ibone uko ibigereka ku ngabo za Congo n'iza ONU yahinduye FDLR!!

Imyitwarire nk'iyo yateye impungenge leta ya Congo none ubu yahamagaje ambasaderi wayo uri i Kigali ngo asubire i Kinshasa mu rwego rwo kugirwa inama!

16H00: Uyu munsi umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki Moon yemeje kumugaragaro ko umutwe wa M23 ariwo warashe ibisasu mu Rwanda, ibyo bikaba bibeshyuza amakuru yatangwaga n'u Rwanda yemezaga ko ari ingabo za Congo zirasa mu Rwanda ( Kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye)

http://www.jamiiforums.com/attachment.php?attachmentid=109841&stc=1&d=1377862922

15H47 : Ingabo zirwanira kubutaka z'igihugu cya Tanzaniya ziri mu mutwe udasanzwe wa ONU zimaze gufata icyicaro gikuru cy'ubuyobozi bw'umutwe wa M23 kiri i Kibati mu karere ka Nyiragongo. Icyo kicaro akaba aricyo M23 yayoboreragamo imirwano yo kurasa ibisasu bikomeye mu mujyi wa Goma nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru cya Tanzaniya "http://www.jamiiforums.com". Hejuru murabona ifoto y'ingabo za Tanzaniya zirwanira kubutaka zafashe icyo kicaro!

15H15: Ingabo za Congo ubu zikomeje urugamba zerekeza Cyibumba, n'ubwo M23/RDF bavuye Kanyarucinya ,ingabo za Congo zo ntizibyemera kuko M23 yikuyeyo ahubwo  yirukanywe kanyarucinya  ubu FARCD zikaba zikomeje urugamba ! Agasozi ka 3 antennes ubu karagenzurwa neza n'ingabo za Congo. Hejuru aha murabo kuri vidéo uko ingabo za Congo ziri gukurikirana M23/RDF.

http://voiceofcongo.net/wp-content/uploads/2013/08/rdc-le-m23-on-ne-quittera-pas-nos-positions-la-monusco-a-mal-choisi-le-moment-et-sa-cible.jpg

Bertrand Bisimwa ,umuyobozi wa M23

12H30 : Muri aya masaha ya saa sita umutwe wa M23 wiyemereye ko utangiye kurwana ikinyumanyuma! Kuva u Rwanda rwasohora intwaro zikomeye zo kurwana muri Congo byatumye ingabo za ONU n'ingabo za Congo zifata ingamba zikomeye zo guhangana n'u Rwanda, Afurika y'epfo yiyemeje kuzana ubundi bwoko bwa kajugujugu bwo gusenya nko guhumbya intwaro Mushikiwabo ejo yohereje kurugamba dore ko Kagame atakivuga! Umuryango wa SADC wiyemeje kongera imbaraga kugeza igihe amahoro agarukiye mu karere, ONU nayo yongeye kwemeza mu nama yayo yabaye iri joro ko umutwe wa M23 kimwe n'indi mitwe yose, ugomba kwamburwa intwaro ku mbaraga maze ukanaseswa; kurugamba naho Tanzaniya iri gukoresha intwaro za muzinga zikaze kuburyo ingabo zayo zibadahusha aho zirashe; ubu abarwanyi ba M23 bari Kibati batangiye kugira ibibazo kuko ibyo u Rwanda rwabagemuriraga bitari kubageraho neza n'ibyo bafite bakabura uko babigeza kubarwanyi babo bari mu tundi duce bari kurwaniramo kubera ko kajugujugu z'Afurika y'epfo n'imizinga ya Tanzaniya zibamereye nabi! Kubera ibyo byose M23 yiyemeje gusubira inyuma kurugamba, dore mu ncamake ikiganiro Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 amaze kugirana na Radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI:

Bertrand Bisimwa: Tumaze gusaba abarwanyi bacu kuva kurugamba mu gace ka Kanyarucinya bagasubira inyuma kugira ngo turebe ko intambara yahagarara noneho tugasaba ko haba anketi zigaragaza abagize uruhare mukurasa ibisasu mu Rwanda no mu mujyi wa Goma. Turasaba kandi leta ya  Congo gusubira mubiganiro kuburyo bwihutirwa i Kampala kugira ngo hashakishwe igisubizo cy'iyi ntambara mu mishyikirano.

RFI : Ibyo se birashaka kuvugako mugiye gusubira inyuma mukagarukira he mubyukuri?

Bisimwa : Turava Kanyarucinya gusa noneho tugumane ibirindiro byacu byose biri inyuma ya Kanyarucinya. Ibyo kandi byubahirije ibyo umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga w'ibihugu by'ibiyaga bigali yavuze bikemezwa kandi bigashyirwaho umukono ku italiki ya 24/11/2012, uwo muryango wadusabaga kwitarura umujyi wa Goma kugera ku bilometero 20 uvuye i Goma ariko tugasiga abarwanyi bangana na kompanyi imwe ba M23 ku kibuga cy'indege cy'i Goma.

RFI: Umuryango w'abibumbye wemeza ko ibisasu byarashwe mu Rwanda n'umutwe wa M23, murabivugaho iki?

Bisimwa: Ntabwo bishoboka ko imbunda zacu zishobora kurasa mu Rwanda kuko aho ibyo bisasu byaguye ari kure cyane y'ibirindiro byacu mugihe kandi abo duhanganye nabo tugomba karasaho bari kurundi ruhande rutari u Rwanda. ikindi cya kabiri ni uko imbunda zacu zidafite ubushobozi bwo kurasa mu Rwanda ngo tugeze aho ibyo bisasu byaguye.

Icya gatatu ni uko intwaro z'abo duhanganye nabo aribo : FARDC, FDLR n'ingabo za ONU ,aribo bafite intwaro za Tanki 55, kano 122 mm, kano 37 mm, kano 107 mm, imbunda zitera lokete kubwinshi (les lances -roquettes à cannons multiples), imbunda za muzinga 120 mm, zose zashyizwe ku musozi wa Muja,Mugunga,Kibwe, Munigi; zishobora kurasa kuburyo bworoshye mu Rwanda kandi zose zerekeje imiraka yazo aho zirasa.

Byahinduwe mu kinyarwanda na veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H

QUINTA  yagiye asoma neza akabona ko inkuru yose bagerageza gutangaREFERENCE yaho bayikuye ,washaka uka bisoma cg ukabyihorera ariko ukabona ko ari ukuli ,naho kwirirwa utukana witwaza
ubwoko bwawe ,uburata  ,nabonye nawe uri mubi kabisa machine ukoresha izatuma umenyekana kuko ujya unabeshya amazina ,ujya gutukana nkabandi ntavuze hano

Répondre
K

QUINTA rwose urasetsa! Urashaka ko bavuga amakuru y'urundi ruhande se bayakurahe? gerageza urebe ko hari icyo wabona ku gihe.com, radio rwanda.... none se niba wowe ufite ayo makuru yandi
batatubwira wayatubwiye !! Ushobora kuba nawe ubogamye ukaba uri kuduhisha amakuru!

Répondre
U

jye we ndibaza aho intambara yamagambo ishobora kukugeza wowe wiyita QUINTA? uretse nogutukana cyane urigushyira muri comment zawe !biranerekana uruhande uherereyemo urwarirwo !gusa jyewe icyo
nashakaga kubagezaho mwese nuko twaharanira amahoro tukirinda amacakubiri tukabana twese kuko burya Mama numwe uretseko hari abashaka kuyobya uburari bakigirabeza kandi ibyo bakora bigaragarira
buriwese!nimwemere ko mwavukanye kamere yicyaha  musabe Imana imbabazi nibwo muzababarirwa hamwe nababakomokaho bose! tureke kwitanabamwana : kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza
bw'Imana!!!!!

Répondre
Q

NBEGA UMUGABO, UZIKO USETSA NGO BABUZE UKO BABAGEMURIRA, NGO SOUTH AFRICA IRAZANA INTWARO ZIRASA IMBUNDA ZO MUSHIKIWABO YAZANYE ? ESE MURI CENTREAFRIQUE NTAZO YARI AFITE , ESE AJYA KUZA NTABWO
YARI AZIFITE , YEWE UROGEZA NUKO WOGEZA NTABWENGE UFITE ,

NGO BARARWANA BASUBIRA INYUMA , ESE IGHE BAHEREYE NIBWO BASUBIRA INYUMA, IYO TANZANIA UVUGA UBWO UZI AHO IGEZE ISUBIRA INYUAMA , NIYO WABAHA IKI , NTA NUMWE WAKWEMERERA KUZA KURUGAMBA RW'IMBERE
IBYO BABONYE KUWA MBERE BIRAHAGIJE ,

ESE WAGIYE UBAZA NEZA , UFATA IBYO AMARADIYO AVUGA NAWE UKANDIKA , UZIKO NAKUBWIYE KO INDWARA URWAYE UZARINDA UPFA UTAYIKIZE , UWAGUTSINZE ARAHARI KANDI NAYO MAHANGA UVUGA NTACYO AVUZE NA GATO
KUKO BOSE NTIBAHUZA IMVUGO , CYERETSE NUBATERAMO YA NDWARA YO MU BWONKO N'IYAWE ,

NGAHO KOMEZA WOGEZE, GUSA ITEGURE UZABONA INTAMBARA UKO ISA .

Répondre
H

Cyakora nabonye mudakunda u rwanda mwishimira ko abntu bashiraho, ariko murabeshyera ubusa Iyakaremyeniyoikabumba

Répondre