IJWI ry'Abanyarwanda biciwe mu mashyamba ya CONGO : NATWE DUKENEYE KWIBUKWA NO GUSABIRWA !

Publié le par veritas

Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.

Taliki ya 1 Ukwakira 2010, LONI yakoze igikorwa gifite agaciro gakomeye cyane, ubwo yatangazaga ku mugaragaro MAPPING REPORT. Iyo Raporo yerekana ukuntu Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw'Abahutu bishwe urw'agashinyaguro , batagira kirengera , bashonje, bananiwe, barwaye......Loni ivuga n'ukwiye kuryozwa ubwo bwicanyi ndengakamere ariwe Paul KAGAME n'ingabo ze. Ndetse LONI igera n'aho yemeza itarya amagambo ko ubwo bwicanyi Paul Kagame yakoreye Abahutu buzitwa JENOSIDE, nihajyaho urukiko , imanza zigatangira.

Ntabwo nzinduwe no kuzikura akaboze ngamije kubabaza imiryango y'ababuze ababo. Gusa aho ibihe bigeze Abanyarwanda dukwiye kwicara tugashyira ubwenge ku gihe:

(1) Imyaka ikabakaba 14 irashize abantu ibihumbi amagana bishwe kandi ibisigazwa byabo bicyanamye iyo mu mashyamba, biribwa n'inkongoro n'ibisiga.

(2)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwihakanye ku mugaragaro abo benegihugu bwatsinze muri Congo ku buryo bwababujije uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa no kwibukwa.

(3)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabujije imiryango y'abishwe kubavuga no kubibuka!

Ibi bikaba bitera umujinya n'agahinda bihoraho ababuze ababo. Sinzi impamvu ubutegetsi bwa Paul Kagame butumva ko gukomeza guhatira abantu kutibuka ababo ari ikirunga kitazabura kuruka kandi kigasenya byinshi ! Ubu koko habuze abantu bashyira mu gaciro bagira Paul Kagame inama yo kureka Abahutu yiciye nabo bakibuka ababo maze imitima ikaruhuka? Iki gitugu cya FPR kirenga imbibi z'ikibuga gisanzwe gikinirwaho politiki kikajya gusheregeta imitima y'abenegihugu nacyo ni ubundi bwoko bwa jenoside : ni ITSEMBAMITIMA ryizwe neza rigashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame n'Abambari be. Iyo umuntu atakigira umutima haba hasigaye iki kindi ? Abanyarwanda benshi bashiriye imbere, ni ukubabona bagenda gusa !

Aya magambo yivugiwe na Paul Kagame arata ibigwi by'ubwicanyi bwe

Ibi kandi birushaho gusenya imitima n'igihugu iyo buri mwaka guhera taliki ya 7 mata, Abanyarwanda bose BAHATIRWA kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi BONYINE. Kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994 birakwiye kuko ari abana b'u Rwanda bazize akamama. Nyamara ariko kubibuka BONYINE ni ugucamo Abanyarwanda ibice kugira ngo ubone uko ubategeka mu nyungu zawe gusa zidafite aho zihuriye n'inyungu rusange . Paul Kagame ni byo akora gusa ,abizi neza kandi abishaka ! Na none ariko guhatira Abahutu kwibuka Abatutsi bonyine , mu gihe bizwi ko abo Bahutu nabo bafite ababo ibihumbi amagana bishwe n'ubutegetsi buriho kandi bo bakaba bategetswe kufunga kinwa, ni iyicarubozo ryari rikwiye guhabwa iherezo bwangu.

Ahari ubwo LONI yafunguye amarembo, taliki ya 1/10/2010, abishwe na FPR nabo bagiye gutangira kwibukwa! Nkaba ngira ngo nibutse Abanyarwanda biciwe na FPR ko nimudahaguruka ngo muharanira uburenganzira bwanyu atari Paul Kagame uzabubahaho Cadeau !

TURARITSE ABANYARWANDA BOSE

Aba bihayimana biciwe na FPR i Karima, le 25/02/1997. Barimo Padiri Antoine Hategekimana, Emmanuel Munyakazi, Jean Uwizeyimana, Norbert Milimo n'abandi.

Umwaka utaha taliki ya 1/10/ 2012, ishyirahamwe ry'abapadiri n'Abihayimana ryitwa Fraternité Sacerdotale pour la promotion de la non-violence évangélique, riratumira Abanyarwanda bose babyifuza ko bazava mu bihugu byose byo ku isi maze bakaza mu BUFARANSA , mu gitambo cya Misa (Messe Internationale) kizaharirwa gusabira no kwibuka abo Banyarwanda bose Ubutegetsi bw'igihugu cyacu budashaka ko bavugwa kuko ari bwo bwabivuganye. Hazibukwa n'Abavandimwe b'Abanyekongo batwakiriye nk'impunzi hanyuma Paul Kagame akabiheraho akabarimbura.

Iryo shyirahamwe ryatugejejeho icyifuzo cy'uko iyo misa yamenyeshwa abantu bose hakiri kare bityo ababishoboye bagatangira gutekereza uko batenganyiriza urwo rugendo.

Ubwo mumenye italiki n'igihugu, hasigaye gusa kuzabagezaho aderesi yuzuye y'Urusengero Misa izaberamo, gahunda y'amasomo n'indirimbo. Bizabageraho igihe kigeze.

Fraternité ngo irasaba Amakorari (Chorales) yifuza kuzagira uruhare muri iyo misa ko yakwimenyekanisha hakiri kare.

Umwanzuro

N'ubwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwo bukomeje kwibeshya ko bushobora gukurikirana kugera n'ikuzimu abo bwishe kugira ngo bukomeze bubakandamize buhonyora uburenganzira bwabo, ni ngombwa ko abemera ko no "Hakurya y'imva hari ubugingo" bataheranwa n'icyunamo, ahubwo bakubura umutwe , bakavuga badatinya ko Abanyarwanda twese tureshya imbere y'amategeko, haba muri ubu buzima n' imbere y'urupfu, kuko imbere y'Uwiteka :

"Twaremewe kuzajya mu ijuru

Niho twese tuzishima iteka".

Kuri bene wacu mwese,

Abatutsi n'Abahutu,

Abishwe n'Interahamwe

Kimwe n'abishwe na FPR ya Kagame,

Abaguye mu Rwanda

Ndetse n'abiciwe muri Congo,

Imana ibahe iruhuko ridashira

Maze ibiyereke iteka

Muruhukire mu mahoro.

Padiri Thomas Nahimana.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Umutuzo, Rudasingwa niba abeshya agomba kubihanirwa , niyo mpamvu ubutabera ari ngombwa ,hanyuma Kagame na Habyarimana nabo bakazahanirwa abo bishe!

Ubu se noneho imvugo itangiye guhinduka , tukemeza ko Kagame yishe Habyarimana ahorera Kayibanda ? ahahahahaaaaa! aka ni agashya! Ibyo aribyo byose nta gishya mubyo Rudasingwa yavuze kitari kizwi
, gusa ni uko nyine bigiye byavugwa n'ugomba kubivuga! Abantu benshi bibazaga impamvu abari bakomeye muri FPR bakomeje kuryama kwicyo kiswe amabanga!! Juge Bruguière nawe bazamusabe imbabazi!!

Répondre
M

Kagame n'agatsiko ke gukaraba amaraso byabavamo ari uko mwese muhagurutse.

Ko yohereza abakora propagande gucyura ibisigazwa by'impuzi zarokotse mu mashyamba ngo nazo icice mwe mukora iki ngo muzirengere?

Mapping repport mujya muyoherereza abategetsi izo mpunzi zibamo ku isi hose?

Ariya mafoto na video zúbwicanyi muraziboherereza?

ko mubwongereza bakusanya amasinya yo kwamagana Cessation de clause y'ubuhungiro kubanyarwanda aho wowe usema iyo nkuru kuki utatangira gukusanya ayo masinya byaba
ngumbwa mugahamagarira abanyarwanda aho bari hose kwigaragambye imbere ya hcr na za perlema z'ibihugu mbere y'uko icyo cyemezo gifatirwa i Géneve.

Ntacyo mumenyereye gutaka ari uko babateye uwakajwiga.

Ese uhungisha intama ibirurra ari uko ibirura bizirya cyangwa mbere y'uko bizigeramo?

Nimukomeza gutinda mu makoni n'abarideri murahagongerwa bityo rubanda ishire.

Iby'ikinani na Ndadaye cyangwa iby'impuzi zo muri congo zishwe urubozo ntacyo bibigisha.

munywe akabyeli munaryane nababwira iki.

ngo urwishe umusaza ntirusiga umwuzukuru cyangwa ubuvivi butaravuka

bikunyuze byohereze inshuti .

Igihe cy'ubwoba cyarashize kuko na hitileiri atakiriho ngo n'urupfu Imana izarukuraho

ko utinya kuvuga cyangwa kwigaragaza ngo uticwa bikarenga abicanyi bakakugarika kandi wari kuba warirengeye.

mushiruke ubwoba ni bwo bugabo no kwirinda

Répondre
K

Mu gihe urukuta rw'amategeko kagame yubatse avuga ko Ingabire azarusekura ubu na we (kagame)
rwamunaniye kurwiyuriza, ubu haravugwa igerageza rindi rikorwa n'intore hamwe n'ingirwa bapolisi n'abasirikari ubu batangiye kugenda  bashakisha uko batera ubwoba abarwanashyaka ba FDU hamwe
n'abandi batavugarumwe na FPR bakabatera ubwoba kugirango barebe ko bareka kuyoboka ariya mashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Twibuke ko taliki 15 Nzeri, Eric Nshimyumuremyi uhagarariye PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro yarashwe n'abapolisi ku manywa y'ihangu aho yari mu nzira yitahira ava mu rubanza rwa Ingabire.
Amaze kuraswa yajyanwe mu bitaro CHK aho yahise avanwa ajya gufungirwa mu bitaro bya polisi ku Kacyiru aho ubu atabasha gusohoka ndetse nta n'umuti abona ahubwo aho kuvurwa ubu akaba atunzwe
n'inkoni akubitwa n'abapolisi bamurinze. Muri iki gitondo cyo ku italiki 1 Ukwakira, aho twibuka imyaka 21 irangiye FPR itangije inzira y'umusaraba ikora ubwicanyi mu Rwanda, Eric Nshimyumuremyi
aho afungiye mu bitaro akaba yaramukiye ku mihini akubitwa n'umwe mu bapolisi bamurinze. Ibi bikaba biteye isoni n'agahinda kubona ubu ibitaro byakagombye kuba bivurirwamo abarwayi bimaze
guhinduka ibagiro ryo kubagiramo abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa kagame.

Iyi myifatira ikaba igaragaza mu by'ukuri intege nke za FPR no gutsindwa urubanza rwa demokarasi ikaba yarahisemo kwisasira abatavugarumwe nayo nk'uko twagiye tubibwirwa uko byatangajwe na
Mutezintare na Athanase  bamwe mu bapolisi bo mu rwego rw'aba officiers bakorera mu mujyi wa Kigali ubwo batangazaga ko bagiye gushora intambara y'amasasu ku batavugarumwe na FPR bugacya
barasa Eric Nshimyumuremyi none bakaba batanga amabwiriza yo gukomeza kumurangiriza muri gereza yiswe ibitaro bya gipolisi.

Abanyarwanda bose bababajwe n'ubu bugizi bwa nabi bakwiye guhaguruka bakamagana ibi bikorwa byibasira inyoko muntu bagasaba ibihugu barimo guhagarika inkunga bigenera leta y'umwicanyi dore ko
Ububiligi  ubu ngo bwaba bugiye gutera inkunga igisirikari cy''u Rwanda mu gukomeza ibikorwa nk'ibi byo kwica urubozo inzirakarengane z'abaturage b'abanyarwanda dore ko Ububiligi butahwemye
kuvugwa mu bikorwa byo gutera inkunga ubutegetsi bw'u Rwanda mu bihe byashize kandi bigaragara ko ubwo butegetsi buba bubangamiye abaturage. Amateka yari akwiye kutubera isomo twese.

Répondre
K

RFI, le 1er octobre 2011

Selon nos informations, l'Union Africaine (UA) et les autorités rwandaises ont engagé dans la discrétion des discussions sur la possibilité d'un procès d'Hissène Habré au Rwanda. Kigali s'est
déclaré prêt à juger l'ancien président tchadien à la suite du dernier sommet de l'UA à Malabo. Après le Sénégal, puis le Tchad, c'est une nouvelle piste africaine qui s'offre à l'organisation.
Cela, alors qu'on attend la réponse du Sénégal à une demande d'extradition de la justice belge.

http://www.rfi.fr/afrique/20110930-le-rwanda-propose-juger-hissene-habre

Répondre