Ibibazo byo muri diyosezi ya Cyangugu biri gushakirwa ahatariho.

Publié le par veritas

091 Mrg J.Damscène.

 

 

Intangiriro

 

 

Ibisohoka ku itangazo ry’inama yacu y’abapadiri bo muri Cyangugu byanteye kwibaza byinshi, dore ko ndi umwe muri bo kandi nkaba ndi mubasinye ririya tangazo. Ni ngombwa rero kugira icyo mbivugaho n’ubwo ari ntawantumye, nsanga itangazo ryacu risebya Kiliziya. Dore rero muri make uko njye mbona ibibazo by’i Cyangugu, mpereye ku itangazo twasinye. Reka ariko mbanze mvuge ko iyubakwa rya hoteli Ituze ari kimwe mu bibazo, atari cyo kibazo cy’ibanze.

 



Inkomoko y’itangazo twasinye:


Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu tumenyereye gukora inama nyinshi, n’amahuriro menshi, ariko akenshi bikaba bivuga ubusa cyangwa amazimwe. Iyo inama ivuze ubusa, burya biterwa n’ibiri ku murongo w’ibyigwa cyangwa se abayiteguye. Akenshi izo nama tuzizamo twiviriye muri za paruwasi, twibwira ko musenyeri n’ibyegera bye baziteguye neza. Twahagera tugahabwa amatangazo n’andi mazimwe, tugataha. Mu nama yabyaye ririya tangazo, twari muri gahunda yo gutangiza umwaka mushya w’ubutumwa. Birumvikana ko mu byagombaga kwigwa hari kuzamo ubutumwa bwihutirwa mu itangira-mwaka ; ibijyana n’umutungo wadufasha gukora neza ubwo butumwa ; kwakira abapadiri bashya no kuganira ku igenerwabutumwa rishya (nominations).


Twagombaga kandi kuganira ku buryo umwaka ushize wagenze. Muri ibyo byose, nta kintu na kimwe cyavuzweho, uretse kuvuga ko umwaka ushize habaye ivuka ry’itangazamakuru risebya diyosezi, rigatuka musenyeri kandi rikandagaza bamwe mu bapadiri. Padiri Ubalidi na Padiri Inyasi bahise babaza impamvu ari nta byemezo bifatirwa abandika bari hanze. Ubwo hakurikiyeho kudushyira mu matsinda, itsinda ryarimo Padiri Ubalidi ni ryo ryazanye imyanzuro y’itangazo. Abari baririmo batubwiye ko ari ntako batagize kugira ngo ubukana bw’amagambo Ubalidi yashakaga bugabanuke. Mu gihe cyo gushyira hamwe baduhaye impapuro ziriho amazina yacu dusabwa gusinya, ibiri amambu izina rya Padiri Ubalidi ritariho kandi nawe yigendeye. Muri iyo climat kudasinya byasobanuraga kwigomeka. Ntihabuze abagerageza kugira icyo babivugaho, ariko bahise bacecekeshwa. Ibi simbitindaho, twe abari mu Rwanda tuzi uburyo inama zikorwamo. Bwarakeye tubona itangazo ku mbuga zo hirya no hino, n’imikono yacu yasabagiye.


Ikibazo kiri mu miyoborere ya diyosezi:


Witegereje inkomoko ya ririya tangazo, nta gushidikanya ko ikibazo kiri mu buryo musenyeri wacu ayobora abo bakorana (gestion du personel). Reka nisobanure. Abenshi muri twe twageze muri iyi diyosezi hari abapadiri benshi bahisemo kuyihunga barimo n’uwari igisonga muri yo. Ubusanzwe gukoresha abantu bijyana no kubizera, kutabahora hejuru nk’ibisambo, no kubakunda, ukamenya kubavugisha neza. Izo mpano musenyeri wacu ntazo yifitiye. Iyo bimeze bityo, abazi kwitonesha no kuregana bakirwa nk’amata y’abashyitsi, abandi bose bakaba ba “useless, ni ukuvuga imburamumaro. Ariko na none abazi kwikangira kubera inkomoko n’imitungo byabo bakagira ijambo, kabone n’ubwo baba bikorera icyo bishakira.


Ni muri urwo rwego, ahagana mu mwaka w’i 2004-2005 muri twe hari abapadiri batotejwe, bazira ko ngo “barwanya musenyeri”, bakaba n’“abanzi ba diyosezi”. Ibi byagarutsweho mu nama nyinshi, ku buryo wabonaga twaracitsemo ibice bibiri. Singombwa kuvuga amazina, ariko murumva uburyo bene ibyo bintu bikurura urwikekwe.


Twese tuzi uburyo uwari umubitsi wasimbuwe n’uwo dufite ubu yavuyeho. Yaratinyukaga akerekana bamwe muri twe bikorera imishinga mu izina rya diyosezi, ariko bagamije inyungu zabo bwite. Baramubangamiye bashirwa bamuhiritse. Ubu yahisemo kwibera umupadiri wita ku butumwa bw’Abatwa, nyamara imyinshi mu mishinga umubitsi w’ubu agenderaho ni iyo uwo bahiritse yari yatangije. Ikigaragara ni uko ubu yose yahombye : bureau d’échanges, amasitasiyo ya lisansi, ubucuruzi, amatagisi, n’ibindi...


Ntawe uyobewe uburyo ikibazo cya padiri Ubalidi cyakuruye umwuka mubi hagati yacu kandi nyamara kireba umuntu ku giti cye. Kuki abavugwaho ibintu batisubiriza aho guhagarika ubutumwa bwose ? Duherutse gusomerwa amategeko mashya ahana abapadiri. Ikigaragaramo kurusha ibindi, ni uko buri wese azajya yirengera ikibazo cye. Igitindwaho cyane, ni amategeko ahana abapadiri bafite abana, kandi ni mugihe : padiri yahisemo kudashaka, ntagomba kwikoreza imitwaro abandi. Abandi bavugwa ni abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bagomba kubyirengera. Nyamara uwanditsweho ko yishe undi muntu akaba agomba gukingirwa ikibaba ! Nshimye ko ababyaye bahanwa. Harya abakuzamo amada bo bahanirwa he ? Aho iri tegeko rishya ntirizatuma biyongera ? Harya abo bo si abicanyi ?

 

Muri make, hoteli ITUZE yasanze diyosezi yacu iri mu bibazo bitoroshye. Uwo mushinga koko uri gucungwa nabi, ariko ntabwo umubitsi wa diyosezi yari kujya yihemba ibihumbi bitanu by’amadorali  buri kwezi (yinjira mu isandugu ya diyosezi) ku mushinga utari watangira, atabyumvikanyeho na musenyeri. Ibibazo by’ubukene biri muri Kiliziya y’u Rwanda yose, ariko hose si ko hahora induru nk’i Cyangugu. Wenda hagombye gukorwa gahunda rusange ivugurura imibereho y’abapadiri, tudakomeje kugendera ku mikorere yo mu gihe cy’Abamisiyoneri. Ubuzima bw’umupadiri bugahuzwa n’igihe tugezemo, aho gukora inama z’amazimwe.


Nta na rimwe imyumvire y’Ivanjili ishobora guhuza ijana ku ijana n’imyumvire y’abanyapolitiki. Iyo Kiliziya itagishobora kuvugira abakene n’abarengana, iba yatatiye umurongo wayo. Tuzi uburyo mu gihe cya MUVOMA Kinyamateka ikiri Kinyamateka, yahishuraga imikorere idahwitse ya bamwe mu bategetsi b’icyo gihe. Abapadiri Siliviyo SINDAMBIWE na Andereya SIBOMANA baratotejwe, nyamara nta nama y’abapadiri iyobowe n’umusenyeri yigeze iteranira kubaha akato. Ni ukuvuga rero ko ikibazo kiri ahandi.


Ikibazo si imbuga za interineti:


Urubuga rukunze gushyirwa mu majwi ni Le prophète. Impamvu ni uko rwashinzwe n’abapadiri bo muri diyosezi ya Cyangugu, maze abantu bose bararuyoboka, bituma leta irufungira abari mu Rwanda. Padiri Fortunatus yivugiye ko rwatangiye muri uyu mwaka. Ndumva ibibazo byo muri Cyangugu bitaratangiye kuvugwa muri uyu mwaka. Mu itangazo musenyeri yashyize ahagaragara mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yabwiye abantu bose ko abo bapadiri bandika ku giti cyabo, kandi ko n’abasoma bagomba kumenya gushungura ibyo basoma kuko atari Ivanjili. Impamvu abantu bandika rubanda rugahungabana, ni uko ubwisanzure bw’imitekerereze atari bwose mu gihugu cyacu. U Rwanda rumaze kugira abize kaminuza benshi, ni ukuvuga ko n’imitwe itekereza yabaye myinshi. Icyaduha ngo bose bakoreshe iyo mitwe, bashima ibyiza kandi banenga ibibi, hari byinshi byahinduka. Ahubwo urubuga Le prophète rufitiye akamaro igihugu cyacu. Hari byinshi bimaze guhinduka kubera rwo.


Umwanzuro:


Ntabwo nshima ubugwari bw’abasinye tutabishaka, ariko ndifuza ko ababisoma batwumva n’ubwo bigoye. Ibibazo biri mu Rwanda ni byinshi, icyihutirwa si ugusinyisha abapadiri ngo birukane bene wabo. Byarabaye rero, kandi koko ni amateka y’ubugwari twanditse, ashobora no guteza ibyago bagenzi bacu natwe ataturetse. Icyo umuntu yasaba abasoma ibi byandikwa, ni ugusabira diyosezi ya Cyangugu. Ifite ibyiza byinshi, icy’ibanze kikaba abakristu bitabira kandi bakunda abapadiri babo. Utahaheruka azaze kwirebera amakiliziya meza cyane abo bakristu bamaze kwiyuzuriza. Ikindi umuntu yasaba abasomye ibaruwa yacu, ni ugusabira Musenyeri Damaseni Bimenyimana aho kumutera amabuye. Kuyobora abantu ntibyoroshye, ariko cyane cyane iyo muri bo harimo abo utinya bashobora no kuguhitana. Amayirabiri iyi diyosezi irimo, izayavamo nta kabuza. Dusenge cyane.

 

 


Umwe mu bapadiri bashyize umukono ku nyandiko wo muri Diyosezi ya Cyangugu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article