TALIKI YA 01/10/2011 ISABUKURU Y'AGAHINDA :Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko “aritwe” twarashe iyo ndege / Major RUDASINGWA Théogène.

Publié le par veritas

Maj-Rudasingwa.pngPAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W’U BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEANPIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL PERRINE

Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’u Rwanda n’Umulyango wa FPR-inkotanyi basinyanye Amasezerano y’ Amahoro y’ Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo nibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w’Ingabo z’igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi. Itariki 6 z’Ukwakane, 1994, saa 8:25 za nimugoroba, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 jet yaritwaye Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, nomero “9XR-NN”, ivuye i DAR-ESSALAAM, Tanzania, aho abakuru bibihugu bo mu karere bari bateranye, igana i Kanombe ku kibuga cy’indege i KIGALI, Rwanda, yarashwe irahanuka. Abari mu ndege bose, harimo na Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’ u Burundi, abari babaherekeje, na bari batwaye indege bose bayiguyemo.

Gupfa kwa Perezida Juvenal Habyarimana kwabaye imbarutso yo gutangira jenoside yibasiye abatutsi ndetse na abahutu batavugaga rumwe na leta yaririho icyo gihe. Imirwano yahise itangira hagati y’ingabo zigihugu niza FPR_Inkotanyi. Kuva icyo gihe, kugeza aya magingo, Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe na ba extremist babahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa. Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imilyango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga. Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana nabo barikumwe bose. Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko “aritwe” twarashe iyo ndege. Mu byukuri ibyo birazwi muri FPR no muri RPA ( Ingabo z’Igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi ukwo kuri, nubwo aruma gihwa, akicecekera.

Ibihe byakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ Arusha byari bitoroshye na gato, byasaga nibihatse akabi. Kwicwa kwa Perezida Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda nakarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarusto yo gutangira imirwano, genocide, nibindi bikorwa by’ubwicanyi. Na nubu turacyahanganye n’ingaruka zicyo gikorwa. Paul Kagame agomba gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze. Icyambere, nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana nundi mugabo , uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Kagame na Habyarimana itariki 6 zukwa kane, 1994, ntibari ku rugamba rwamasasu. Iyo baza kuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba byari kuba amakuba ariko byari kuba byunvikana kuko niko intambara imera.

Perezida Habyarimana yaravuye Tanzania, aho we nabandi bakuru bibihugu bashakishakaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.

Icya kabiri, Kagame ni umututsi kandi yarazi neza ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana, umuhutu, ku bandi batutsi ndetse no mu bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Nubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana arirwo rwateye jenoside, ariko ntawushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi zibibi mu gukora ayo marorerwa.

Icya gatatu, mu kwica Perezida Habyarimana, Kagame yaragamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro y’ Arusha, no kwubaka ingoma y’igitugu ishingiye kubwicanyi n’ibinyoma , kandi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho.

Icya kane, ubutabera mu Rwanda no mu rukiko mpuzamahanga bwarabogamye kuko bushingiye ku kinyoma, bityo bituma ubumwe nubwiyunge bigorana kugeraho. Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana nabo bari kumwe.

Iyo nkuru nanjye nayunvise mwijoro kuri BBC nka saa saba, itariki 7 z’ukwa kane, 1994, aho nari ndi Kampala, Uganda, mu nama ya Pan African Movement. Ndahamya ko abenshi muri FPR , baba abasirikare cyangwa abasiviri, ari nkanjye nta ruhare bagize muruwo mugambi w’ ubwicanyi. Kagame niwe ubwe nyirabayazana, niwe ugomba kubazwa ibijyanye nicyo cyaha byose. Icyakora, nari umwe mu bayobozi bakuru mu mulyango wa FPR-Inkotanyi, kandi ndi umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FPR. Niyo mpanvu ibyakozwe bibi kandi byitirirwa FPR nkiyirimo kandi nari mbereye umwe mu bayobozi nangye bindeba. Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Niyo mpanvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imilyango ya Juvenal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean-Pierre Minaberry, na Jean-Michel Perrine.

Mboneyeho no gusaba imbababazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi, nibinyoma nkintwaro muli politike, kurandura burundu umuco wo kudahana, no gukorera hamwe kwubaka umuco wo kworoherana, kubabarirana, ubumwe, ubwiyunge, gukira no kugendera ku mategeko.. Ndasaba imbabazi u Burundi bwiciwe abayobozi, nu Bufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. Byumwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira umwicanyi wateje imiborogo n’amarira mubo yiciye.

Nta gahato, mvuze ukuri imbere y’Imana na banyarwanda. Nka bandi banyarwanda mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuvugisha ukuri bifite ingaruka. Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu zabanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi. Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gukomeza gushakisha icya kiza urupfu nakarengane bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu. Ukuri nikwo kuzatuvana ku ngoyi. Umunsi twavuye ku ngoyi , tukagira ubwigenge busesuye, nibwo tuzababarirana nta gahato, hanyuma ubwo ibihe byo gukira bizaba bigeze.

Dr. Theogene Rudasingwa (sé)

Rudasingwa yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR (1993-1996),

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA ( 1996-1999); n’Umunyamabanga Mukuru

wi Biro bya Perezida Paul Kagame ( 2000-2004).

E-mail: ngombwa@gmail.com; Washington, DC. October 1, 2011

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Icyo ntekereza ni kimwe nuko abantu bose bafite ibiganza bijejeta amaraso yabaturarwanda, zaba interahamwe, zaba inkotanyicg fdlr bose umunsi umwe tuzabafata tubacire urubanza ubundi abanyarwanda
i cyo gihe bazabana mu mahoro,mu bumwe no mu bwubahane!

Pu! njye ndabona nta habyarimana ,nta kagame nta kayibanda. puuu! nta nkotany,nta nkotanyi, nta nterahamwe bose ninkloramaraso zahemukiye u Rwanda n'Imana yo mu ijuru!

Répondre
N

IBUKA noneho yabihuhuye! ngo génocide yatangiye ku italiki ya 01/10/1990 isozwa n'ihanurwa rya Habyarimana ku italiki ya 06/04/1994! Bikaba bivuga ko FPR ariyo yatangije génocide ku italiki ya
twavuze haruguru ikanayihagarika ku italiki twavuze haruguru! ni ukuvuga ko kubwa IBUKA byose biri kumugongo ya FPR na Kagame wayiyoboraga ikaba ibyemeza kuburyo burenze ubwa RUDASINGWA !

Aya akaba ari amakuru yumvikanye kuri BBC ku italiki ya 06/10/2011 mu gice cya kabiri : http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak1830

Répondre
U

Rudasingwa ubwe  yimerera  ko ar’umubeshyi, niki cyatwemeza ko ibyo avuga ko aribyo?  Uwo Habyarimana ubavugisha menshi, we ko atabazwa
ubwicanyi yakoreye mugenzi we Kayibanda?  Ko avuga ko iyicwa rya Habyaarimana ryatumye Jenoside iba mugihugu, kuki abarundi baticanye Perezida wabo akimara gupfa?

Ibyiraswa ry’indege ya Habyarimana bivugwa ho byinshi, ariko kubavuga ko yaba yararashwe  n’intagondwa zabahutu zitashakaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mubikorwa,
ndemeranya nabo. None se ko indege yaguye, kandi ikagwa ahantu hari harinzwe n’ingabo ze, boite noire y’iyo ndege yaba yarashizwehe? Yajyanywe nande? Kuki idashirwa ahagaragara ngo tumenye ukuri
kwibyabaye?  Ikigaragara n’uko iyo boite noire yahishwe n’ingabo za Habyara kuberako yari kuzitamaza.

Tureke gufata umwanzuro uwariwowose, dutegereze imyanzuro y’urubanza, kandi kuba byavuzwe na Rudasingwa, ntibisobanuye ko ibyo yavuze ar’ukuri, kuko yamaze kuba umwanzi w’urwanda.

Reka dukomeze twiteze imbere, icyo ba Rudasingwa bashaka nukutudindiza mu bikorwa by’iterambere tumaze kugeraho.

Mugire amahoro!

Répondre
N

Ariko ntitukabe aba negationistes gusa! Umuntu ni umuntu kandi guhinduka ni nkaho mvugiye aha! Rudasingwa avuze ibye namwe muzavuge ibyanyu aho kuvuga ngo ni igisambo yakwibye iki? Ubutore bwanyu
ntawububabujije ariko mumenye ko abagabo babaho hakabaho n'imisega! Muceceke muzirebere uko Nyamwasa azabashyira ku gasozi noneho mukegura cyangwa mukirukanka ibihuru muhunga ukuri!Eeeh

Répondre
N

Njye nahamya ko Rudasingwa kuva uyu munsi aruhutse , akaba kandi ateye intambwe ndende cyane mu rwego rwo kunga umuryango nyarwanda; abantu benshi bashobora kwibwira ko Rudasingwa ibyo avuze nta
gishya kirimo ariko nyamara ni intabwe ndende cyane kuko abanyarwanda bapfa kubeshyana!

Ikibi nikige ahagaragara, none se niba nta gishya Rudasingwa yaba avuze ni bangahe bazi ukuri kuri iri hanurwa ry'indege yateye akaga igihugu bicecekera kandi babizi?

Abanyarwanda nibavuga ukuri , kubeshyana bizavaho kandi twirinde gukora icyaha kuko ejo cyangwa ejobundi byazatugaruka! njye ndi kagame nahita nteranya abanyarwanda , mpereye ku mitwe ya
politique iri hanze y'igihugu nkayihuza n'iyo mu gihugu ngasaba abanyarwanda imbabazi ahasigaye bakangenera ikinkwiye!! Naho ubundi amaherezo azarwara umutima! Nkubu njye navuga ko uku kuri kwa
Rudasingwa kubaye nko gukubita Kagame urushyi ngo amukebure kandi si aha birahagarira gusa kuko nibya Congo biri inyuma n'ibindi. Abavugisha ukuri kose nkaba Rudasingwa muzaba intwari z'u
Rwanda!

Répondre
K

Tuguhaye impundu Rudasingwa rwose. Nibura koko ureruye uvugishije ukuli. Uramenye ntazaguhitane, utaratubwira n'ibindi byinshi.

Imana ikulinde rwose.

Répondre
R

These allegations are uter nonsense! Habyarimana and co were kiled by his own forces afetr he agreed to peace talks They killed him to complete the apocalypse./

It is not the forst time that you have tried to smear and protray Kagame as the route case of all evils however you forget that the mpre venom you spit the stronger Rwandans bond.

Probably these utter lies will bring bread on the table but finally those people you tell them to will get tired and ignore you babbling nonsense. get a life mister!

Répondre
S

Theogen Rudasingwa aramutse abaye mugihugu mbamo nahitamo guhunga kuko amagambo avuga sinazemera na rimwe ko hari icyiza yakorera abo yaba ayoboye buretse ko arimo arota kumanywa. birababaje
cyane kubona yarananiwe akazi ke yarashinzwe kubera agasuzuguro, inda nini no gushaka ikuzo n'ubuyobozi adafitiye n'ububasha agahitamo gutoroka igihugu.

Umujura niwe uhunga kuko kenshi aba adashaka gufatwa. Abanyarwanda bari murwanda barahagije guteza imbere igihugu cyabo, naho aba birirwa basakuza niko kazi bahisemo ko guta umutwe mumahanga,
basabiriza. Nkubwize ukuri amahoro udafite ntiyagatumye ushyushya imitwe y'abanyarwanda. Icyo ngira inama abanyarwanda, kuko bazi ibyiza bamaze kugeraho ntibakagombye gutega amatwi abatekamutwe,
abajura ibyomanzi nabantu bahisemo gusara bashakisha ibibi bitirira leta yabahaye byose. Simbatutse mbagire inama: Niba mwarabuze akazi burundu nubwo nimwemere mujye kwoza abakecuru mubigo
byabugenewe kurusha gupfa urwo mumaze gupfa. Iyo Theogen avuga ngo yarwaniriye igihugu, ndashidikanya ko yarafite imyunvire imeze nkiyabandi.

Zerera isi yose utikura ubeshya wa munyarwanda we igihe kizagera uzabazwa byose mbaye nguhanuye.

Répondre
J

Ariko Rudasi, ubwo busambo bwawe sinzi aho buzakugeza. Noneho se ninde wakwemereye amaramuko. Wagerageje kesh kubeshera H.E Paul Kagame ariko twankabanyarwanda dukunda amahoro tuzakwamagana tu!

You are a man of no values, who can jump into the bed of the highest bider, i wonder what genocider Agatha kanziga promised you when u met in France.

Why dont you accept your failures in life and try to find something better to do?

Répondre
K

Hasigaye Nyamwasa nawe atubwira akari imuriri kurupfu rw'impunzi z'abanyarwanda muri Congo !

Répondre