Igihugu cy'u Rwanda cyahagurukiwe n'intumwa z'ibihangange by'iyi si!

Publié le par veritas

Madame Mary Robinson

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/83/0/685/512/344/257/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_DV1327176_0.jpgKuri uyu wa gatandatu taliki ya 7/09/2013 u Rwanda rurasurwa n’abashyitsi bakomeye bahagarariye ibihangange byo kuri iyi si. Abo bashyitsi ni Madame Mary Robinson uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari uherekejwe na Russ Feingold uhagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Koen Vervaeke,uhagarariye umuryango w’ibihugu by’i Burayi mu karere k’ibiyaga bigari, Martin Kobler , umuyobozi w’ingabo za ONU mu gihugu cya Congo na Boubacar Diarra uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Nk’uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, aba bashyitsi barabonana na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Mushikiwabo Louise na Ministre w’ingabo Kabarebe James, biteganyijwe ko bashobora no kubonana na Paul Kagame perezida w’u Rwanda.

Uru ruzinduko rw’aba bayobozi bahagaraririye ibihangange by’iyi si barukoreye mu Rwanda nyuma yaho baviriye mu nama y’ibihugu 11 bigize umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari i Kampala muri Uganda ; aho mu nama y’abayobozi b’ibyo bihugu hafatiwemo icyemezo cyo gusaba igihugu cya Congo n’umutwe wa M23 gusubira mu biganiro i Kampala mugihe kitarenze iminsi 3 gusa kandi ibyo biganiro bikamara iminsi 14.Icyi cyemezo cyo gusubira mu biganiro kikaba cyari gihuriweho na Mary Robinson n’abayobozi b’u Rwanda.

Aba bayobozi basuye u Rwanda mu gihe ruri mu kato mpuzamahanga kuko rushinjwa kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w’akarere kose,ndetse mu cyumweru gishize umuryango w’abibumbye ukaba warongeye gushinja igihugu cy’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bitero bya gisilikare uwo mutwe wagabye ku ngabo za Congo no ku ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri i Goma ; Madame Mary Robinson uyoboye izo ntumwa akaba yaravuze mu cyumweru gishize ko azavugana n’abayobozi b’u Rwanda kuburyo busobanutse neza kandi ntakubica kuruhande uruhare rw’icyo gihugu mu mutekano mucye w’akarere kose.

Russ-et-Koen.png

Gusa rero, ubwo Madame Mary Robinson yongeraga gusura umujyi wa Goma yagaragaje kuburyo budasubirwaho ko ntambabazi zizahabwa abarwanyi b’umutwe wa M23 bashinjwa gukora ibyaha cyangwa ngo abo barwanyi bemererwe kwinjira mu ngabo za Congo. Mary Robinson yavuze kuburyo budasubirwaho ko mu mishyikirano izakorwa i Kampala igomba kuzasuzuma uko umutwe wa M23 ugomba gushyira intwaro hasi ; icyo gitekerezo cya Mary Robinson cyo kwambura umutwe wa M23 intwaro abayobozi b’i Kigali bakaba batagishyigikiye na gato.

Twizere ko rya tangazamakuru ry’i Kigali ritaza gukubita abantu urusenda mu maso ribumvishako u Rwanda rwakiriye abayobozi bakomeye kuri iyi si bitewe ni uko ari igihugu cy’indashyikirwa mu kugira imiyoborere myiza nk’uko bakunze kubivuga ; ahubwo iryo tangazamakuru ritinyuke rivuge ko u Rwanda rwahagurukiwe n’abayobozi bakomeye b’iyi si kubera urugomo icyo gihugu kigaragaza mu guhungabanya umutekano w’akarere kose !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

NAHO BIGARAGARA KO MUVUGA AMAKURU YIMPHA KANDI MUDAHAGAZE;;; YAMARA MUSHATSE MWAHINDURA MUKABA ABANYAMAKURU BW4UMUGA UREKE KUBA ABANYAMAKURU BABOGAMA. TUJYA TUREBA AMAKURU AMWE NAMWE DUGASNAGA
MWABESHYE KANDI SI BYZA NA GATO KU MWUGA WANYU W4EJO HAZAZA. NAMWE NIMREBE IBYO MWANDITSE KU RUGENDO RWA ROBISON KUVA EJO BUNDI KUGEZA UYU MUNSI MURASANGA MWUNYURANYA CYANE N4UKULI KURANGA
ABANYAMAKURU; BIRABABAJE;

Répondre
M

Mama se M23 irasubira i Kigali (Rwanda) Mumbarize KAGAME

Répondre
K

None se guhura kwa abayobozi mu gushaka ikizana amahoro mu karere murumva ari Isi yagwiriye u Rwanda!!!! None se munezezwa nuko mu Karere haguma intamba? Ngo ibihangange byahagurukiye u Rwanda,
none mutekereza ko ariho baje gusa, ahubwo mutubwire nahandi bagiye cyangwa bazajya kandi mutubwire nibyo bagezeho mukuzana amahoro mu Karere. Nagirango mbibutse kandi ko bariya nta mahoro bafite
mu ntoke, igisubizo kiri mu biganza by'abanye Congo bwa mbere, bwa kabiri amahanga yose afite inyungu muri Congo. Ngo ibitangazamakuru bya Kigali, ahubwo mwe ntimugashyishye imitwe y'abantu.
Ariko ubundi mugamije iki? Mu korera nde? bizabageza kuki?

Répondre