Igihugu cy'Arabia sawudite gihinduye umuryango w'abibumbye ikigarasha gicitse !

Publié le par veritas

http://www.franceinfo.fr/sites/default/files/imagecache/462_ressource/2013/10/18/1181549/images/ressource/03913851.jpgNi ubwa mbere mu mateka y'isi ko igihugu gitorerewe kwinjira mu kanama gashinzwe amahoro ku isi k'umuryango w'abibumbye nyuma kikanga kujya muri uwo mwanya ! Ibyo byakozwe n'igihugu cy'Arabiya Sawudite cyanze gufata intebe mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU bitewe ni uko uwo muryango ukomeje kugaragaza intege nke mugukemura amakimbiane y'intambara mu gihugu cya Sirya !

 

Igihugu cy'Arabiya sawudite cyatowe n'ibindi bihugu byo mu karere giherereyemo (proche -orient) kugira ngo gifate icyicaro kidahoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, none uwo mwanya Arabiya Sawudite yatorewe ikaba yawanze! Akaba aribwo bwa mbere mu mateka y'isi igihugu cyangwa kugira icyicaro muri ako kanama kandi ari icyubahiro gikomeye ! Igihugu cy'u Rwanda cyagombye gutanga ruswa ikomeye cyane kubadipolomate banyuranye kugira ngo gishobore kugira icyicaro muri kariya kanama, ariko Arabiya Sawudite yo ikoze ikinyuranyo  ! Umu diplomate w'umuryango w'abibumbye yatangajwe cyane n'icyemezo cy'Arabiya Sawudite cyane ko uwo mwanya ufite igihe kirekire kingana n'imyaka 2 yose !

 

Nyuma y'amasaha macye cyane Arabiya Sawudite imaze gutorerwa gufata intebe muri ako kanama , ministre w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu yahise yamagana imikorere y'akanama ka ONU kirengagiza mugufata ibyemezo bikwiye mu gice cy'Uburasirazuba bwo hagati , akaba yabivuze muri aya magambo :" Arabiya Sawudite ntayandi mahitamo ifite uretse kwanga kwinjira mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi, ikaba ishobora kwinjira muri ako kanama igihe cyose kaba gashoboye kuvugururwa kandi ako kanama kagahabwa ubushobozi bwo gukora ibyo gashinzwe kugira ngo gashobore kuzana amahoro n'umutekano ku isi".

 

Arabiya Sawudite iteye umugongo akanama gashinzwe umutekano ku isi kubera ikibazo cy'uko umuryango w'abibumbye wagaragaje ubushobozi buke mugukemura ikibazo cya Siriya. Arabiya Sawudite ishyigikiye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Siriya, Arabiya Sawudite ikaba yarababajwe cyane n'uburyo umuryango w'abibumbye utashoboye guhana igihugu cya Siriya nyuma yo gukoresha intwaro z'uburozi kubaturage. Arabiya Sawudite ikaba yarababajwe cyane n'amasezerano yahuje abanyamerika n'abarusiya yaburijemo igitero cya gisilikare amahanga yagombaga kugaba kuri Siriya, ahubwo agategeka icyo gihugu gusenya intwaro z'uburozi gitunze.

 

Arabiya Sawudite ikaba yanze intebe mu kanama gashinzwe amahoro ku isi kugira ngo igaragaze ko idashyigikiye politiki y'ububanyi n'amahanga y'igihugu cy'Amerika gishaka kugirana ubushuti n'igihugu cya Irani. Akanama gashinzwe amahoro ku isi kagizwe n'ibihugu 15, buri mwaka ibihugu 5 bisimburwa n'ibindi 5 bitowe mu turere tunyuranye ku isi, hakaba hari n'ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho muri ako kanama.

 

Ku munsi w'ejo kuwa kane taliki ya 17/10/2013, ibihugu 5 aribyo :Arabiya Sawudite ,Cadi, Shili,Nigeriya na Lituwaniya byatorewe kwinjira muri ako kanama gashinzwe amahoro ku isi mu gihe cy'imyaka 2 bikazatangira gukurikirana imirimo y'inama guhera ku italiki ya 1/01/2014.

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
7
<br /> Abantu batukana batanga comments kuri iyo blogue   nabonye ari abantu bamwe ,hari n'igihe bavuga ngo ntibazongera gusoma inkuru ziriho ,ariko buri gihe niho baba bari ;kandi hari<br /> n'abashaka kuyifunga Hari uwavuze ngo amagambo atera abandi ibikwasi arahari ariko ukuli ko ni ukundi !Nibyo koko yavuze ukuli kuzuye<br />
Répondre