IGIHE NI IKI : AGACA GAKWIYE GUFATA IKIRERE KAKAVA MU NKOKO ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

               agaca.png

                           Ko igihe gikwiye cyo gutsinsura akarengane mu Rwanda

                           ari iki ngiki, Abanyempano bari he ?

 

 Mperutse kuganira n’umusaza w’incuti yanjye, nuko ancira umugani yakuye mu gitabo cyitwa « Quand la conscience s’éveille », cyanditswe n’umupadiri w’Umuyezuwiti witwa Antony de Mello.

 

-Umunsi umwe umuhigi yatoye igi mu ishyamba, yanga kurita ahubwo ararifata arishyira mu cyogo cy’inkoko ye maze irituragana n’andi magi. Umunsi wo kumena ugeze, rya gi rivamo AGACA, gakurana n’izindi nkoko. Kubera ko ako GACA kibwiraga ko nako ari inkoko nk’izindi kagenzaga nka zo muri byose: kagasesa ubutaka gashaka iminyorogoto n’utundi dusimba two kurya, karakokozaga, kagakubita amababa nk’agashaka kuguruka ariko ntigashobore kuva hasi bihagije, mbese nk’izindi nkoko zitazi kuguruka ! Iyo ibikona n’imihari byateraga inkoko bishaka icyo byirira, Agaca nako kakizwaga n’amaguru kakajya kwihishahisha mu bigunda no mu ngarani, nk’izindi nkoko ! Kibwiraga ko nta kundi byagenda, ko ubwo aribwo buzima bwako.

 

Imyaka irashira indi arataha, AGACA karasaza cyane. Umunsi umwe, mu gihe kariho kitegereza ikirere kitarangwamo igicu , karabukwa inyoni y’akataraboneka, yagurukaga bwangu kandi mu buryo buteye amabengeza, igasa n’inyerera ku muyaga gusa, mbese nk’aho idakeneye no gukubita amababa yayo asa n’asize zahabu.

 

Agaca-nkoko karayitegereza cyane, karayitangarira cyane, hanyuma kiyumvamo ubwuzu n' ibyishimo byinshi mu mutima, kifuza kumera nka yo !

 

Niko kubaza, kati :

 

-Niko se badi, ntimwambwira iriya nyoni ari  bwoko ki ?

 

-Inkoko yari hafi aho irasubiza iti :

 

-Ni AGACA (Aigle), Umutware w’inyamaswa zose. Agaca ni inyoni y'inyamahirwe cyane kandi karaturenze kuko kagenwe gutura  mu kirere.  Twe turi abo hasi , twararemewe gutura ku butaka  kuko turi inkoko!

 

Agaca-nkoko karumirwa , gashima Imana yaremye inyoni ifite ububasha nk'AGACA !Bidatinze Agaca-nkoko karapfa kubera izabukuru, kagenda katamenye ko nako kari gafite kamere y'Agaca ariko ntikigera kabimenya !


 

Sinjye wahera.

 

1. Umugani ugana akariho

 

Iyo nitegereje ibibazo byo mu Rwanda, nkareba akarengane gateye isoni ubutegetsi bw’Agatsiko bukorera rubanda( kubambura imitungo yabo, kubaca imisanzu n’amakoro bya hato na hato, kubirukana mu mugi wa Kigali, kwima abanyeshuri bamwe buruse, gukona abagabo, kubasenyera amazu, kujyana urubyiruko rw’Abahutu muri Camps de concentration mu bigo bihishe hirya no hino mu gihugu, kubajyana ku ngufu ku rugamba muri Kongo kugira ngo bagweyo, kubacuza uburenganzira bwo kwisanzura mu gihugu cyabo, kubafungira akamama, kubicira ubusa,kubicisha inzara, ….) nkabona ukuntu abaturage twese tugerageza kwirwanaho dupfunda imitwe hirya no hino ngo turebe ko twaramuka….nkabona ukuntu imyaka ishize irenga 18, nta we urashobora kurusha Agatsiko amayeri ngo ahumurize rubanda, ayifashe kwishakamo imbaraga zo kwirwanaho…nkabona ukuntu abagerageje kwitanga ngo bavugire abarengana bagiye batereranwa kugeza ubwo bacitse intege burundu....ndibaza nti, ubu koko twese twemere dupfe nk’inkoko ? Bishatse se kuvuga ko nta GACA na kamwe katuvukamo ?

 

Igihe kirageze ngo  umutimanama wa buri muyarwanda wikubite agashyi, abasinziriye bakanguke, bishakemo igisubizo, dore ibintu birakomeye.

 

Nemera ndashidikanya ko nta bwoko na bumwe bw’abantu Imana itahaye UDUCA twabwo ! AGACA ni umuntu wese wahawe ubushishozi,ubumenyi n' ubutwari bwo kuba yajya ejuru agafasha abandi benegihugu kuzamuka aho kubatsindagira mu kuzimu nk'uko Agatsiko kabigenza! Gusa rero agaca kamwe ntacyo kakwimarira ! Iyo uduca twishyize hamwe tukaba  ikipe, ntishobora gutsindwa !

 

Mu by'ukuri ikibazo gikomereye abanyarwanda kurusha ibindi muri iki gihe ni iki : wagira ngo UDUCA twahawe kuvuka muri Benekanyarwanda turasinziriye bikomeye kuko twibwira ahari ko ari INKOKO, ko twagenewe gutura ku butaka ! Abanyarwanda barumva inkoko ziteteza, zigakokoza.....ariko kuguruka, bikabura!  Harabura iki ? AGACA, UDUCA !

 

1.Ubuhanuzi

 

Rubyiruko rw’u Rwanda, iyo mwitegereje kariya Gatsiko k'Abassajya kabatagangaje mwibwira ko mwebwe mudashobora kwicara ku ntebe bicayeho ? Mwibwira se ko mudashobora gufata ubutegetsi ngo muyobore igihugu mu mutekano, mu mahoro n’umudendezo abenegihugu bose banyotewe ? Bahora babumvisha ko iyo ngabire y’Ubuyobozi bw'igihugu yahawe Agatsiko k’Abassajya bonyine, mwebwe mukaba mugomba kubabera abagaragu gusa ! Oya rwose mwikwemera ibinyoma nk’ibyo, siko Imana yabiteganyije. Hari ukundi u Rwanda rwayoborwa, buri wese muri twe akabaho nta kiboko kimuri ku mugongo. Hari ukundi byagenda Abanyarwanda bakareka gukomeza gupfana agahiri n’agahinda:

 

(1)Umunyarwanda wese wiyumvamo ko atari Inkoko isanzwe ahubwo ari AGACA, nave mu nkoko, areke gukomeza kwifata nk’izindi nkoko, nakubite amababa , agane ikirere.

 

(2)Umunyarwanda wese ubona umuntu w’urubyiruko, umusore cyangwa inkumi, wifitemo impano (charisme)  yo kuba yagira uruhare mu ikipe ya politiki yayobora Abanyarwanda mu nzira yo guhangana n’akarengane, namutere inkunga yose ishoboka , amubwire ko agomba kuva mu nkoko, akaguruka.

 

(3) Umunyarwanda wese wumva afite icyo yafashisha abiyemeje guhara amagara yabo (UDUCA)  kugira ngo bahangane n’Agatsiko, bafashe Abanyarwanda gusubirana ubwigenge bwabo, natange inkunga ye atitangiriye itama.

 

Umwanzuro

 

Ikibazo cy'u Rwanda ni politiki! Umuti wacyo uzatangwa na politiki. Gukora politiki nziza bisaba ibintu bibiri by'ingenzi : IMPANO (charisme) n'IGIHE GIKWIYE(opportunité). Ko igihe gikwiye ari iki ngiki, Abanyempano bari he ?

 

Wowe munyarwanda, cyane cyane uw’urubyiruko, wowe  ujya wiyumvamo ko ushobora kuba ufite impano yo gutinyuka, impano yo kurenga inyungu zawe bwite, impano yo kwitanga, wowe wumva ko   wafata iya mbere ku rugamba rwo kurwanya akarengane….haguruka, tinyuka ushake abo mubyumva kimwe, igihe kirageze.

 

Niba wumva bitaguteye impungenge cyane, ohereza akajambo FIAT (Bingirirweho) kuri iyi aderesi email :agacashenge@yahoo.fr. 

 

Mu minsi itarambiranye mushobora guhura , mugasenga Imana, mukayisaba imbaraga zo gukomeza ikivi no gufatanya n’abababanjirije ku rugamba rw’amahoro.

 

Birakwiye kandi biratunganye.

 

Imana ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hose ku isi.

 

 

 

Uwanyu, Padiri Thomas 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article