Nyuma yo gutanga ikirego kuri Kagame Paul abanyarwanda bakomeje kungurana ibitekerezo : Ngo Urwanda rurajya mu rwobo abanyarwanda barebera !
Bwana Byilingiro na Nziniki,
Mu mbabalire nivange mu biganiro byanyu, ntagambiriye kubateranya, ahubwo ngambiriye kubabwira icyiza abanyarwanda bacyeneye. Kuba Umwe avuga ko FPR igomba guseswa n' umutwe wayo ukavaho, ntibivuze ko ishyaka FPR nyirizina ryaba rivuyeho, kuko abarwanashyaka bose ba FPR atari abacinyi. Ntabwo abarwanashyaka bose ba FPR ariko batoteje abahutu bose, siko bose bishe abatutsi babayobokaga, babita ba "intellectuals" na za maneko za MRND.
Kuba Dr Rudasingwa yaratse imbabazi, akemera kuva mu mwijima, akayoboka urumuri, akarwanya ikibi, akavuga ibibi byose FPR yakoze, ni intabwe igombwa gushimwa n' abanyarwanda. N' ejo twumvise ko Général Ibingira agiye ku karubanda, akabwira abanyarwanda uwamuhaye amabwiriza yo guhekura Kiliziya Gatolika, kwica urubozo abantu bose bari bahungiye Kibeho, ndumva rwose yabishimirwa. Dani Munyuza na Gumisiliza, ntibagiwe Jack Nziza, nabo bemeye, bakitandukanya na Sekibi, bakavuga ubahatira kuroga, kwica , kubabura abana b' Urwanda, ndumva nta munyarwanda utabibashimira. Nkiko nawe yeruye akavuga ibyali byihishe mu nama za Kabusunzu, nicyo byari bigambiriye, igihe bifuzaga ko Ingabo z' aba Fransa ziva mu Rwanda igitaraganya, kandi bazi ko igihugu cyugarijwe n'umwanzi, nawe rwose yabihererwa icyubahiro.
Kwitana bamwana, hagamijwe inzira ya Ndwinjiyemo, rusohokemo, ndumva ntaho yazageza abana b' Urwanda. Buri wese azi ko Urwanda rukennye, ariko ntawe ukwiriye kuruhezwamo bibaho. Buri munyarwanda agomba kwishyira akizana mu rwamubyaye, yakwifuza kurutahamo, akabibona, yakwifuza passeport akayibona, yakwifuza gutanga ibitekerezo bye, bakabyakira uko abitanze. Basanga bitabanogeye, bakamubwira igikwiye, bamukosora. Kutavuga rumwe ntibivuga ko muba muri abanzi, ahubwo nkeka kandi nemeza ko ariyo ntwaro ikomeye yakubaka Urwanda rugendera mu kuri na Demokarasi.
Kuba Kagame afite imyiyumvire y’uko abatikiriza indilimbo ateye, baba ari abanzi b' Urwanda, ari beshya cyane. Twese tuzi amashuli ye( yize ikibeho, ntawe utabizi) kuba ari Nyakubahwa uyoboye igihugu, ntibimuhesha ubudahangarwa mu kugira ibitekerezo kaminuza kurushya abandi banyarwanda.
Yemeye agatuza, nawe agasaba imbabazi,binyuze muri Gacaca itabogamye, itagambiriye kwihimura, ahubwo igambiriye kubaka, byaba ari intero ikomeye, umusingi twaheraho twubaka Urwanda. Niba koko Kagame akunda Urwanda, atabeshya, kandi abikuye ku mutima, nareke kurusahura, ahembwe amafaranga akwiye, nkuko Habyarimana na Kayibanda bahembwaga umushahara uzwi kandi utari ikirenga. Nareke kubuza amahwemo abaturanyi bacu, guteranya abanyarwanda bose, umugore akishisha umugabo we, umuhutu akishisha umutwa, umututsi w' i Bugande akishisha uw' Iburundi...
Afurika yepfo yemeye kwicara hamwe, mu bworoherane, bakemura ibibazo byabo, kandi intabwe yagezweho ni iyo gushima, uretse ko nta byera ngo de! Kwimika ba maneko baroga, bica, basahura, bahiga abandi banyarwanda, siwo muti w' igihugu cyacu. Ducyeneye abantu bazima, bavugisha ukuli, tukemera ko amahano yabaye, tukigira hamwe twese kureba icyayateye, nta buryarya, nta kuyobya uburali, nyuma hagatangwa imbabazi rusange, bivuye ku cyifuzo cy'abaturage ubwabo. Ntawe utazi neza ko abantu benshi bafungiwe Arusha barengana, kubera inyungu za Politiki, kandi byafashwe gutyo, yewe biba nk' Ivanjili yanditswe na Yuda.
Twemere ko turi abanyarwanda, ko duhuje byinshi, ko twasangiraga akabisi n' agahiye, ko inda nini za bamwe zitagombye kuba intandaro yo gusenya Urwanda, bagambiriye guhisha ibibi bakora. Kuraga abana bacu ukuli kwambaye ubusa, niwo muti ukomeye, n'ubwo urura, twivuye inyuma, tukaba abagabo b' intwali, twazawunywa kandi ukatuvura uriya mufunzo twatewe na bacye bikunda. Bityo, imfumbyi zose zikitabwaho kimwe, abapfuye bose bagashyingurwa mu cyubahiro, nta vangura ribayemo, nta kuronda aho ukomoka, cyangwa se witwaza ko wababaye kurusha abandi. Twese twarababaye, twarapfushije, igisigaye ni ugufatana mu mugongo, tukamenya ukuli kwayo mahano, nyuma tukazareba uko twa kwera, tukirabura, dusabira abacu bose. Twemeye ko amashuli yose ari ay' abanyarwanda, akazi kose kagakorwa n' abagashoboye, utagashoboye agafashwa hakurikije ingamba zihamye, twivana mu bukene, ntakwishimira hejuru y' abakene ngo bamwe bakubitirwe kutambara inkweto,abandi bikubire ibikingi, mu gihe abandi bana bakubitirwa kwanga kurya "omellete",(Umuleti) abandi biyahura kubera kubura ubagoboka.
Muze twese twamagane ikibi, dusenge iyaduhanze tutabeshya, tuyisabe kudukiza ibirura tweruye, Imana -nzima izatwumva, kandi izatuyoboka, iduhe n' inzira ikwiye tugomba kunyuramo tukabana neza nta mwiryane, tugacunga ibya Rubanda mu kuli. Ukuli kwonyine ni ko kuzatwatura, politiki ishingiye ku binyoma, amacenga nk' imivuno y' igisoro, bijye iruhande, kuko Politiki nyayo irengera abenegihugu bose, ntawe isize inyuma. Umuti urashaliliye, ariko twemere tuwunywe, kandi uzatuvura ndabarahiye. Ukuli, urukundo, kwirega nta macenga, twanga kurenganya, kubeshyerana, no kwimakaza inda zacu, kandi zidahaga, niyo ntwaro ikomeye. Kwibwira ko uzi ubwenge wenyine, ko wababaye kurusha abandi, uba wigiza nkana. Niba mugira ngo ndabeshya, muzabaze Ibingira na Nziza, nabo bajya bata amalira yo kwalika, ngo barahekuweeee da! Mbega Rwanda uragana hehe koko!
Ducyeneye abagabo b' ukuli, bakunda URWANDA rw' ejo, imfumbyi zose, abapfakazi, kandi twese tukemera ubutabera buhamye, nta numwe uri hejuru y' amategeko. Ngiyo inzira y' ukuli iranga Demokarasi. Ejo hari none, none habaye ejo, Urwanda rurajya mu rwobo turureba n' amaso yacu, kandi tudakoma!
[Ndlr:Amashusho agaragaza uko kurega Kagame Paul murukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye byagenze]
Bugarama City