Ibice bibiri mugisirikare (RPA) bishobora kuzatuma haba umwivumbagatanyo imbere mu Rwanda , bigahitana Perezida Kagame ( Rwanda Briefing).
Ukudatekana n’ubugizi bwa nabi byaranze u Rwanda hafi imyaka irenga mirongo itanu, byagiye biterwa no kudakemura amakimbirane yabaga ajyanye n’imitegekere mibi.
Kudahagararirwa muri politiki kwa bamwe, kubuzwa kuyikora kubandi, kutagira uruhare ku mutungo wigihugu ndetse no guhonyora uburenganzira bwibanze bw’ikiremwamuntu nibyo byagiye biranga igihugu cy’u Rwanda.
FPR ifata ubegetsi, uretse gusezeranya abanyarwanda kubazanira amahoro mu gihugu yanabasezeranyaga kubazanira demokarasi isesuye ishingiye kumashyaka menshi igashyiraho kandi ikubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu, ndetse ikanashyiraho gahunda ihamye yo gukemura ibibazo byagiye bikurura amakimbirane kuva cyera.
Nkuko byasobanuwe mubice bibanza, Perezida Kagame Pahulo na FPR bananiwe kugeza kubanyarwanda ibyo babasezeranyije nkuko byari mu nshingano za FPR. u Rwanda rwasubiye mu makoni. U Rwanda rugeze ahantu habi cyane rutigeze rugera kuva rwabaho ( Rwanda is the most repressive it has ever been).
Leta ya Kagame yanze kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo yashakaga kwiyamamaza mumatora ya perezida wa repubulika yabaye mu mwaka 2010. Abayobozi, kimwe n’abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame bakomeje gutotezwa, bakomeje gucungishwa imbunda ngo batavuga icyo batekereza, kubafungira ubusa, kubakorera ibya mfura mbi (torture), kubacira imanza zibera, kurigiswa ndetse no kwicwa.
Imiryango idaharanira inyungu kimwe nimiryango iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko yaracecekeshejwe. Ibinyamakuru byigenga byarafunzwe, abanyamakuru batavuga neza leta ya Kagame barahagarikwa, bagafungwa, bakwicwa cyangwa bagategekwa guhunga.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka “Human Right Wathc” ndetse na “amnesty international” yarasebejwe, raporo zayo zamaganwa na leta ya Kagame kuko zivugisha ukuri; abahagarariye iyo miryango birukanwa mu gihugu (nkaho aribo bahungabanije uburenganzira bwa muntu), ubundi kandi bakabuzwa gutembera mugihugu ngo hato batabona uko uburenganzira bwikiremwa muntu buhonyorwa.
Igihugu gitwikiriwe n’igihu cy’ubwoba no guceceka.
Ibyavuye mu matora byari bisanzwe bizwi mbere yuko amajwi atangazwa (ari aya 2003 ari naya 2010). Amatora ntamahirwe yahaye abenegihugu ngo bahindure imitegekere batishimiye. Amashyaka yemeye gukorera mu kwaha kwa FPR niyo yonyine yemerewe kujya mu matora, arukugira ngo Kagame na FPR bereke amahanga ko ayo matora akurikije amategeko.Nkuko bimaze kumenyerwa, FPR yakoresheje umutungo wa leta mu kwiyamamaza.Komisiyo y’amatora iyoborwa kandi ikagirwa n’abambari ba FPR, ari nabo bakoreshejwe mukwiba amajwi mumatora yabaye mu 2003.
Abanyarwanda nta bwinyagamburiro bafite bwo kwishyiriraho ababahagarariye. Perezida Kagame Pawulo, bitamugoye, yarongeye avuga ko yatsinze ayo matora.,Perezida na FPR batangaje ko ibyavuye mumatora ari ibyakozwe n’abaturage, bityo bikomereza gutegeka.
Nyamara, ibyavuye muri ariya matora byerekeza u Rwanda mu ntambara byanze bikunze.
Agahenge u Rwanda rufite ubu, gaterwa ni uko nuko igitugu gikomeje gutegekeshwa abaturage cyakajijwe kandi kikaba gikomeje gukura mu Rwanda . Kagame iyo yisobanura kuri ibi byose tumaze kuvuga , yivugira ko atakwemerera abandi banyarwanda gukora politiki, akavuga ko agomba gukoresha igitugu kugirango arengere ukudahungabana kwigihugu (stability) ndetse no kurwanya jenoside. Nyamara, ugukomeza igitugu no kwikanyiza biganisha mu makimbirane aho kuzana amahoro.
Mukwanga ko hagira abandi banyapolitiki bakorera mu gihugu, agakomeza kwica amatwi kubamuhamagarira kuzana amahoro, akagumya kwanga kumva abamuhamagarira kugirana ibiganiro n’abanyarwanda bose ngo barwanye amakimbirane, Kagame aragenda yashyira u Rwanda ahantu rugomba guhura n’akaga k’amakimbirane byanze bikunze mu minsi iri imbere. Byumwihariko, ugutotezwa kw’abahutu, akabegeza kure y’ubutegetsi, bizakururira u Rwanda intambara (fuels violence).
Kuba abahutu n’abatavuga rumwe na leta batemerewe kwinjira muri politiki mu gihugu kurwego rumwe n’abandi, bizatuma mumyaka mike iri imbere, biyemeza kwibohora igitugu cya Kagame ufatanyije n’abatutsi bavugwa ko biganje mu butegetsi( ndl:abasajya na Ibuka), hakoreshejwe imbaraga. Byumwihariko, kubera ko FPR yanga ko hari abandi bakorera politike mu gihugu, ikanga kugabana ubutegetsi n’abandi banyarwanda; ntabwo FPR izamburwa ubutegetsi gusa ku ngufu, ahubwo bishobora kuzatuma hongera kwicwa abatutsi benshi, bikaba bishobora no gufata intera ya jenoside; mugihe kiri imbere.
U Rwanda ruzatangira kwizera kugira amahoro arambye gusa mugihe hazaba hagiyeho systeme igendera ku mategeko yemerera nyamwinshi (majorité) kuba ariyo iba nyamwinshi (majorité) no munzego zose z’igihugu (kugirango hirindwe ikandamiza rya nyamwinshi), ariko hakanabungwabungwa uburenganzira bwa nyamuke (providing adequate guarantees for minority).Nahubundi ntabwo ibibazo by’u Rwanda byarangira. U Rwanda rushobora kugaragara ubu nk’urufite amahoro imbere, ariko mubyukuri ayo si amahoro ahubwo ni ubwoba bwo kuragizwa imbunda bikorerwa abanyarwanda na FPR.
Kuva u Rwanda rutarabasha gukemura ibibazo by’imiyoborere (governance problems), amahirwe yuko habaho intambara azagumaho. Abambari ba Kagame bo mubihugu by’iburayi cyangwa muri Amarika (bareba umutekano bafite mungo cyangwa muri za bureau, ntibite kugatunambwene, terrorisme n’ubugome bwa leta ya Kagame kubaturage n’ibihugu by’abaturanyi) bavuga ko imiyoborere y’u Rwanda ari urugero rwiza kubihugu biri munzira y’amajyambere, cyane cyane kubivuye mu ntambara. Nyamara, byamaze kugaragara neza ko, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ukwishyira ukizana atariho bigarukira gusa, ahubwo ko aribyo shingiro ry’iterambere ry’ikiremwa muntu.
Kugira ngo umuntu agire ubufatanye, ashobore kuvumbura udushya mubyimibanire (creative), mubukungu no mubya politike, agomba kuba bwambere na mbere afite umudendezo. Perezida Kagame yabaye wamuntu udashaka kumva impanuro (a polarizing figure). Politike ye ikomeje gucamo abanyarwanda ibice cyane cyane bishingiye ku moko n’andi makimbirane; ibyo byerekana ko bihagije ko haba intambara ndetse na jenoside ikaba yashoboka.
U Rwanda rwananiwe kwikemurira ibibazo byarwo kugeza kuri iyi tariki, ngo haboneke amahoro arambye, ibi bikaba biteje ibibazo mugihugu ndete n’amahanga. Uko iminsi ishira, niko amahirwe yo ku garuka muntambara agenda yiyongera. Ingaruka yambere, nuko ibice bibiri mugisirikare (RPA) bishobora kuzatuma haba umwivumbagatanyo imbere mu Rwanda , bigahitana Perezida Kagame. Igiteye ubwoba cyane kandi kidashobora kubura kuzabaho, ni uko, kuva hatariho ubushake bwo gukuzana demokarasi, abahutu bakaba bakomeje gutotezwa bazafata intwaro hanyuma birohe mubo bita nyamuke y’abatutsi iri kubutegetsi babatsembe, nkuko byabaye ubwo hicwaga abatutsi benshi mumyaka yashize.
Uko byasa kose nyamuke y’abatutsi ntabwo yagombye kwizera ko izagumya gutegeka uko yishakiye nyamwinshi y’abahutu, ugutsinda kw’ingabo z’abahutu gushobora kuzana na jenoside y’abatutsi. Ibyo kugirango bitabaho, ni uko Perezida Kagame yahindura isomo, nahubundi niba bitabaye ibyo, uretse abatutsi bo mugihugu, ingaruka zizagera no kubatutsi bo mubindi bihugu byo mubiyaga bigari bya Africa yo hagati.
Byakuwe mu gitabo cyitwa :
Rwanda Briefing
cyanditswe na:
General Kayumba Nyamwasa
Wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , akaza no kuba ambassadeur w’u Rwanda mu gihugu cy’ubuhundi
Col. Patrick Karegeya
Wahoze ari chef wa service umutekano wo hanze y’igihugu.
Dr Theogene Rudasingwa
Wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR,aba ambassadeur w’u Rwanda
Former Secretary General, RPF; Ambassador tomuri USA , anaba umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Dr. Gerald Gahima
Wabaye umushinjacyaha wa Repubulika mukuru, anaba vice president w’urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda
Bihinduwe mu Kinyarwanda na
MUNEZA Maurice Lynda