DUSANGIRE IJAMBO : Ishyari n’ubukana by'umwami HERODE ntibyabujije Yezu gucungura abantu !
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fic99245183d0cf48b%2F1325949810%2Fstd%2Fishyari-rya-herodi-ryahekuye-ababyeyi-b-i-betelehemu-ninde-wakwifuza-gukomeza-kuyoborwa-na-ba-herodi-imyaka-igashira-indi-igataha.jpg)
Source: leprophete
Kuri iki cyumweru abakristu gatolika barahimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani « Epiphanie ».
Ndagira ngo tuzirikane gato isomo rya 1 (Izayi 60,1-6) n’Ivanjiri (Matayo 2,1-12) kuko mbona hari icyo byamarira Abanyarwanda mu bibazo barimo.
1.Urumuri n’umwijima
Iyo uri mu cyumba gicuze umwijima, nta kintu nakimwe ubona. Ariko iyo ucanye itara utangazwa no kubona ibintu n’abantu buzuye aho ariko ukaba utababonaga ! Bishatse kuvuga ngo kuba ntacyo ubona ntibivuze ko ntakiriho !
Mu buhanuzi bwe, Izayi arakangura abaturage bari mu bihe bikomeye by’icuraburindi , abizeza Urumuri ruturutse ku Mana.
Dore uko umuhanzi w’umunyarwanda yashyize ayo magambo y’umuhanuzi mu ndirimbo :
« Haguruka ubengerane Yeruzalemu,
Kuko urumuri rwawe ari nguru.
Kandi ikuzo ry’Uhoraho rikurasiyeho !
Nyamara dore umwijima utwikiriye iyi si,
N’icuraburindi ribundikiye amahanga
Ariko wowe Uhoraho azakumanukiraho
N’ikuzo rye rikubengeraneho » !
Nyamara n’ubwo uyu muhanuzi abwira abaturage amagambo meza, asa n’ugamije kubemeza ko bahagaze neza, ntayobewe ko igihugu cyabo kiri mu gihe gikomeye cyane cy’amateka yabo. Hari mu myaka ya 525-520 mbere y’ivuka rya Yezu. Hari hashize imyaka 15 abaturage bagarutse mu gihugu cyabo bavuye mu buhungiro Babiloni.
Batashye iwabo bizeye ko bagiye kumererwa neza mu gihugu cyabo , ko imibabaro, ibyago n’imiborogo byo mu buhungiro birangiye. Nyamara bageze iwabo basanze igihugu cyarigaruriwe n’abanyamahanga, basenga ibigirwamana kandi badahuje umuco n’abenegihugu ! Kumvikana ntibyakunda, amizero y’umunezero arayoyoka !
Amahane akomeye yazanywe n’UMUSHINGA wo kongera kubaka Ingoro y’Imana yari yarashenywe muri 587 ! Kuko abaturage ba Yeruzalemu batarebaga mu cyerekezo kimwe, ntibagire indangagaciro zimwe, ibyo kubaka Ingoro ntibashoboye kubyumvikanaho ni uko AMIZERO y’ejo hazaza aba arangiriye aho ! Abaturage barihebye bikomeye, ndetse bamwe bacika intege burundu, ubuzima burahagarara.
Nibwo Umuhanuzi Izayi afashe umugambi wo kwigisha, kugira ngo asubize abaturage ka “moral”. Mu nyigisho ye y’uyu munsi aravuga cyane URUMURI kuko azi neza ko abaturage bari mu ICURABURINDI.
Ishingiro ry’ubuhanuzi bwe ni uko yibutsa abaturage ko batakagombye gucika intege; ko Uhoraho akibakunda cyane kandi akaba adashobora kubatererana no kubibagirwa burundu.Arabibutsa ko Uhoraho YASEZERANYE ko Yeruzalemu izaba UMURWA Mutagatifu nk’uko nanone umuhanzi w’i Rwanda yabiririmbye:
“Umurwa Muhire ni Yeruzalemu,
Nyagasani Imana yawuhunzeho imigisha.
Abakunda mwese uwo Murwa w’amahoro
Nimuhimbarwe,
Nimwishimane na Yeruzalemu,
Mwuzure ihirwe rya Yeruzalemu”
Iyo nyigisho yakanguye abaturage, ibatera akanyabugabo kandi ibasubiza icyizere maze barashikama bategereza UMUKIZA!
2. Ibyabaye ku muryango wa Isiraheli birasa cyane n’ibibera mu Rwanda
Nyuma y’intambara zose twanyuzemo guhera mu 1990 na jenoside y’abanyarwanda yo mu 1994-1998, abavuye mu buhungiro n’abasigaye mu gihugu, nta MUSHINGA wo kubaka URWANDA RWA TWESE nk’igihugu cy’amahoro bashoboye guhuriraro!
(1) Abasajya bavuye Uganda bumvise kare ko aribo banyagihugu bonyine ni uko bahigika abandi, basahura ibyiza by’igihugu byose bakabyikubira bonyine.
(2) Abavuye mu buhungiro bwa 1959 bizeye ko basubiye mu Rwababyaye, ko bagiye kubaho mu mahoro no mu mudendezo barumiwe, ndetse bamwe barongeye bafata inzira y’ubuhungiro!
(3) Abahoze mu gihugu batigeze bakivamo bakuwe umutima, basigara bameze nk’ibihungetwe, ntibibona mu buyobozi buriho kuko busa n’ububereyeho kubapyinagaza gusa no kubatsemba hakoreshejwe inzira zose zishoboka : kubicisha inzara, kubashahura ngo batongera kubyara, kubaca imisoro n’amakoro birenze ubushobozi bwabo kugira ngo bahore mu bukene n’ubutindi, kubasenyera mazu, kubambura imirima n’amasambu baruhiye ubuzima bwose, kwirukana abana babo mu mashuri, kubafunga hato na hato, kubica….
Nta wundi mushinga Abasajya bigaruriye u Rwanda mu 1994 bafite uretse gusenga ibigirwamana: IFARANGA ,IRAHA no KWISHONGORA! Abaturage b’abakene ntawe ubacira akari urutega, bashatse bakwiyahura, ibyo ni akazi kabo! Agahinda ni kenshi, ubukene ni bwose, umujinya uravuza ubuhuha, ukwiheba kwaheranye imitima ya benshi !
3. Umunyapolitiki HERODI yashatse kwivugana umukiza akiri uruhinja!
Ivanjiri isomwa kuri iki cyumweru niyo idusaba kwitegereza umwami Herodi n’imigenzereze ye mibisha !
Herodi yavutse mu mwaka wa 73 apfa mu mwaka wa 4 mbere y'ivuka rya Yezu ( mu by'ukuri Yezu yari amaze imyaka ibiri ariho!), nk'uko tubara muri iki gihe! Amateka ya Herodi cyane cyane italiki y’urupfu rwe ni kimwe mu bimenyetso simusiga byafashije abahanga kubara neza igihe Yezu yaba yaravukiye. Yezu yavutse hagati y’umwaka wa 6 n’uwa 5 mbere y’uko dutangira kubara ! Kubara imyaka y'amateka y'isi bahereye ku ivuka rya Yezu byatangiye mu kinyejana cya 6 nyuma ya Yezu , ariko mbere, mu gihe cy'ingoma y'abaromani, babaraga imyaka bahereye ku ishingwa ry'umujyi wa Roma. Gusa rero mu ntangiriro y'ubu uburyo bushya dukoresha bwo kubara amateka bahereye ku ivuka rya Yezu habayeho ikosa : batangiye kubara Yezu amaze imyaka hafi 5 avutse! Mu by'ukuri rero imyaka ishize Yezu avutse ni 2012+5 = 2017!
Herodi uyu rero yari umwami w’Abayahudi washyizweho n’ingoma y’Abakoloni b’Abaromani akaba ari nabo bamurindira umutekano, bakamurwanaho byamukomeranye. Abaturage b’Abayahudi ntibamukundaga na busa kuko yakoreraga inyungu z’umwanzi ukandamiza rubanda.
Herodi azwiho kuba yarakundaga ubutegetsi cyane akagirira ishyari ribi uwo ari we wese yakekaga ko yagira icyo amurusha ku buryo yamusimbura ku ngoma! Herodi yageze n’ubwo asogota umugore we bwite ndetse yica n’abahungu be bose bari bazi ubwenge asigaza gusa uw’ikimara ari nawe waje kumusimbura, ingoma ikamuhirimiraho !!
Herodi rero yumvise ko havutse umukiza i Bethrehemu, umwe mu migi y’igihugu cye, ahita atonda urumeza! Uko yabigenje turabizi: yinje abantu bose, asoma ibitabo by’abahanuzi, nuko amaze kumenya italiki Yezu yaba yaravukiyeho ategeka ko BATSEMBA abana bose b’impinja kuva ku munsi umwe kugera ku myaka ibiri agira ngo n’uwo uzamusimbura apfe mu bandi !!! Nuko imiborogo y’ababyeyi iba miremire mu gihugu cyose!!!Ibi ni amateka yabaye , si umugani !
Yezu we yararusimbutse kuko ababyeyi be bafashe bwangu inzira y'ubuhungiro, bagahungishiriza umwana mu gihugu cya Misiri! Guhunga si ibya none ! Bishobora kuba igisubizo !!!!
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi145801035a64a76b%2F1325949684%2Fstd%2Fyezu-n-ababyeyi-be-babaye-impunzi-tumusenge-dushishikaye-ngo-afashe-abanyarwanda-bose-gutaha-amahoro-mu-gihugu-cyabo.jpg)
3. Mu Rwanda, Herodi ni nde ?
Siniriwe mvuga izina, ntawe uyobewe ibibera mu Rwanda muri iki gihe! Ugize ngo aravuga akajambo kaganisha ku byo kwamagana akarengane kagirirwa rubanda, ahita ahigwa bukware nk’umwanzi w’igihugu ! Ugaragaje ko afite ubwenge bwafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo by’urudaca n’umwiryane wabaye akarande, uwo aririrwa ntarare! Ugaragaye ko ashobora kuba Umulideri wakundwa na rubanda, uwo ziba zimuriye!
Nta Mukiza ushobora kuvuka ngo abyirukire mu maso ya Herodi wo mu Rwanda! Nta Mulideri arebera izuba ! Ubwo yatangiye gusogota bene nyina, ahari icyo asigaje ni ukwica umugore we no kwivugana abo yibyariye kugira ngo batazamusimbura ku ngoma !
Uko byamera kose ishyari n’ubukana bya Herodi ntibyabujije Yezu gucungura umuryango w’Imana!
Nk’umuhanuzi, nanjye ndasaba Abanyarwanda bari mu kaga ko bataheranwa n’umujinya, agahinda, ubwoba n’ukwiheba, nibamenye rwose kandi bakomezwe n’iri banga rikomeye abapadiri basubiramo incuro nyinshi cyane muri buri Misa : “IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA”!
N’utemera Imana amaso yamuha: Herodi wari waratagangaje abaturage b’igihugu cye ubu ari he ? Ingoma y’igihangange y’Abaromani yashyigikiraga Herodi mu mafuti ye ubu ibarizwa he? Kadafi, wari warigize ikigirwamana muri Libiya ari he? Mobutu Sese Seko Kuku Ngwendo wa Zabanga “umubyeyi “ wa Zayire yashoje ubuzima ate ? Ben Ali wari warasahuye imari yose ya Tunisiya akarunda amatoni y’inoti iwe mu nzu , ageze he yiruka imisozi ?....
Icyo tudakwiye kwibagirwa gusa ni uko kugira ngo ibintu bihinduke, ingoma za ba Herodi zihirime, nta yandi maboko Imana igira uretse aya yaduhaye ! Buri wese agomba kubigiramo uruhare! Kandi uruhare rwa mbere mu kurandura ingoma ngome ni uko njye ubwanjye nafata icyemezo cyo kurekeraho kuyitera inkunga….
Ndamutse niyemeje kwinyugushura nkava mu mujishi, nawe ubwawe ukabitinyuka, na mugenzi wacu akatwigana,… Herodi wahekwaga mu ngobyi yakwibona mu muhanda agendesha amaguru ye! Icyo gihe IMPINDUKA nziza twifuza yaba yaje! Kandi BIRASHOBOKA:
Icyo gihe twabona uko twakubaka igihugu cyiza, kitavangura abana bacyo ngo bamwe bafatwe nk’abanzi; umutungo w’igihugu wasaranganywa ukagera kuri buri muturage; buri wese yakwishyira akizana,akarya duke twe ariko ntawe umuhagaze hejuru ; iterabwoba ryacibwa rikagenda nk’ifuni iheze; buri munyarwanda yakira ipfunwe ahubwo agaterwa ishema n’igihugu cye. Koko tubyiyemeje twakwiyubakira igihugu kidacura imiborogo; u Rwanda rwa twese rutemba AMATA n’UBUKI.
Umwanzuro
Abategetsi babi b’abagome nka Herodi (washakaga kwica umukiza w’abantu!) babangamiye umugambi w’Imana wo kugeza amahoro n’umunezero ku bantu bayo. Ubwo se kubarwanya ugamije kubabuza gukomeza kugirira rubanda nabi byaba binyuranije n’ugushaka kw’Imana?
Padiri Thomas.