Inkuru igaragaza gahunda yo kwicisha abaturage inzara bababuza gusarura ibyo bihingiye itangiye gutuma abayobozi binyuramo !

Publié le par veritas

006-Umuyobozi-wa-RUSIZI.png

Source: igihe.com

Nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi ashyiriye ahagagara itangazo ry’uburyo abahinzi bakwiye kwita ku myaka yabo mu gihe cy’isarura, abantu bamwe babyakiriye mu buryo butandukanye.

Amakuru dukesha Umukozi ushinzwe itangazamakuru muru mu Karere ka Rusizi aravuga ko ikinyamakuru gikorera ku murongo wa Internet leprophete.fr, cyabyakiriye uko bitari ndetse gisakaza ibinyoma aho kivuga ko aka Karere kabujije abaturage gusarura imyaka bihingiye.

Itangazo ryashizwe ahagaraga n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nizeyimana Oscar kuri uyu wa 7 Mutarama 2012, riravuga ko abaturage bose bafite uburenganzira busesuye ku musaruro wabo w’ibigori, umuceri n’ibindi bihingwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kandi avuga ko itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza ryari rigendereye gushimangira imitunganyirize myiza y’umusaruro, cyakora ibihano bikubiyemo byo bitemejwe n’inama njyanama ; bityo bikaba nta gaciro bifite.

Uyu mubobozi kandi ashimangirako abantu bose bakwiye kumenya ko amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’imyaka atemerera abajya kuyigurira abaturage ikiri mu mirima ; ibyo bita« kotsa imyaka »

Iri ni itangazo ryanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nizeyimana Oscar

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Yego ko!

Mwa bantu mwe, aba ni bayobozi ki koko? Nibibwirize basezere vuba na bwangu kuko nyuma y'ibi nta muturage uzongera kubumvira kandi nta n'ishema bihesha ubutegetsi. Iyi ni imihigo gusa?

Iyo bicecekera ahubwo bagakoresha abaturage inama yo gukosora, byari bugire inzira, aho kuvuguruzanya batya.

Tanga ituze Rwanda we

Répondre