Mu Rwanda: Gahunda za Ngwino urebe , vision 2020 no kwihesha agaciro , zabaye ibyo guca umugani ku manywa nk'uko ubuzima bw'abanyeshuri ba kaminuza bubyerekana!
(ndlr : kuva u Rwanda rwabaho ingoma ya FPR niyo yashyize umunyeshuri wiga Kaminuza mu icumbi nkiri ).Inguzanyo duhabwa yabaye umugani kuri twebwe, nk’uko umuntu ajya guca umugani agatangira ati : ”kera habayeho“. Ibi biratangazwa n’abanyeshuri biga mu ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE).
Ubwo IGIHE.com yasuraga abanyeshuri biga muri iri shuri aho bacumbitse mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu mu Mudugudu w’Ijabiro bakunda kwita umudugudu wa KIE kubera ubwinshi bw’abanyeshuri biga muri iri shuri bahatuye.
Aba banyeshuri bahuriza ku kuvuga ko inguzanyo bahabwa n’ikigega REB Cyahoze cyitwa SFAR imaze kuba umugani kuko hashize amezi agera kuri ane nta gashweshwe k’iyi nguzanyo bari bumva. Nk’uko bigaragara aba banyeshuri ntabwo ubuzima buboroheye uhereye ku nzu bacumbikamo.
Iyo twabanje kwinjiramo ni inzu y’ibyumba bibiri, aba banyeshuri bavuga ko bayishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000) ku kwezi bayibamo ari abanyeshuri 10 nk’uko babitangaza inzu babamo iri mu zishyurwa amafaranga make ashoboka ku kwezi.
Inguzanyo bahabwa iza itinze kugeza aho bamwe muri bo baba baravanwe mu mazu n’ababa babacumbikiye.
Mu mezi ane bamaze nta nguzanyo bahabwa babayeho nabi kubera ko batunzwe no gusabiriza mu miryango bakomokamo. Ifunguro ryabo ry’iminsi yose ni ubugari bw’imyumbati barisha ibishyimbo. Baganira na IGIHE.com twababajije igituma batarya muri Restaurant y’ikigo bati : “Ntiwabona icyo uyishyura ngo ubone n’ayi nzu. Kwiga kwabo ngo ni ubugenge abenshi muri bo usanga nta note umwe agura note bakazigiramo ari icumi aho nageze aba bafite notes ni babiri mu nzu arrimo abanyeshuri 10”.
Nyuma yo kumva amaganya n’abanyeshuri, twaganiriye n’ubuyobozi bw’ikigega kigenewe gutanga inguzanyo ku banyeshuri ba Leta (REB) cyahoze cyitwa SFAR, ubuyobozi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri nderabarezi rya Kigali KIE.
Hagati y’aba bose baritana bamwana Mugisha Fred umuyobozi wa REB ati : “Amafaranga yose twayahaye amashuri makuru havuyemo ukwezi k’Ugushyingo nako tuba twari kuba twaragutanze ahubwo twabanje kubanza kureba amashuri yose igihe yatangiriye kugira ngo tubone uko dutanga amafaranga. Kugeza na n’ubu sindumva impamvu abana batarahabwa aya mafaranga”.
Uhagarariye abanyeshuri muri KIE, Murwanashyaka Sam ati : “Amafaranga yaratanzwe ariko yaje aherekejwe n’ubutumwa bugira buti no full information bisobonuye ngo ntabwo yujuje ibikenewe.”
Kamali ushinzwe icunga mutungo muri iri shuri ati : “Amafaranga agiye gutangwa kuko harimo udukosa duke none twakosotse.”
Itangwa ry’amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta mu Rwanda cyakomeje kuba agaterera nzamba aho buri mwaka havuka ikibazo mu itangwa ryayo. Uyu mwaka bigaragara ko aya mafaranga yatinze kuboneka ndetse n’ikirarane basigawemo cy’ukwezi kumwe batabwirwa igihe bazagihabwa.
Source : igihe.com