Imipaka y'igihugu cya Congo ni ntavogerwa" François Hollande".

Publié le par veritas

Hollande-a-Kinshasa.pngMuruzinduko rwe muri Congo, perezida w’Ubufaransa François Hollande ntiyazanywe gusa no kujya mu nama y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ; yanavuze n’ibibazo bya politiki biri muri Congo.

 

Mu nama ya 14 y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, François Hollande yavuze ko kuvuga « ururimi rw’igifaransa » ari ikiraro hagati ya politiki n’uburenganzira bwa muntu. François Hollande yavuze ko amategeko y’uburenganzira bwa muntu yanditswe bwa mbere mu rurimi rw’igifaransa. Perezida w’Ubufaransa yagize ati : « nashatse kuza muri iki gihugu kuko ari ngombwa kubantu bashinzwe kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, nsanga icyo gikorwa gisaba kwitanga kandi kikaba kirimo n’ibibazo ». François Hollande akaba yabonanye na Perezida Kabila kandi akanabonana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo.

 

Demokarasi si isomo ritangwa ahubwo ni uburenganzira :

 

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida w’Ubufaransa yavuze ko imipaka y’igihugu cya Congo ari ntavogerwa mu gihe yavugaga ku ntambara iri muburasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru ; avuga ko bitewe n’icyo kibazo abona ari ngombwa kongera ububasha(mandat) bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye (monusco) ziri muri icyo gihugu. Perezida Hollande yavuze ko amatora yabaye mu gihugu cya Congo yagaragaje inenge ikomeye, avuga ko demokarasi atari isomo rigomba guhabwa igihugu ko ahubwo ari uburenganzira ndakuka bw’abaturage ndetse akaba ari nayo nshingano ikomeye y’abayobozi b’igihugu.

 

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa Bwana Abdou Diouf yasabye Kagame Paul kuza muri iyo nama maze amutera utwatsi ahubwo yoherezayo Ministre w'ububanyinamahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo.

 

Ndlr: Kuki Kagame Paul ashyirwa mu majwi mubibazo bya Congo ? Dore uko asubiza itangazamakuru mpuzamahanga kubibazo bya Congo:


 

Source : AFP


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article