Abasilikari b'Abagatsiko bakomeje ka kageso kabo ko kwitoreza kumasha ku baturage !

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/ifbb488e44805aecd/1353692460/std/image.jpgMu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2012 ahagana saa ine z’ijoro, abasirikare babiri aribo Cpt Mbazumutima Celestin na Cpt Sarambuye Innocent babarizwa muri Bataillon ya 13, barashe Nzeyimana Adam n’umugore we Mawazo batuye mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruriba, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge barakomereka.


Tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Munyaneza Aimable, yadutangarije ko aba basirikare kuri uwo munsi bagiranye ibibazo n’abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda na Kimisagara aho bari biriwe.

 

Nyuma ngo baje kuhava basubira mu kigo cyabo bazana imbunda, batangira gukubita buri muntu wese bahuye, ngo kuko batari bazi neza abo bagiranye ikibazo.

 

Muri uko gukubita uwo bahuraga wese, ngo ni nabwo baje guhura n’umugabo n’umugore we barabarasa, gusa ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba, ubu bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali. Tumubajije niba aba basirikare bari basinze, Munyaneza Aimable yadutangarije ko ku rwego rw’Umurenge ayo makuru ntayo bafite, gusa avuga ko umuntu ujya gukora ibikorwa nk’ibyo aba afite ikibazo.

 

Gusa amakuru avuga ko aba basirikare bavuye mu kigo babamo, basabye uruhushya rwo kujya kuri Banki, bikavugwa ko bashobora kuba barahavuye bagahitira ku kabari gufata agacupa, ari nako ngo gashoboka kuba karabaye nyirabayazana w’aya makimbirane n’ibyayakurikiye byose.

 

Bwana Munyaneza kandi avuga ko kugirango Nzeyimana n’umugore we baraswe, nta kindi bapfaga n’aba basirikare, ko ahubwo aba basirikare bapfuye kurasa, maze kubw’amahirwe make amasasu agafata Nzeyimana n’umufasha we.

 

Uretse Nzeyimana n’umugore we kandi, ngo hari n’abandi bakubiswe n’aba basirikare, binabaviramo gukomereka, ariko bidakabije.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali kandi avuga ko ubusanzwe inzego za gisirikare zisanzwe zibanye n’abaturage neza, ibi byabaye bikaba ari nk’ibyago. Avuga ko kubera umubano mwiza abaturage basanzwe bafitanye n’abasirikare, hakozwe inama kuri uyu wa Kane, iyo nama ikaba yari igamije guhumuriza abaturage.

 

Mu gihe aba barashwe bahise batabarizwa n’abandi basirikare bakajyanwa kwa muganga, aba basirikare babarashe bon go bari gukurikiranwa n’inzegpo zibifitiye ububasha nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge abitangaza.

 

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubwo kuri uyu wa kane yasuraga aba bakomerekejwe n’amasasu, yasanze bameze neza, Nzeyimana Adam akaba yarategereje kubagwa, naho umugore we Mawazo akaba yari akivurwa.

 

Charles RUZINDANA


Umuryango.com

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article