Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu.
Source: leprophete
Kugirango tunoze uburezi hifashishijwe indangagaciro nkirisitu, Ibiro bishinzwe amashuri gatolika (SNEC) byashyizeho icyumweru cy’uburezi gatolika gikorwa buri mwaka. Kandi Inama y’Abepisikopi gatolika yacyakiriye neza iranagishyigikira nk’umwanya buri mwaka twibukiranyaho inshingano z’ibanze zigomba kuranga uburezi gatolika. Kuri icyo cyumweru cy’uburezi rero hano i Kabgayi twizihiza, dufite n’akamenyero ko kugira umunsi mu mwaka wa buri shuri gatolika n’ay’igenga dukorana bya hafi. Uwo munsi muri buri shuri ugamije guhuza ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye zose.
Nubwo buri shuri usanga rifite isura yaryo n’ibibazo ryihariye, ariko hari impungenge ababyeyi n’abarezi usanga duhurizaho ; hariho ingeso y’ubusambanyi mu rubyiruko igaragarira mu nda z’indaro zitwarwa n’abanyeshuri. Hakabaho kandi n’indi ngeso irimo gukura yo gufata ibiyobyabwenge mu mashuri nka za kanyanga, urumogi na za muzika ubu bita « moderne ». Izi muzika wenda ngire icyo nzivugaho kuko umenya hari abatabona uko ari ibiyobyabwenge mu bindi. Ubundi iyo zikozwe neza mu mucyo no mu rugero zaba ahubwo siporo igorora ingingo, igatanga n’umucyo mu bwenge. Ariko akenshi usanga iyo muzika ikorwa mu buryo burenze urugero, mu majoro, ndetse bikaza kuvanga no gufata urumogi bikageza kuri za “émotivités” nyirazo atagishobora gukontorora, bigashobora kubyara “violences” umwana agirira abandi cyangwa se yigirira kuri we bwite. Ibyo byose muri iki gihe byugarije uburezi bw’abana bacu. Ni ibiyobya- bwenge muri rusange kuko bisenya umuco mu rubyiruka, bikorora ingeso mbi aho kuzipfobya ngo hashyirwe imbere ingeso nziza.
Dore indi mpungenge rero ni uko hariho ubushake wumva buvugwa ngo bwo gushyira udukingirizo mu mashuri mu rwego rwo kurwanya inda z’indaro no gukumira icyorezo cya SIDA. Ibi rwose byo si umuti w’ikibazo ahubwo ni icyorezo. Ihuzabitsina rihereye mu buto, kandi ridakorewe hagati y’abashakanye ubwaryo, niyo bwaba nta nda butera, nta na SIDA bwanduza, hari indi myanya y’umuntu bwangiza, cyane cyane mu rwego rwa “émotivités, passions na affectivités”. Kutamenya ukuntu ibi ibintu bigize umuntu, bikagena n’imibereho ye mu bandi byaba ari ukwibeshya nizere ko bitari nkana. Ikibazo cy’ubusambanyi ntuzagifate gusa mu rwego rw’imyemerere nk’uko hari ababyibeshyaho gutyo, ahubwo gifate mbere na mbere nk’ikintu kigena imibereho y’umuntu mu mutima we wo gukunda cyangwa se wo kwanga, mu bwenge bwe bwo gutekereza no gufatanya n’abandi. Nyuma y’ibi rero niho hazaho ya myemerere yacu igamije mu by’ukuri kurengera ubuzima bw’umuntu ku giti cye n’ubw’abantu muri rusange; mu mibereho no mu mibanire yabo.
Iyo umuntu atakibasha kugengana ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi za “émotivités” ze, za passions na affectivités” abayononekaye. Ibyo bikagira ingaruka mu mibereho ye n’imibanire ye n’abandi. Ubusambanyi, dore ko ubu babuhinduye izina, aho kuvuga ubusambanyi babikubira ku mibonano mpuza bitsina. Aha naho n’aho kuzirikanwa. Iyo ubihinduye imibonano mpuza bitsina gusa haba harimo gupfobya uburemere bw’ibyo ukora, ukaba wagirango guhuza ibitsina bikorwa ba nyirabyo batabirimo. Ririya zina rigamije gutesha agaciro igikorwa cy’umugabo n’umugore babonanye (banalisation mu rurimi rw’amahanga), ukabyambura uburemere bw’umuco n’imyemerere yawe, bigahinduka udukinisho turangaza kandi mpita gihe, ukora none ejo ukazasubira nta kuzirikana inkurikizi zabyo. Ni aha imibonano y’abagabo n’abagore yerekeza urubyiruko rwacu. Bakibwira ko inkurikizi bakwirinda ari ugutwara inda no gutera sida, bakibagirwa umuntu bashoye mu busambanyi n’ingaruka zabwo kuri sosiyete no ku muntu ubaho gutyo. Gutangiza bene iyi myumvire ku bana guhera ku myaka 14 bazagera kuri 30 bameze bate? Ese bazaba bagishobora gushaka umugore cyangwa umugabo?Aha ndashaka kuvuga kugira umutima wo kubaka urugo, birimo n’ubushake bwo kurera uwo uzabyara. Abaharanira ubu ugushakana kw’abagabo ku bagabo, abagore ku bagore nuko batangiye. Babyeyi, barezi, bayobozi ku nzego zose tuzirikane neza aho twerekeza abana bacu mu burere tubaha.
Kuzana agakingirizo mu burezi ni ukoreka abana bacu mu busambanyi
Agakingirizo si wo muti w’ibibazo dufite mu rubyiruko. Ahubwo kaza ari inyongera y’ibibazo. Mu gihe cya hafi byatubyarira ingaruka nk’uko birimo kuboneka mu bihugu byadutanze kugakoresha. Guha agakingirizo umwana kuva ku myaka 13 kugera ryari? Agafite hafi y’intoki ze, ariko n’ubwonko n’umutima we bikora, wabizirikana utabizirikana, urabona bizarangira gute? Hanyuma rero mbese ikibazo dufite cy’ubusambanyi, ibiyobyabwenge na SIDA biva ku bana bacu cyangwa se biva ku bakuru babifitemo inyungu?
Niyo mpamvu njye mbona ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ba buri kigo bagiye bahura buri mwaka ku munsi bageneye ishuri bakwigira hamwe uburere bukwiye guhabwa abana babo, ndahamya ko batafata agakingirizo nk’inzira y’ibisubizo ku bibazo dufite kandi tubona.
Ese abana bacu bazanirwa urumogi na bande? Si abakuru. Mu busambanyi se baterwa inda na bande? Si abakuru. Ni ibihe bihano bikaze ababitera bafatirwa? Ntabwo bigaragara neza. Ahubwo urasanga umwete ushyirwa mu gukwiza udukingirizo n’ingaruka zatwo twavuze haruguru, mu gukuramo inda zasamwe zityo, no muguha urubuga amarorerwa y’ubutinganyi (homosexualité). Iki cyerekezo si cyiza ku burezi. Noneho mu nzego mpuzamahanga agashya kagezweho mu bihugu byahezwe, ni ugukuraho ubugabo n’ubugore nk’ibintu bishaje(gender identity), bakabisumbuza icyo bita umuntu n’uberanganzira bwe bwisanzuye, aho Imana na mugenzi wawe bitagifite agaciro uretse ako buri wese abyihera mu kanya aka n’aka akurikije inyungu ze bwite. Iki cyerekezo nta mizero gitanga mu burezi bw’abana bacu.
Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu
Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu, nubwo aribo bambere bigiraho ingaruka mbi. Abana bacu ni beza, bashobora kwumva no guhitamo icyiza. Ahubwo sosiyete turereramo imeze ite? Igeze he iragana he? Abana bacu bazakura uko twabareze. Ubu ntibigihagije kwibwira ko kurera umwana neza ari ukumwambika ibigezweho, kumugaburira neza no kumushakira amashuri amugeza ku bumenyi bukomeye. Hariho n’umuco ugomba kugaburira umutima we, ugashyira n’ubwenge bwe mu gitereko cyabwo.Uko tubaho, uko tuvuga, uko batubona ni nabyo bigena uko abana bacu bitwara.
Naho wakwitwararika kandi, mu rugo rwawe nk’umubyeyi hagati yawe n’uwo mwashakanye ngo mwaba mwaha umwana wanyu urugero rwiza, ni byiza ariko ntibihagije. Ugomba guteganya ko umwana wawe ari muri sosiyete nayo ifite uko imurera n’aho imwerekeza. Niyo mpamvu ugomba kumuba hafi ukamwereka uko ayitwaramo. Ni aha kandi ubuyobozi ku nzego zose bwunganira ababyeyi n’abarezi, buharanira gushyiraho amabwiriza n’umuco biha ubwisanzure ubushake bw’ababyeyi n’abarezi guha abana babo umuco n’ubumenyi byubaka umwana igihugu kikazahungikira.
Niyo mpamvu rero uburezi tugamije busaba guhura kenshi hagati y’abarezi, ababyeyi n’abayobozi ku nzego zitandukanye kandi n’abana bakabigiramo uruhare. Ingamba zumvikanyweho muri izi nzego zose zafasha abana bacu guharanira ubumenyi badata umuco wa kimuntu na gikristu. Umubyeyi wapfunyikiye umwana we agafunguro ka sasita, akongeraho n’agapaki k’udukingirizo, nk’uko hariho abigisha bene ibyo, aba ashoye umwana we mu ngeso mbi atazi aho zizarangirira. Mbese twamenye ko abadukora ari nabo baducuruza iwacu uburezi bwabo bwahazahariye bikagira n’ingaruka ku myubakire y’ingo zabo, ndetse umuco mubi n’ingeso zo guhutaza abandi (intolérances) bikaba bigenda byiganza mu rubyiruko.
Ndagira ngo ndangize numvikanisha ko niba dushaka uburezi bushingiye ku muco no ku ireme ry’ubumenyi tubaha, abana bacu barabishoboye kandi babishaka tubibatoje. Gusa tunagorore imyumvire n’imiterere ya sosiyete yacu. Aha ni naho uruhare runini rw’abayobozi rwunganira uburezi muri rusange n’umuco w’igihugu ku buryo bwihariye. Kwima amatwi umuco wa gikristu mu gihugu nk’u Rwanda turi abakristu kuri 80%, ahubwo tukagendera ku gitugu cy’amahanga akomeye ku nyungu zayo sibyo bizateza imbere umuco twarereramo abana bacu.
Muri iyi myaka ya vuba aha Abanyarwanda twaciye mu bibazo bikomeye nka jenoside n’ingaruka zayo mu mibanire y’abanyarwanda. Nyamara twabishakiye ibisubizo bivuye mu muco wacu no mu myemerere yacu. Umwanzi wugarije uburere bw’abana bacu si uwo gutegerwa amaboko, ibisubizo kuri iki kibazo ntibizava hanze ku gahato n’inyungu z’ab’ahandi. Turebe izacu bwite nk’umuryango nyarwanda twishakemo ibisubizo kandi birahari.
+Smaragde MBONYINTEGE