Umuhungu wa perezida Kagame aherutse gutoroka ishuri rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika!

Publié le par veritas

 

Ivan Cyomoro yasuwe na perezida Kagame muri West point Military academy mbere yukwo atoroka!

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko umuhungu w’imfura ya Kagame, Ivan Cyomoro,  wigaga mu ishuri rya gisirikare ryitwa «West Point Military Academy» muri Amerika, yaritorotse yisubirira iwabo. 

 

Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi yemeza ko Ivan Cyomoro, wari warahawe nomero ya gisirikare hamwe n’ibindi bisabwa kugirango ajye kwiga muri iryo shuri, nyuma yo gukorera ibizamini kuri ambasade ya Amerika i Kigai, yaje kwemererwa kujya kwiga mu ishuri rya gisirikare mu kwezi kwa munani, umwaka wa 2009 . Icyo gihe yagiye kwiga yabarizwaga mu gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, RDF. 

Ibyaje gutungura abanyarwanda twavuganye ni uko nyuma y’igihe gito ise avuye muri «West point» kw’itariki ya 13/03/2010, ni naho yivugiye ko “iryo shuri ritegura abayobozi b’ejo hazaza bagomba kuzagira uruhare mu mpinduka z’ibihugu byabo“. 

Ageze mu mwaka wigamo umuhungu we, wagombaga kuzarangiza muri 2013, Perezida Kagame yavuze ko “uwo mwaka ufite amahirwe menshi kubera ko abanyeshuri bawigamo bose bafite ibisabwa byose kugirango bazatsinde amasomo yabo”. 

Igitangaje ni uko perezida Kagame akunze kuvuga ko ari umuyobozi utihanganira amafuti kandi uca ingeso yo kudahana, nyuma y’akayabo k’igihugu katabarika kashowe kuri uwo muhungu we kugirango yige muri iryo shuri. Umuhungu we aritorotsemo nyuma y’umwaka umwe gusa nta mpamvu zigaragara, abwira se ko amujyana mu rindi shuri rihenze na none. 

Ibyo bikaba na none byarabaye nyuma y’igihe kinini perezida Kagame atwitse amavuta y’indege ze igihugu kimwishyurira ajya gusura uwo muhungu we, dore ko urugendo rumwe gusa kujya aho umuhungu we yigaga, yarihirwaga akayabo karenze ibihumbi magana inani y’amadolari y’abanyamerika (800.000 usd).

Nyuma y’ibyo byose ni bwo perezida Kagame na none yafashe icyemezo cyo kujyana umuhungu we mu rindi shuri rya Harvard University. Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko yahatangiye mu kwa 08/2010. 

Iyo urebye abana ba Kagame barihirwa na Leta bakanata amashuri bajyanywemo uko bishakiye, kandi Kagame ashoboye kubarihira ku giti cye, bikaba birimo kuba mu gihe umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias, mu minsi ishize yatangarije abanyamakuru ko guhera mu itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, nta shuri rizongera gucumbikira abana. Abarezi batandukanye nti bashimishijwe n’iki cyemezo ndetse bavuga ko babona bizagabanya ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ibyegera bya Kagame byakunze gufata ibyemezo nk’ibi kubera ko abana babo baba bahabwa za buruse na Leta, batangirirwa mu mashuri ahenze ari hirya no hino mu mahanga, ariko bakibagirwa ko uburenganzira bw’abanyeshuri b’abandi baturage bwakabaye na bwo bwitabwaho kimwe nk’ababo.

 

 

Kagabo, London.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article