RDC-Uvira: Ishimutwa ry’Abanyamulenge batuye umujyi wa Uvira bikozwe na RDF/M23 rikomeje gutera impagarara.
Ishimutwa ry’Abanyamulenge bari batuye mu mujyi wa Uvira bikozwe na RDF/M23 rikomeje guteza impungenge n’impagarara zikomeye mu Banyamulenge no mu Banyecongo benshi. Amakuru yizewe agera kuri «Veritasinfo» yemeza ko AFC/M23 ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda RDF, bashimuse abaturage b’Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira, icyo gikorwa kikaba gifatwa n’abantu benshi nk’uburyo bwo gukoresha ubwoko bw’Abanyamulenge mu ntambara batazi imvano yayo iri mu burasirazuba bwa Congo (RDC) yatewe na Paul Kagame akaba yarayiburiye ibisobanuro byayo.
Colonel Charles Sematama uyoboye umutwe wa « Twirwaneho » yababajwe cyane n’igikorwa cyo gushimuta Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira. Bamwe mubafasha be ba hafi, bavuga ko Sematama yafashe iki gikorwa cyo gushimuta Abanyamulenge nk’icyaha kibasira abasivili b’inzirakarengane kandi gishyira mu kaga ubuzima bw’Abanyamulenge. Abenshi mu Banyamulenge bavuga ko iki gikorwa cyateguwe kuva cyera. Ibi bakaba babishingira ku kuba AFC/M23 yarinjiye mu mujyi wa Uvira itarwanye kandi ikaba yarafashe icyemezo cyo kuwuvamo itarwanye ahubwo igashimuta Abanyamulenge, iyo myitwarire ikaba iteye impungenge.
Ni muri urwo rwego, Abanyamulenge baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu muryango wa « BM-U » bandikiye Perezida w’Amerika Donald Trump ibaruwa yamagana ishimutwa n’igeragezwa ryo kwimura ku gahato Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira. Muri iyo baruwa, bavuga ko iki gikorwa gishobora kuvamo Jenoside, bakaba basaba Amerika n’umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zihutirwa zo kurinda Abanyamulenge batuye muri Uvira, Minembwe n’ahandi.
Abanditse iyo baruwa batangaza ko ku wa 17 Mutarama 2026, Abanyamulenge bahamagajwe mu nama i Nyamiyanda, bategekwa kugahato (ultimatum) kuva mu mujyi wa Uvira bitarenze taliki ya 18 Mutarama 2026 mbere ya saa sita. Iki gikorwa kikaba cyarafashwe n’Abanyamulenge batuye muri Amerika nk’igikorwa cyo gutera ubwoba Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira no kubambura uburenganzira bwo gutura mu gihugu cyabo.
Hagati aho, hari amakuru avuga ko Colonel Sematama yaba arimo kugirana ibiganiro na Kinshasa, abinyujije mu basirikare bamwe bakuru ba FARDC, hagamijwe gushakira umutekano Abanyamulenge bo muri Minembwe n’ahandi. Abasesenguzi babona ko iyo nzira yaba ari intambwe iganisha ku mahoro, aho gukomeza gushyira abasivili mu ntambara batazi impamvu zabo kandi zibambura ubuzima.
Abanyamulenge basaba ko iri shimutwa barimo bakorerwa rihagarara, ko umutekano wabo ucungwa n’ingabo za Congo FARDC, kandi ko amahanga abatabara byihutirwa amazi atararenga inkombe. Mu gihe intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo, ikibazo cy’Abanyamulenge ba Uvira kigaragaza ko abasivili bakomeje kuba igitambo cy’intambara ibitirirwa kandi batazi imvano yayo.
/image%2F1046414%2F20260118%2Fob_4e64d5_lettre-a-trump-par-abanyamulenge.jpg)
Veritasinfo.