Ubukene buranuma mu rubyiruko rw’u Rwanda: Ubuhamya bw’umunyarwandakazi ku mibereho y’urubyiruko bukomeje gukurura impaka z’urudaca !

Publié le par Veritas

Abanyarwanda bahurira ku mbuga-nkoranyambaga bacitsemo ibice bibiri, hari igice gishyigikiye ubuhamya bw’uwo mwari, hakaba n’ikindi gice kimushinja «gusebya igihugu» ! Ibyo bice byombi bimaze iminsi bivuga cyane ku mukobwa watanze ubuhamya mu mashusho (vidéo) avuga ko akennye n’ubwo agaragara nk’umuntu ufite imibereho myiza! Ndetse uwo mukobwa akaba yaravuze ko muri rusange mu Rwanda urubyiruko rukennye, ko Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo. Ibi bivugwa n’uyu mukobwa bikaba byaragarutsweho n’abantu benshi, bamwe bakaba bavuga ko ibyo avuga ari ukuri, abandi bakavuga ko uwo mukobwa atagombaga kubivuga ku mugaragaro,  ko ibyo yakoze ari «ugusebya igihugu»!

Ubwiza bwa Kigali n'abayituye bihishe ubukene n'inzara binuma!

Mu byumweru bishize, ku mbuga za : TikTok, YouTube na X, hagaragaye ibiganiro byinshi by’urubyiruko rw’u Rwanda rwerekana ko kubona akazi bigoye, ko imishahara ari mito, ko amafaranga yo kwiga n’ayo gukodesha amazu yiyongereye cyane. Benshi muri urwo rubyiruko bavuga ko amagambo y’uyu mukobwa asa n’ayerekana imibereho igoye ya buri munsi y’urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda: abarangije kaminuza badafite akazi, abakora imirimo y’agateganyo idatanga ikizere cy’ejo hazaza habo n’ababura ubushobozi bwo kwiyishyura ubwisungane mu kwivuza.

Kuvuga ko uyu mukobwa ari gusebya igihugu bifatwa nk’ibintu bisanzwe mu Rwanda  kuko iyo mvugo ikoreshwa mu Rwanda ku muntu wese uvuze ukuri ubutegetsi bwa RPF budashaka ko kuvugwa ku mugaragaro. Mu bihe bitandukanye, abantu bagiye bashinjwa icyaha cyo gusebya igihugu nyuma yo kuvuga ku bukene, ubushomeri n’ibibazo by’imibereho biri mu gihugu.

Urugero, mu mezi ashize, hari abaturage bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ribaremereye, abo bantu bagahita bashinjwa guharabika isura y’igihugu, aho gufatwa nk’abagaragaza ikibazo gikwiye kwitabwaho no gushakirwa igisubizo.

Amakuru amwe ataremejwe n’inzego za Leta avuga ko uwo mukobwa yaba yarafashwe agafungwa kubera ubuhamya yatanze ku bukene buri mu rubyiruko rw’u Rwanda. Ibinyamakuru bizwi mu Rwanda nka « Igihe.com » ndetse n’amaradiyo atandukanye akorera mu Rwanda byagarutse kuri uwo mukobwa. Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na we yagize icyo atangaza kuri uwo mukobwa asa n’uwerekana ko yakabije, ko Leta yitaye ku rubyiruko !

Ibi byabaye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara urubyiruko ruvuga ko nubwo hari gahunda za Leta, hari benshi batagerwaho n’izo nkunga n’amahirwe, bityo urubyiruko rwinshi rukaguma mu bushomeri n’ubukene.

Kwitwa « umwanzi w’igihugu » kuko wavuze ukuri !

Abantu benshi batandukanye barimo n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Bwana Ignatius R. Kabagambe, we yagereranije uwo mukobwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, we yita abanzi b’igihugu. Ibi bikaba bikorerwa kenshi abantu bagomba kwicwa cyangwa gufungwa mu Rwanda.

Mu mateka ya vuba, hari abantu bagiye bashinjwa kuba «abanzi b’igihugu» kubera ibitekerezo byabo, bamwe bagiye bafungwa, abandi bakaburirwa irengero, abandi bakicwa. Ibi bituma amagambo yo kugereranya umuntu n’abanzi b’igihugu kubera ibitekerezo bye afatwa n’abantu benshi nk’ibintu biteye impungenge.

Ibi byose bigamije kwerekana ko uwo mukobwa yarengereye akaba atarakwiye kuvuga ku bukene buri mu rubyiruko mu Rwanda. Ariko twibaze, kuki Umunyarwanda uvuga ko akennye, agasaba Leta kwita ku kibazo cy’ubukene mu rubyiruko bica igikuba cyangwa bikaba nk’ikintu kidasanzwe mu Rwanda?

Mu bindi bihugu, urubyiruko rugaragaza ibibazo byarwo ku mugaragaro, rugasaba ko ruhabwa akazi no kugira imibereho myiza ntankomyi. Mu Rwanda, ibi bikomeza gufatwa n’abantu benshi nk’ibidasanzwe iyo bivugiwe mu ruhame. Ese byaba ari uko uwo mukobwa yavuze ukuri gutinywa kuvugwa na benshi mu gihe ubutegetsi bukwiza inkuru ku isi hose ko Abanyarwanda bateye imbere, ndetse ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri Afurika mu bukungu?

Mu itangazamakuru mpuzamahanga, u Rwanda rukunze kugaragazwa nk’igihugu gifite iterambere ryihuse n’imijyi igezweho. Ariko ku rundi ruhande, hari urubyiruko rwinshi ruvuga ko rutabona akazi, ko imibereho ihenze, ko hari imiryango myinshi ikiri mu bukene bukabije, cyane cyane mu byaro no mu mijyi itari Kigali.

Uko biri kose, ibi birerekana akababaro n’ubukene Abanyarwanda bafite ariko ubutegetsi budashaka ko bivugwa ku mugaragaro. Reka twizere ko uwo mukobwa ataziyongera ku rutonde runini rw’abandi Banyarwanda bagiye bicwa, bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero kubera kuvuga ibidashimwa n’ubutegetsi.

Rugaba Patrick, umusomyi wa « veritasinfo ».

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article