Mozambike : ubwicanyi bw’abaturage bikozwe n’igisilikare bwakuruye imvururu zikomeye mu murwa mukuru wa Maputo!

Publié le par veritas

Mu gihugu cya Mozambike, ibikorwa bya gisirikare bigamije kuburizamo imyigaragambyo byavuyemo ibyago bikomeye byibasiye abaturage, harimo urupfu rw’abaturage, imvururu zishingiye ku kutavuga rumwe na leta, n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibi byose byatangiye ku wa gatanu ubwo imodoka y’igisilikare cya Mozambike yagongaga umukobwa wari mu kigero cy’ubugimbi wari kumurongo w’imbere w’abigaragambya bari bafunze umuhanda! Ibi byabereye ku muhanda mugari witiriwe «Eduardo Mondlane» mu murwa mukuru wa Maputo. Nk’uko byagaragajwe n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, iyo modoka yihutaga cyane yanyuze hejuru y’agatsiko k’abantu bari bafunze umuhanda karimo umukobwa wari mu myigaragambyo, iramukomeretsa bikomeye. Nyuma y’ibi, abasirikare bagumye gutambuka muri uwo muhanda nta kwita ku byo bamaze gukora, iyo myitwarire yabo ikaba yarakuruye uburakari bukomeye bw’abaturage!

Uyu mwuka mubi wahise ushyira umujyi wa Maputo mu kaga k’imvururu, aho abaturage bafite umujinya mwinshi bari gutera amabuye abashinzwe umutekano na bo bakabasubiza babarasa ibyuka biryana mu maso. Mu masaha ya mbere ya saa sita, humvikanye amasasu mu bice bitandukanye by’umujyi, ibyo bikaba byahinduye umujyi icuraburindi ry’akavuyo kadasanzwe. Abigaragambya bagerageje gutwika imodoka y’abasirikare irimo abapolisi b’umutwe wihariye; umutekano w’igihugu cyose ukaba umaze guhungabana ku buryo bigoye kuwugarura mu buryo.

Leta y’igihugu cya Mozambike yahise itangaza ko iyo mpanuka yabaye itari igambiriwe,  ivuga ko iyo modoka y’abashinzwe umutekano yari yahawe ubutumwa bwo gufungura imihanda yari yafunzwe n’abigaragambya. Icyakora, abaturage benshi ba Mozambike bakaba babona ibi bisobanuro bya Leta byoroheje cyane, leta ikaba ifite gahunda yo guhishira ibikorwa by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu biri gukorwa n’inzego za letaIki gikorwa cy’imyigaragambyo cyaje nk’ikirunga cyaturitse mu gihe Mozambike yari isanzwe iri mu bihe by’imvururu zishingiye ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Cabo Delgado, aho abasivile barenga ibihumbi ijana na cumi (110,000) bavuye mu byabo kubera iyo mitwe. Ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’abaturage bikaba byongeye kwigaragaza mu buryo bukomeye:

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu bagera kuri 20 bamaze gupfa, barimo abigaragambya n’abanyururu b’abasivile, harimo n’urubyiruko. Abantu ibihumbi bigaragambya kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bakomeje gutabwa muri yombi mu buryo butubahirije amategeko. Leta ya Mozambike yafunze imbuga nkoranyambaga n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ibyo bikaba bigaragara nk’uburyo bwo gucecekesha amajwi y’abaturage.

Maputo, umurwa mukuru, wahindutse isibaniro ry’imirwano n’imyigaragambyo irimo iyangizwa ry’ibikorwa remezo, imihanda ifunze, n’ibindi bikorwa byinshi bigaragaza ubushyamirane buri hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano. Izi mvururu zikaba zahagaritse ibikorwa bya politiki, umutekano ni mucye mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse n’umwuka mubi hagati ya leta n’abaturage ukomeje kwiyongera. Imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International yasabye leta ya Mozambike guhagarika iyicarubozo riri gukorerwa abigaragambya no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.

Abasesenguzi ba politiki basanga ikibazo nyamukuru cyakuruye imvururu atari iriya mpanuka gusa ahubwo ari ingaruka z’ubutegetsi buriho muri Mozambike bwimika iterabwoba aho gukemura ibibazo bya rubanda binyuze mu nzira y’ibiganiro. Kugarura umutekano wa Mozambike bikaba bisaba ubushake bwa politiki bwa leta n’ubwiyunge hagati yayo n’abaturage. Abaturage ba Mozambike kandi bishyizemo ko ingobo z’u Rwanda RDF arizo zihishe inyuma y’ingabo za Mozambike akaba arizo ziri kwica abaturage baho. Amakuru adafite gihamya aremezako uyu munsi perezida w’icyo gihugu Nyusi ashobora kuba yahunze umurwa mukuru wa Mozambike kubera izo mvururu !

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article