Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi (UE)muri RDC aramagana M23 n’u Rwanda

Publié le par veritas

Ku wa gatandatu, tariki ya 29 Mata i Goma, Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (UE) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yongeye kwibutsa ko ashishikajwe no guhamagarira  inyeshyamba za M23 gushyira intwaro hasi maze zikitabira gahunda y’ibikorwa byo kwinjira mu buzima busanzwe bwa gisivili.

Ambasaderi «Jean-Marc Châtaigner» uri mu ruzinduko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yari yitabiriye umuhango wo gutaha urukiko rushya muri ako karere, yagize ati «Ndashaka kubisubiramo ku buryo bweruye kugirango ngaragaze aho Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (UE) uhagaze: M23 igomba guhita irambika intwaro hasi, ikava mu birindiro yafashe byose, ikamburwa intwaro ifite, igasezererwa mu gisirikare, igasubizwa mu buzima busanzwe bwa gisivili».

Nyuma yo gusura inkambi ya Kanyarucinya iri mu karere ka Nyiragongo. Ambasaderi Jean-Marc Châtaigner yagize ati: «Nagize amahirwe yo kongera gusura inkambi y'abakuwe mubyabo. Nkomeje gutekereza muri aka kanya no guterwa agahinda n'ubuzima bubi aya magana y'ibihumbi by'abantu babayemo kubera iyi ntambara irikubera muri Kivu y'Amajyaruguru, kimwe n’ibikorwa bibi biri gukorerwa inzirakarengane z’abasivili bikozwe na M23 kimwe n’abayitera inkunga bose. Kandi rero, ibi bitekerezo byanjye birazirikana abaturage batuye muri Kivu bose, kandi akaba ari nabyo bitekerezo by’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (UE); Ibi bitekerezo bikaba bishimangira ubufatanye uyu muryango ufitanye n’abaturage ba Kivu muri aka kaga barimo ».

Ambasaderi Jean-Marc Châtaigner arasaba u Rwanda guhagarika inkunga zose ruha inyeshyamba za M23; yagize ati:«Kumugaragaro turasaba u Rwanda guhagarika inkunga zose n’imfashanyo ruha inyeshyamba za M23. Ibi akaba aribyo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wahereye cyera usaba u Rwanda kubahiriza kuva mu Kuboza  ku mwaka ushize w’2022! »

Ku rundi ruhande, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (UE) n’Ubufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata, basoje ikiciro cya kabiri k’ibikorwa by’ubutabazi bw’ingege zagemuriraga imfashanyo abaturage bakuwe mu byabo n’intambara; izo ndege zikaba zaratwaye toni 260 z’ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa, zikaba zarabigejeje i Goma aho bigomba kugezwa ku baturage bavuye mu byabo bari mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru ya Radio Okapi yashyizwe mu kinyarwanda na « Veritasinfo ».

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article