Uganda : « Sinigeze mbona leta itsindwa mu buryo buteye isoni nk’ubu » ! Philemon Mateke
Uyu munsi nibwo umurambo w'umusore w'umugande warasiwe mu Rwanda n'ingabo za Paul Kagame washyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda. Abaturage b'abagande bari muri uwo muhango bagaragaje uburakari bukabije basaba leta ya Uganda kugira icyo ikora ku bushotoranyi bwa leta ya Kagame. Amagambo y'abo baturage b'abagande ahuye n'amagambo Ministre wa Uganda Philemon Mateke ushinzwe akarere k'Afurika y'Uburasirazuba yagejeje mu itangazamakuru. Ministre Mateke akaba akomoka mu karere k'amajyepfo ya Uganda; akaba yageje ku itangazamakuru rya Uganda ibitekerezo bye ku iraswa ry'abaturage ba Uganda rikomeje gukorwa n'ingabo za RDF, inyandiko ye ikaba iri mu cyongereza, "veritasinfo" ikaba yagerageje kuyibashyirira mu kinyarwanda, dore uko Ministre Philemo Mateke abibona:
[Maze kuvugana na Bwana David Ngarambe akaba ari se w’umusore uvuka i Kisoro uherutse kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cy’u Rwanda zamushinjaga gukora magendu; ku giti cyanjye bwite nkaba narihanganishije uwo mu byeyi mu gahinda gakomeye afite yatewe n’urupfu rw’umwana we. Kuva nkiri muto nkaba nziranye neza n'umuryango we kuko dukomoka mu karere kamwe; mu gihe twavuganaga, byumvikanaga neza ko Ngarambe yashegeshwe n’urwo rupfu.
Mboneyeho kubwira abantu batuye i Kampala kandi babayeho mu mutekano usesuye bitewe n’uko batuye kure y’umupaka, kandi abo bantu bakaba bafatanya n’abatuye inyuma y’umupaka w’igihugu mukunzanaho amagambo y’amatiku, ko bagomba kujya kuganira n’abaturage batuye i Kisoro muri Kabare bafite abana babo bicirwa buri munsi kuri uwo mupaka, ubwo bwicanyi bukaba bukorwa n’abicanyi biyoberanya.
Abantu baraswaho ayo masasu buri munsi ni abaturage bantoye, nkaba narakoranye n’abo baturage igihe kirekire dushaka uburyo duteza imbere akarere kacu. Nzabwira abo baturage ko niba leta yabo ntacyo ishoboye gukora ngo ibarengere bitewe n’iterabwoba ishyirwaho n’igihugu cy’igituranyi cyangwa se igakomeza kwibeshya ko ishaka gutsura umubano utabaho n’icyo gihugu, twe tuzirwanaho.
Kuva nabaho sinigeze mbona leta itsindwa aka kageni. Mwarekuye abicanyi babo bakoze ibyaha by’ubugome kandi bikomeye bibangamiye igihugu cyacu, ibyo mukaba mwarabikoze mu rwego rwo gutsura umubano mwiza utarigeze ubaho n’icyo gihugu, none abo baturanyi igisubizo baduhaye ni ukurushaho kurasa urufaya abaturage bacu, namwe mugakomeza kwiruka ku misozi mujya gutoragura imirambo !
Ubu noneho abari kwicwa ni abaturage banjye, ntabwo nshobora kubiceceka. Mu myaka y’1800 n’1920 abaturage ba Kisoro bari hagati nk’ururimi, icyo gihe bari babangamiwe cyane n’Ababiligi, Abafaransa n’Abongereza ; twashoboye kwirwanaho muri icyo gihe bituma tubaho. Twe turi abaturage baturiye imisozi miremire, no muri iki gihe tubangamiwe tuzashobora kwirwanaho nubwo ubutegetsi bwa Kampala buzakomeza guceceka ntibudutabare.
Kubyerekeranye n’ibirego banshinja, ntimubyibeshyeho. Abahimba ibyo binyoma tuziko ari abahanga cyane mu kubeshya. Bagomba buri gihe gushakisha uko bangira insina ngufi, bakampindura umwanzi wabo umeze nka baringa, bakampimbira ibyaha by’ivangura kandi biteye isoni kugirango barangaze abaturage babo ntibashobore kwamagana igitugu kibashyirwaho!
Niba banshinja kugira « Urwango » ngo bitewe n’uko mfite ubwoko butandukanye n’ubwabo, ni iyihe mpamvu ituma babangamiye abatutsi batavuga rumwe nabo ; benshi muri bo bakaba barabishe abandi bakaba bari kubahigisha uruhindu mu bihugu byo ku isi yose bihishemo bahunga abo bicanyi kandi ari ubwoko bwabo ?
Abanyarwanda (ndabizi ntabwo bazagira uburenganzira bwo gusoma no kumva ubu butumwa), bagomba kumenya ko ntari umwanzi wabo. Ibyaba nshinjwa n’abayobozi babo nta kuri na guto kurimo. Umwanzi w'abanyarwanda ari imbere mu gihugu cyabo. Ntimugomba kwemera ibyo ababayobora bababwira kuko nta kuri kurimo.
Kuri mugenzi wanjye Nduhungirehe (nzi neza ko mu mutima we ari umugabo w’umunyakuri), zirikana neza ko igihe kizagera ukigobobotora ako kazi k’ubucakara wahawe ndetse ukanitandukanya nabo ba shobuja nk’uko byagendekeye abakubanjirije ; igihe bazagushyira ku gatebe uzaba ugize amahirwe yo kubaho mu bwisanzure maze ushobore kubara inkuru z’ibyo wabayemo.]
Ministre Philemon Mateke.