Kwibuka imyaka 57 y’isabukuru y'Ubwigenge bwa Republika y u Rwanda.
[Ndlr : Kuri iyi taliki ya 01 Nyakanga 2019, u Rwanda rumaze imyaka 57 rubonye ubwingenge. Kuri iyo taliki mu mwaka w'1962 u Rwanda rwasezereye ingoma ya cyami maze ruba « Repubulika » iyoborwa n’umukuru w’igihugu utorwa na rubanda aho kuba « umwami » wavukanye imbuto (ikinyoma). Muri iki gihe, abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 57 y’ubwigenge, bari mu gihirahiro n’urujijo rwinshi kuko bayobowe n’umukuruku w’igihugu wagaruye ubutegetsi bwa cyami muri repubulika !
Uwo mukuru w’igihugu ntabwo ajya yubahiriza umunsi w’ubwigenge kandi yitwa ko ari perezida ! Mu gihe dutereje ijambo rijyanye n’uyu munsi w’ubwigenge rigomba kuvugwa n’umukuru w’igihugu (niba abaho koko) ; dushimishijwe no kubagezaho ijambo Bwana Faustin Twagiramungu yagejeje kubanyarwanda bose ryo kubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 57 y’ubwigenge bw’u Rwanda ; Twagiramungu yagize ati :]
«Ntwari mwaharaniye ubwigenge bw u Rwanda, turabibuka! Aha ndazirikana cyane cyane : Gitera Habyarimana Yosefu, Kayibanda Geregori, Mbonyumutwa Dominiko, Makuza Anasitazi, Bicamumpaka Balitazari, n’izindi ntwari mwari kumwe ;
Nibo dukesha repubulika barwaniye bitanze bitavungwa, akaba ari nawo musingi w’ubutegetsi igihugu cyacu kigenderaho kugera none. Kuba u Rwanda rukigira perezida, tubikesha izi ntwari zavuzwe haruguru. Iyo batitanga batizigamye, ubu tuba tukiri mu bucakara, ingoyi ya gihake n’ingoma ya cyami.
Ku mugaragaro [izo ntwari] zasezereye iryokandamizwa rya rubanda rw’abanyarwanda. Urubyiruko rusabwe guhaguruka rukarwana inkundura kugirango umuco mwiza ziriya ntwari zatugejejeho utazazima biturutse ku «banyenda nini» batagira umutima wo gukunda igihugu cyacu. Urubyiruko rusabwe gukunda igihugu, kugera naho rwacyitangira, kuvugisha ukuri, kubaha abakuru no gushishikarira kumenya amateka atagoramye y’u Rwanda. Nimuterwe ishema no kuba abanyarwanda kugirango mushobore kugera ku bwiyunge nyakuri.
Ntwari zaruharaniye, « Isabukuru nziza » y’imyaka 57 ku banyarwanda bose, abari mu gihugu n’abahejejwe ishyanga, tutibagiwe inshuti z’u Rwanda n’abanyarwanda. Imana ihe umugisha u Rwanda n’abanyarwanda bose ».
Twagiramungu Fawusitini.
Perezida w ishyaka RDI Rwanda Rwiza