Rwanda: Isimburana ku mwanya w'Ubuyobozi bwa MRCD-Ubumwe.
ITANGANZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 2019/06/27
Hashingiwe ko MRCD-Ubumwe ari impuzamashyaka, Hashingiwe kandi ku mategeko agenga umuryango kuva washingwa, ndetse no ku mahame rusange ya demokarasi, cyane cyane ku gice cyayo kirebana n’isimburana mu buyobozi,
Ubuyobozi bukuru bwa MRCD-Ubumwe buramenyesha Abanyarwanda bose, abayoboke ndetse n’abakunzi bayo ko kuva tariki ya 01 Nyakanga 2019, Ishyaka CNRD UBWIYUNGE, riyobowe na Bwana Wilson IRATEGEKA risimbuye Ishyaka PDR IHUMURE ku mwanya w'ubuyobozi bukuru- Prezidansi. Tuboneyeho no kwibutsa ko manda ari umwaka umwe kandi ko muri icyo gihe abayobozi bakuru b'andi mashyaka agize MRCD UBUMWE baba bafite umwanya wa ba Visi -Prezida.
Harakabaho Ubutabera, Amahoro na Demokarasi mu Banyarwanda.
Bikorewe i Bruxelles, tariki 27 Kamena 2019
Umuyobozi mukuru ucyuye igihe wa MRCD-Ubumwe ari nawe Muyobozi mukuru wa PDR -IHUMURE
Paul RUSESABAGINA