Rwanda : Agasuzuguro k’inkotanyi Busingye kagomba guhagarikwa n’indi revolisiyo !
Gahorane Imana Bwana Minisitiri Johnston Busingye ! Ejo taliki 01/07/ wavugiye ku Kibuye ngo : "Nta gihugu twari dufite twari dufite amabandi y’abicanyi kuko nta kindi akora, imihigo yabo n’iterambere byari ukwica abantu... Abatutsi batotejwe mu bihe bitandukanye kugeza ubwo barimbuwe mu 1994, iki kintu iyo kigarutsweho tujye tugiha umwanya kandi tugitekerezeho buri gihe. Iriya myaka 35 abanyarwanda tujye tuyitekerezaho cyane. Byashobokaga gute ko abantu bagira uburenganzira bwo kwica abandi ? Dukomere twese kuko ntabwo bizongera kuba muri iki gihugu."
Nk'umuntu witwa ko wize ukaminuza ukaba uri n'intumwa nkuru ya Leta, aya magambo yuje iyozabwonko aragayitse wagombye kuyaharira James Kabarebe. Kuvuga ko kuva muli 1959 u Rwanda rutari ruriho rukaba rwarongeye kubaho mufashe igihugu muli 94 ni ugukabya cyane. Icyo nakubwira muli make ni iki :
1.Revolusiyo ya 1959 yari ngombwa, kandi ntiyaranzwe n'ubwicanyi bukabije nk'ubwo mwebwe inkotanyi mwakoreye Abanyarwanda kuva mutangira urugamba muli 1990 kugeza muteje jenoside muli 1994 bukaba kandi mubukomeje magingo aya.
2.Abambari ba karinga ubwabo nibo batumye revolusiyo iba. Uti gute ? Umunsi imena z'Abahutu zabajije ikibazo cy'ubusumbane n'akarengane (injustice et inégalité), "Abagaragu bakuru b'i Bwami" nagereranya nka Gouvernement y'u Rwanda rw'umwami Rudahigwa yarashubije ngo "Abahutu ntibakwiye gusaba ubuvandimwe n'uburinganire natwe kuko ba Data batsinze ba Se babambura ingoma babagira abacakara babo, nta kuntu waringanira n'umucakara wawe".
Bukeye n'umwami Rudahugwa ubwe aravuga ngo "bambajije ikibazo cy'akarengane n'ubusumbane nyuma mbisuzumye mu bwitonzi bwanjye nsanga nta kibazo gihari ahubwo hari ababiba amacakubili mu Banyarwanda, urwo rumamfu mu ngano nzarurandurana n'imizi ndute mu muliro rube umuyonga". Ayo magambo y'Umwami na Leta ye niyo yabaye imbarutso ya revolusiyo. Guma gato rero ako gasuzuguro k'abambari ba Karinga yo hambere ni kamwe n'akabambari ba karinga nshya aribo mwebwe: revolusiyo irongera ibe rero, ibyo ntubishidikanyeho !
3.Niba nyuma ya revolusiyo, Abatutsi batararebwe neza bamwe bakarengana hakagira n'abicwa, nabyo byatewe n'ibitero by'Inyenzi mu rwego rwo kugerageza kurimbura repubulika y'u Rwanda yari icyishakisha. Hanyuma rero jenoside yo muli 1994 yo nimwe ubwanyu mwayiteye, igihe mwitwikiriye ijoro mugahanura indege ya Perezida Habyarimana kandi Abanyarwanda twari mu byiringiro by'amahoro arambye duhawe n'Amasezerano ya Arusha. Nimukenyere mukomeze rero, revolusiyo yindi, y'Abanyarwanda twese noneho Hutu-Twa-Tutsi, iraje kandi ni nta gisibya.
Dr Biruka, 02/07/2019