Rwanda-Uganda: Ese ibicuruzwa bya Uganda byemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna?
Uwungirije ambasaderi w'Ubuyapani i Kampala Bwana mizumoto Harii yazindukiye ku mupaka wa Gatuna ngo yirebere ubwe ko uwo mupaka wafunguwe koko!!
Nubwo leta ya Kigali yazindutse itangaza ko yafunguye umupaka wa Gatuna ihuriyeho n'igihugu cya Uganda, amakuru "veritasinfo" ikesha ikinyamakuru "Chimpreports" yemeza ko kuri uyu munsi wo kuwa mbere taliki ya 10 Kamena 2019 nta kamyo nimwe yigeze inyura kuri uwo mupaka, yaba iva mu Rwanda cyangwa ijyayo!
Hashize amezi agera kuri 3 leta y'i Kigali ifashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna, imodoka z'amakamyo manini zikaba zitari zemerewe kunyura kuri uwo mupaka ngo kubera imirimo y'ubwubatsi iri kuwukorerwaho. Leta ya Kigali ikaba yiyemeje gufungura uwo mupaka kuburyo bw'agateganyo kuva ku italiki 10 Kamena kugera kuri 22 Kamena 2019 mu rwego rwo gukora igerageza ryo kureba ko uwo mupaka ukora neza!
Amakuru aturuka muri Uganda akaba yemeza ko leta y'i Kigali yemereye imodoka nini za Uganda zitwaye ibicuruzwa bijya mu Burundi no muri Congo kunyura ku mupaka wa Gatuna ariko imodoka nini za Uganda zijyanye ibicuruzwa mu Rwanda zikaba zitemerewe kujya mu Rwanda! Ibi bikaba bisobanuye ko imodoka nini za Uganda zijyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu zemerewe kunyura mu Rwanda ariko zikaba zitemerewe kuruhagararamo!
Kigali yafunze umupaka wa Gatuna ku italiki ya 28 Gashyantare 2019,ibuza imodoka nini zivuye muri Uganda kunyura kuri uwo mupaka ariko ibuza n'abanyarwanda kujya muri Uganda. Ubuyobozi bw'ikigo k'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) mu Rwanda bwamenyesheje leta ya Uganda ko guhera ku italiki ya 10 Kamena , leta ya Kigali yiyemeje gufungura umupaka wa Gatanu mu buryo bw'igerageza kugera ku italiki ya 22 Kamena, imodoka nini zikaba zemerewe gukoresha uwo mupaka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kamena 2019, umuvugizi wa leta ya Uganda " Ofwono Opondo" (ku ifoto) yavuze ko leta ya Uganda yasabye leta ya Kigali gusobanura neza niba ibicuruzwa bya Uganda byemerewe kunyura ku umupaka wa Gatuna. Uretse ibaruwa ya leta ya Kigali yohererejwe Uganda iyimenyesha ko umupaka wa Gatuna wafunguwe by'agateganyo, Ofwondo yavuze ko nta gisubizo Uganda irabona ku kibazo yabajije kandi ko nta kindi kibazo ifitanye n'u Rwanda uretse ko ishaka kumenya niba u Rwanda rwemera ko ibicuruzwa bya Uganda bifite uburenganzira bwo kunyura ku mupaka wa Gatuna.
Ikinyamakuru "Chrimpreports" kivugako cyavuganye n'abacuruzi bari ku mupaka wa Gatuna, bakaba bagitangarije ko umunsi wose wo kuwa mbere warangiye nta modoka nini nimwe yigeze inyura kuri uwo mupaka. Bwana Mizumoto Harii wungirije ambasaderi w'igihugu cy'Ubuyapani muri Uganda nawe yazindukiye ku mupaka wa Gatuna ngo yirebere ko umupaka wafunguwe ariko akaba yasanze nta ninyoni itamba kuburyo yamazeyo umunsi wose nta modoka nini abonye inyura kuri uwo mupaka!
Twizereko "urwishe ya nka rutakiyirimo", bityo itangazo rya RRA ryo gufungura umupaka wa Gatuna akaba atari igihuha !
veritasinfo