Igihugu cy'u Rwanda kibarirwa mu bihugu 9 bya nyuma ku isi bifite abaturage bishwe n'agahinda!
Kuwa gatatu taliki ya 20 Werurwe uyu mwaka, nibwo hizihijwe "umunsi mpuzamahanga w'umunezero" ku isi yose. Ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rukaba rwaragaragaye mu bihugu bya nyuma ku isi bifite "abaturage bishwe n'agahiri n'agahinda"! Raporo y'umuryango w'abibumbye ONU muri uyu mwaka w'2019 ishyira u Rwanda mu bihugu 9 ku isi bifite abaturage batishimye na gato mu gihe Paul Kagame ubayoboye we avuga ko kuva u Rwanda rwabaho, ku butegetsi bwe ngo aribwo bwa mbere abanyarwanda bishimye!
Kugirango umuryango w'abibumbye ushobore gutanga amanota yo kumenya uko abaturage b'ibihugu barushanwa mu kugira "umunezero", hakoreshwa uburyo bwo kubaza abantu batandukanye (sondage) buri mwaka ku isi yose ibibazo bijyanye n'uburyo imibereho yabo imeze mu bintu bitandukanye kuva ku rwego rw'inota 1 kugera ku manota 10. Ibyo bibazo byibanda cyane cyane ku bukungu rusange bw'igihugu,ubwisanzure bw'abaturage mu kuvuga icyo batekereza n'imibereho rusange mu buzima bwabo busanzwe bwa buri munsi n'ibindi.
Mu rutonde rwakozwe na ONU muri uyu mwaka w'2019, rugaragaza uko ibihugu birushanwa mu kugira abaturage bafite umunezero ku isi, ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite umunezero ni ibi bikurikira:
1. Finlande (Uburayi)
2.Danemark (Uburayi)
3.Norvège (Uburayi)
4.Islande (Uburayi)
5.Pays-Bas (Uburayi)
6.Suisse (Uburayi)
7.Suède (Uburayi)
8.Nouvelle-Zélande (Oseyaniya)
9.Canada (Amerika ya ruguru)
10. Autriche (Uburayi)
Bimwe mu bihugu bizwi ko bikomeye ku isi mu bukungu, politiki n'igisilikare bifite imyanya ikurikira:
1.Ubwongereza buri ku mwanya wa 15
2.Ububiligi buri ku mwanya wa 18
3.Amerika (USA) iri ku mwanya wa 19
4.France iri ku mwanya wa 24
5.Ubushinwa buri ku mwanya wa 26
Ibihugu 9 ku isi bifite abaturage bishwe n'agahiri n'agahinda ni ibi bikurikira:
1. Rwanda (Afurika)
2.Malawi (Afurika)
3.Tanzanie (Afurika)
4.Centrafrique (Afurika)
5.Sudani y'epfo (Afurika)
6.Botswana (Afurika)
7.Haïti (Amerika yo hagati)
8.Siriya (Aziya yo hagati)
9.Afuganistani (Aziya)
Iyo witegereje neza iyi raporo, biragaragara ko ubuzima abaturage bo ku mugabane w'Afurika babayemo ari ikinyuranyo cy'ubuzima bw'abaturage bo ku mugabane w'Uburayi.
veritasinfo.