Bwana Faustin Twagiramungu yagize icyo avuga ku iyimikwa rya Félix Tshisekedi muri Congo n'itorwa rya Miss Rwanda!
Nyuma y'iyimikwa rya perezida mushya wa Congo Bwana Félix Tshisekedi; umunyepolitiki w'inararibonye mu Rwanda kandi akaba na perezida w'ishyaka rya "RDI Rwanda- Rwiza" Bwana Faustin Twagiramungu uzwi ku izina rya "Rukokoma", yagiranye ikiganiro na "radiyo Ubumwe" maze agira icyo avuga ku ihererekanya ry'ubutegetsi mu mahoro ryabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri icyo kiganiro Rukokoma yasobanuye impamvu nta mvururu zavutse muri Congo nyuma yo gutangaza ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora kandi umukandida Martin Fayulu ariwe wavugwaga ko ariwe wayatsinze ndetse na kiliziya gatolika muri Congo akaba ariko ibyemeza! Twagiramungu asanga Fayulu yari ashyigikiwe na Bemba ndetse na Katumbi bombi bangana urunuka na Joseph Kabila kandi abo bagabo bombi bakaba bafite ababyeyi b'abanyamahanga. Kabila akaba yarahereye kuri izo mpamvu zombi maze ahitamo guha ubutegetsi Félix Tshisekedi ufite umubyeyi w'umunyekongo washinze ishyaka UDPS ryaharaniye demokarasi muri Congo kuva cyera!
Twagiramungu yasobanuyeko Katumbi ari inshuti magara ya Paul Kagame; kuba rero Kagame yarahise yerekana ko adashyigikiye Tshisekedi byatumye urukiko rurinda itegeko nshinga rwa Congo rufata icyemezo cyo kwemeza Tshisekedi nka Perezida wa Congo. Twagiramungu yasobanuye ko abanyekongo badashobora kuzibagirwa ko Kagame yishe abanyecongo benshi. Twagiramungu asanga Kabila niyemera gufasha Tshisekedi bizatuma Kagame atazongera kuvogera Congo. Twagiramungu abona Congo ifite ubushobozi bwo kurwanya Kagame ariko Kabila akaba yarananiwe kumurwanya kuko yamubereye shebuja ariko Tshisekedi aramutse atariye ruswa, Kagame ntiyazongera gukandagiza ikirenge muri Congo.
Twagiramungu yasobanuye kuburyo burambuye ubwicanyi n'igitugu cya Kagame ariko muri iki gihe ibintu bikaba biri ku mukomerana kuko Tshisekedi yiyongereye ku mubare w'ibihugu 4 bitumvikana na Kagame kandi bihana imbibi n'u Rwanda!
Twagiramungu kandi yagize icyo avuga ku irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda riri kubera i Kigali (Miss Rwanda). Twagiramungu yababajwe cyane n'uko iryo rushanwa ryuzuyemo amagambo yivanguramoko yibasira umukobwa witwa Mwiseneza Josiane. Twagiramungu avuga ko abantu bagomba kuzatora Nyampinga w'u Rwanda uko babyumva gusa Rukokoma akaba asanga Nyampinga w'u Rwanda bitavuga umukobwo witeye ipasi cyangwa se witukuje uruhu, Twagiramungu avuga ko Nyampinga bivuga umukobwa ufite umuco nyarwanda!
Kanda aha wumve ku buryo burambuye ikiganiro cya Twagiramungu Faustin.
Veritasinfo