Tuzirikane ibibazo byugarije umwari n'umutegarugori w'u Rwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga ubagenewe.
Mu kwizihiza uyu munsi « Mpuzamahanga w’abari n’abategerugori », uyu mwaka wa 2018 umuryango w’Abibumbye ONU, uradusaba gutekereza kuri iyi nteruro iri mu rurimi rw’igifaransa igira iti : «Les activités rurales et urbaines transforment la vie des femmes », ducishirije mu kinyarwanda iyi nteruro ikaba ivuga iti : "imirimo y’umwari n’umutegarugori wo mu cyaro no mu mujyi ihindura ubuzima bwe ".
Abategarugori bo mu Rwanda dukwiye kuzirikana ko iyi taliki igeze mu gihe u Rwanda ruri gushyirwa mu majwi yumvikana nabi cyane ku isi yose kubera impamvu 4 z' ingenzi zikurikira:
1)Imibanire mibi n’ibihugu birukikije.
2)Kudakemura ikibazo cy' impunzi, ari iz’Abanyarwanda bahunze ubuyobozi bubi bwa FPR, ari n’iz’Abanyamahanga bahungiye mu Rwanda.
3)Kudakemura ikibazo k’inzara ikomeje kuyogoza igihugu, ikaba yarahawe izina rya NZARAMBA.
4)Guhoza abaturage ku nkenke no gufunga insengero n'abanyamadini ku mpamvu zidasobanutse!
Bategarugori, ba mutima w'urugo, mutima w'u Rwanda, ibi bibazo byose nitwe bireba,mubihagurukiye byakemuka, Abafaransa baravuze bati "icyo umugore ashaka n'Imana iba igishaka"! Umutegarugori niwe soko y’amahoro, mu gihe cyose atereye agati mu ryinyo ingaruka z’ibi bibazo byose niwe zishengura kurusha abandi.
KU BYEREKEYE IMIBANIRE MIBI N’IBIHUGU BIKIKIJE U RWANDA

IKIBAZO CY' IMPUNZI
Leta ya Kigali, iteka ibeshya ko rwose nta kibazo kiri mu Rwanda, ko impunzi zigomba gutaha, ndetse ko henshi mu bihugu bya Afrika u Rwanda rukomeje ibiganiro n’ibyo bihugu aho bashaka gucyura impunzi ku buryo bw’amayeri, cyangwa ku ngufu, ibyo bikaba binyuranije n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi,
Hejuru y’ibyo hiyongereyeho ubuhashyi bwo gushaka kuzana mu Rwanda ku ngufu impunzi z’Abanyafurika ziri muri Israel zanzwe na Leta y’icyo gihugu ku mpamvu zidasobanutse, ndetse n’iziri muri Libiya, ngo zituzwe mu Rwanda. Nubwo leta y’u Rwanda ikomeje kujijisha no guhishahisha kuri icyo kibazo kubera ibintu bisa nko gucuruza izo mpunzi kubera indonke FPR-Kagame izitegerejeho, bararye bari menge, burya ngo uwububa abonwa n’uhagaze.

IKIBAZO CYA NZARAMBA
Mu mwiherero wa 2018 ejobundi Kagame Paul yabonye umwanya wo kwiyerurutsa ku Banyarwanda, avuga ko ikibazo k’inzara giterwa n’abandi bayobozi, ko we nta ruhare namba agifitemo! Koko ? Uyu mugabo bimaze kumenyerwa ko ibyiza byose bikozwe n’abandi bimwitirirwa, ariko ibibi afitemo uruhare akabigereka ku bandi! Aha Kagame akaba yariyemereye ko amavunja no kugwingira kw’abana kubera imirire mibi ari ibibazo by’ingutu ubu byibasiye u Rwanda. Abavuze bose bahamije ko aribo batera ibyo ibibazo,uretse James Musoni warikocoye ati Nyakubahwa perezida wa repubulika ubushobozi bwahozeho kuva na kera ariko ibyo bibazo bihoraho.
Ikibabaje ni uko mwiganjemo abagore badashaka kwishyira mu mwanya w’abababara ngo bagire icyo bakora cyo kubagoboka, nyamara namwe ubwanyu ingaruka mugenda muzibona iyo habayeho igabanywa ry'abakozi, igisubizo mugishakire muri iyi nteruro y’umwe mu bayobozi ( Bwana Evode Uwizeyimana ) wigeze kuvuga ati, "Kagame abaturage bamubeshya ko bamukunda, nawe akababeshya ko bamutoye". Muzabeshyana kugeza ryari ? Bategarugori, nimwivugurure mu bitekerezo, mushiruke ubwoba, mufate ingamba zo kuvugisha ukuri, mugire ubutwari bwo guhangana n’ibibazo byugarije u Rwanda, mugere n’aho muganza icyorezo cy’inzara, bizandikwe mu mateka ko NZARAMBA yaciwe n’abagore.
GUFUNGA INSENGERO N'ABANYAMADINI

UMWANZURO
Mu Rwanda navuga ko dufite amahirwe kuba inzego nyinshi ziganjemo abagore, ari izagombye gufata ibyemezo, arizibishyira mu bikorwa, izigenzura ibyo bikorwa, ndetse no mu bucamanza. Bityo rero, iby’iriya nsanganyamatsiko y’umuryango wabibumbye (les activites rurales et urbaines transforment la vie des femmes), byari byoroshye ko mu Rwanda bishyirwa mu bikorwa bitagoranye. Gusa ngo "urwishe ya nka ruracyayirimo", dore ko abayobozi benshi, kabone n’iyo ari abagore, bemeye kwitandukanya n’umutima nama wabo, bagahitamo kuba imbata n’ibikoresho bya FPR. Rwose birababaje kuba uyu munsi gereza z’u Rwanda zuzuye abantu benshi, barimo abari n’abategarugori b’inzirakarengane, bazira gusa ibitekerezo byabo, no kurwanya akarengane.

Nkuko kandi ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rihora ribyibutsa, ni ngombwa ko inkumi n’abasore bahuriza hamwe ingufu, bagaharanira kugira ijambo mu gihugu cyabo, bakicengezamo amateka y’igihugu cyacu, kugira ngo bayavanemo amasomo y’ingirakamaro, cyane cyane ayabatera akanyabugabo ko kwanga gukomeza kuba ibicibwa, nk’uko abasokuruza babo bari babayeho, kugeza babohojwe na revolisiyo yo muri 59 yaciye cyami ikimika repubulika na demokarasi. Ababyeyi natwe dufite inshingano yo gushyigikira urubyiruko, tukarutera ingabo mu bitugu, turugira n’inama zirushishikariza kwitabira ibikorwa byose byatuma u Rwanda rwongera kugarura ubuyanja, bene Kanyarwanda twese tukaruturamo mu bwumvikane bushingiye ku burenganzira n’ukwishyira ukizana kwa buri wese.
Ndangije ngeza ubutumwa bwihariye ku Bali n’Abategarugoli, mbifuriza umunsi mwiza. Nongeye kubashishikariza guharanira ukuri, kwanga akarengane, kurwanya ikibi icyo ari cyo cyose, dore ko ariyo nzira yonyine izatuma abagore n’abanyarwanda muri rusange tugira igihugu kiza, tukakibanamo mu bwisanzure, tugatunga, tugatunganirwa.
Nimugire amahoro, Imana ihorane namwe !

Mukamwiza Marie,
Komiseri ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage
mw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.