Rwanda: Abahutu n’abatutsi basangiye igihugu kimwe ariko ntibasangiye intwari!
Ese hari ibiganiro bishobora gutuma abahutu n'abatutsi bahuriza ku cyemezo kimwe cyo kwemeza ko aba bakuru b'igihugu ari intwari?
Kuva mu kinyejana cya 15 kugeza na Magingo aya, abahutu n'abatutsi bananiwe kumvikana ukuntu basaranganya ubutegetsi nta guhendana, ayo makimbirane yagiye abyara imvururu, intambara na za jenoside (Genocides) byahitanye ubuzima bwa benshi ku mpande zombie; muri uko guhangana buri ruhande rwagiye rugira intwari zarwo n'iminsi mikuru bibuka badashobora guhuriraho nabo bari bahanganye kuburyo kuziza umuntu ko atemera ibyo wowe wemera ari ugupfa ubusa!
Dore zimwe mu ngero:

2.Nyuma yo kumara igihe kirekire basaba gutaha mu gihugu cyabo nabo bagahabwa imyanya bagategeka (Abatutsi bari baraciriwe ishyanga); Habyalimana nawe akababwira ko gutaha gushoboka ari ukuza bagatura nk'abandi banyarwanda; nta kindi bamubajije nabo bakabitera utwatsi, Habyalimana nawe yahise yisubiraho ababwira ko igihugu cyuzuye ko byaba byiza basabye gutuzwa aho bahungiye, muri 1990 bahise batera u Rwanda basiganwa nuko bashobora gutinda ikibazo cyabo kikazakemurwa n'ibiganiro bagataha ari abasiviri; abahutu babakurura amatwi kandi bari bamaze kumva uko gutegeka biryoha muri Uganda.

Abanyarwanda duhuriye ku mateka amwe ariko ntituyasangiye (mbega ninko guhurira n'umuntu muri Restaurant imwe ariko mutari kurya bimwe cyangwa guhurira mu kabari kamwe muri kunywa inzoga zitandukanye); ibi akaba ntahandi wabisanga kwisi uretse iwacu gusa, kuko ahahoze ibibazo nkibi byarangiye ibihugu bicitsemo kabiri (India-Pakistan, Korea yepfo-Korea ya Ruguru, Ethiopia-Eritrea ndetse na Sudan zombi), ku bijyanye n'iminsi mikuru nabwo ntidushobora guhuza ibyishimo kuko ibyishimo bya bamwe iteka aba ari agahinda k'abandi, urugero ni nko kw'itariki ya 01/07 abahutu bizihiza independence yabakuye mu buhake n'ubuja bwa Cyami bari bamazemo imyaka 400; gusa ibyo byishimo ntibashobora kubisangira n'abatutsi kuko bo icyo gihe babuze ubutegetsi, bamwe muribo baricwa abandi bacirwa ishyanga. Iyi akaba arinayo mpamvu mu Rwanda ubu batizihiza independence kuko nta kintu cyiza yakwibutsa abatutsi bayoboye u Rwanda uyu munsi.
Ku ya 01/10 niwo munsi FPR yatangiriyeho intambara yayishyize ku butegetsi, uwo n'umunsi ukomeye cyane mu mateka ya FPR kuko niwo wabaye intangiriro yo kwisubiza ubutegetsi bari bamaze imyaka 30 bambuwe n'abahutu binyuze muri Kamarampaka n'amatora bakaba bawita umunsi wo kwibohoza, ku bahutu uwo n'umunsi mubi badashobora kwizihiza kuko niwo wabaye intandaro yo kubura ubutegetsi no kujya mu buhungiro na magingo aya kuri bamwe. Ikintu kibabaje cy'aya mateka yacu nuko izo ntwari zose twabonye hejuru, ziswe intwari kubera guhashya umwanzi bashyizeho umwete kandi uwo mwanzi ntawumdi yari abanyarwanda bene wabo bakabaye ubundi bumvikana uko basaranganya ubutegetsi badahendana bagaturana badatongana; abavandimwe bajyaho baramarana natwe tukajyaho tugafana ngo dufite intwari ubundi twakagombye kuba duterwa isoni no kuba tumaze imyaka hafi 500 turyana!

Ubundi abanyarwanda twakagombye gushaka uko twakwicara hasi tukumvikana uko amoko yasaranganya ubutegetsi nta guhendana atari biriya bya Kagame ushyira imbere Ngirente na Bazivamo ngo abone icyo yireguza ko n'abahutu bategeka (Nubwo no mu bahuje ubwoko hagenda havukamo ibibazo nka Kiga-Nduga, Abega-Abanyiginya ariko ubundi ikibazo gikomeye ni “Hutu –Tutsi” kuko aba iyo bafatanye mu mashati ababigenderamo baba benshi), nubwo bigoye ariko byari bikwiye ko Abanyarwanda twibanda ku biduhuza kuruta ibidutanya kandi tukitoza kwihanganira abandi mubyo tutabona kimwe, urugero niba nizihiza independence yange kuya 01/07 ntibyagakwiye kugutera ikibazo cyangwa ngo utangire kuvuga ko nta cyabaye uwo munsi cyo kwibuka ahubwo nawe ukarindira ko umunsi wawe kuya 01/10 wo kwibohoza ugera byaba na ngombwa nkaguherekeza kuri stade, ninambara umupira uriho ifoto ya Habyalimana nawe uzambare uriho Kagame maze umpamagare umbaze aho ndi nze nkugurire agacupa duseke twishime ari nako tuganira ibyubaka igihugu nk'Abanyarwanda. Amatiku ntacyo azatugezaho.
Benito Kayihura (facebook)