Kagame aho bukera Afurika yiyunze iramushajisha: ibibazo asanze ntabifitiye ibisubizo!
Nubwo i Kigali bishimiye bidasubirwaho ishyirwa mu myanya rya Kagame, nk’ugiye kuyobora Afurika yunze ubumwe, ku cyicaro cy’uwo muryango ibibazo by’ingutu byatangiye kwigaragaza. Umunsi wo ku cyumweru tariki ya 28/1/2018 wonyine warabigaragaje, aho inama ya 30 yagombaga gutangira saa tanu z’amanywa yashyize igatangira ikererewe amasaha atatu yose .
Impamvu yabiteye nk’uko tubikesha abanyamakuru b’ibinyamakuru bikomeye byari byakurikiranye uwo muhango, ni impaka zabaye ndende ku mari izakoreshwa n’umuryango, imari igomba guturuka kuri 0,2% ku byatumijwe mu mahanga, buri gihugu cyajya gishyira mu isanduku y’umuryango. Kuri iyi ngingo, hari ibihugu 2: Afurika y’Epfo na Misiri bidakozwa umubare ungana utyo. Aha rero ibi bihugu bikaba bitangiye kubangamira ivugururwa Kagame yakoze mbere yo kuyobora umuryango. Ndetse hari n’abavuga ko kurwanya icyo gitekerezo bitazanywe gusa n’ibi bihugu bibiri, ko n’ibihugu byose bigize umuryango wa SADC (Southern African Development Community), byaba birwanya icyo gitekerezo.
Inkomoko yo kukirwanya irava kugusumbanya inkunga buri gihugu gishyira mu muryango, aho usanga ibihugu bisa nk’aho bikanyakanya ku rwego rw’ubukungu bisabwa gutanga amafaranga menshi mu muryango. Ntibimenyerewe ko muri Afurika ibihugu byitangira ibindi, ibi bikaba bituruka ku kamenyero kabi ibihugu by’Afurika byashyizwemo, ko guhora bitegereje gufashwa. Iyo ako kamenyero kahawe intebe biraruhije gutekereza ko wafasha abandi.
Kagame agiye kuyobora uyu muryango yitwaje cyane cyane amavugururwa ngo yumva yahindura byinshi.
Mu bitekerezo bye byo kumva ko ari umuperezida w’ibisubizo, arimo gutekereza Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nk’igihugu kimwe gitera imbere ku rwego rw’ubukungu. Aha rero akaba yibeshya cyane, kuko asa n’uwiyibagije igihe azamara kuri uwo mwanya (umwaka umwe gusa), kandi akiyibagiza ko amavugururwa amara igihe kirekire kirenga umwaka umwe. Ikindi gikomeye yiyibagiza ni impamvu uyu muryango washyiriweho. Mbere na mbere ni umuryango w’impaka za politiki. Nubwo politiki ishyigikirwa n’imari, ariko ntibikuraho impamvu ya mbere yashyizeho uwo muryango.
Kagame rero akaba ashaka gukora nk’uko akora i Kigali, aho abona politiki mu ndorerwamo y’ubukungu; ugasanga ashyira mu bikorwa ibigaragarira amaso nk’imizamukire y’ubukungu, akirengagiza nkana ibigize politiki, nk’aho usanga ari imvano y’ubushyamirane n’ibindi bihugu, uhereye ku byo baturanye. Yumva ko kugira amahoteli, za Kigali Convention Center, imihanda ikubuye…, ari byo biza mbere y’uburenganzira bwa kiremwamuntu. Ubu u Rwanda rugomba kuba rufite agahigo mu kugira imfunga za politiki nyinshi kandi zifungiye akamama.
Gushaka rero kwihutisha amavugururwa y’ubukungu byatangiye kumushyamiranya na bagenzi be, bari bamenyereye ibikorwa bigenda gahoro ariko bikazagera ku ntego yabyo. Bamwe muri bagenzi be batangiye kuvuga ko yatangiye gukoresha igitugu kimuranga mu gihugu cye. Ikindi abamenyereye imikorere y’umuryango binubira ni uguturwaho ayo mavugurura batarayagizemo uruhare. Inama y’abadipolomate yari isanzwe itanga umusanzu wayo mu biteganywa gukorwa ku muryango, yatangajwe no kumva ko ayo mavugururwa agiye gushyirwa mu bikorwa bo batayagizemo uruhare. Aha nanone yigaragaje uko akora i Kigali, aho atumira abo yita abajyanama ba Perezida, bagateganya ibireba igihugu cyose, nta mwenegihugu ubajijwe.
Twibutse ko inama y’abagize inama ngishwanama ya Perezida Kagame igizwe ahanini n’abanyamahanga. Imikorere nk’iyi izana mu gihugu ibitekerezo byatiwe ahandi, bikaza byirengagiza ibisanzwe bikorerwa mu gihugu, byakagombye kugenda bivugururwa gahoro gahoro, bigana imivugururire ihamye. Kenshi na kenshi Kagame abiterwa no gushaka ko bamwitirira ibyagezweho byose, kuko iyo abo banyamahanga bamugira inama bamaze gutaha, ni we wenyine usigara yitirirwa ibyo baba bateganyije. Ibi rero Kagame arabikunda, kugeza nubwo akora ibishoboka byose, kugira ngo ahanagure amazina yandi yashobora kwitirirwa igikorwa gikomeye, kugira ngo asigare ari we wenyine ukitirirwa. Ngibi rero ibigiye kumuteranya n’abandi baperezida batari bamenyereye bene iyi mikorere.
Mu muryango hari amakimbirane y’amoko yose.
Asanze mu muryango ubushyamirane hagati y’ibihugu byinshi kimwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano. Ku ikubitiro azahita ahura n’ikibazo Alijeriya ifitanye na Maroko imaze kugaruka mu muryango, ikibazo gikomoka kuri Repubulika Nyarabu ya Sahara (République Arabe Sahrouie) igihugu cya Maroko gifata nk’aho itabaho, mu gihe Alijeriya yo yemeza ko Maroko yakigaruriye ku ngufu. Ikibazo gikomeye muri ibi ni uko Kagame muri kwa kujarajara atamenya aho politiki y’Akarere ihengamiye, yihaye Maroko ayimariramo. Ubwo rero murumva uko Alijeriya imureba. Ntibizamworohera guhuza ibyo bihugu byombi.
Hari ibindi bihugu birimo intambara, ibihugu nka Somaliya, Sudani y’amajyepfo, Centrafrica, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bimusaba kuzashyira mu bikorwa amatora ateganyijwe muri 2019. Umuntu akaba yakwibaza uko azajya hagati y’abanyekongo mu gihe na we atungwa agatoki mu kwatsa umuriro muri icyo gihugu. Bizamurushya kandi guca urubanza araramye hagati y’igihugu cye n’u Burundi bidasiba guterana amagambo y’urwango. Ntawava kuri iyi ngingo atavuze ibibazo by’iterabwoba biri mu bihugu nka Cadi, Kameruni, Nijeriya, Mali…kubera BokoHaramu, nk’uko muri Somaliya na Kenya na byo bihanganye na El shabab.
Reka turangirize kuri iki kibazo atangiranye na cyo, aho ku cyicaro cy’Umuryango bivugwa ko abashinwa bacengeye za mudasobwa zo ku cyicaro bagira ngo baneke kandi bigarurire amakuru yose y’umuryango, kandi ngo bikaba bimaze imyaka myinshi, kuva abashinwa baha umuryango ririya gorofa ukoreramo. Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru, yaragaciye ati "ibi biratubwira ko iyi Ngoro yacu yagombaga kuba yarubatswe n’abanyafurika ubwabo". Umva nawe, none se bagiye kwemera imfashanyo y’abashinwa hari andi mikoro bafite. Ibi biragaragaza ko areba bugufi cyane.
Nanone ntitwarangiza tutavuze ku ngaruka uruhare rwa Kagame ruzagira ku gihugu cy’u Rwanda. Nk’uko abantu benshi bamenyereye uko Kagame akunda gushimagizwa, ntibizatangaza aramutse ateruye amafaranga y’u Rwanda igihugu gikeneye, akayashyira mu muryango, kugira ngo yerekane ko ari intangarugero mu gutanga umugabane we. Ibi mubyitegure bizabaho, kandi bizagira ingaruka zitaziguye ku bukungu bw’u Rwanda, tudashyizeho ingendo azakora ava i Kigali ajya i Addis-Ababa. Kabone n’iyo izo ngendo zaba zishyurwa n’umuryango, ntibazatinda kubona ko Kagame we azakabya, agira ngo yerekane ko akora cyane.
Icyakora ibibazo atangiranye mu muryango n’ibisubizo azabibonera bizaba igipimo cyo kumenya Kagame uwo ari we, abaperezida bagenzi be bazamenya uwo bahaye inshingano zo kubahagararira, ariko n’abakozi bo ku muryango bazasobanukirwa icyo gukorana n’umunyagitugu bivuze.
Inkuru: http://lecpinfo.com