Imyigaragambyo muri Afurika y’epfo yo kwamagana intumwa z’u Rwanda ziri mu nama ya WEF muri icyo gihugu !
Dr Egide Ndayisimiye (ufite mikoro) ashyikiriza ubutumwa bw'abigaragambya intumwa ya WEF (ufite ikote ry'ubururu n'amataratara)
Kuva ku italiki ya 3 kugera ku italiki ya 5 Gicurasi 2017, mu mujyi wa Durban muri « Afurika y’epfo » hateraniye inama ikomeye yo ku mugabane w’Afurika y’umuryango witwa WEF (World Economic Forum). Iyo nama ya WEF ikaba ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abanyemari bakomeye, kugira ngo bigire hamwe uburyo ibihugu by’Afurika byahuriza hamwe imbaraga mu kuzamukira rimwe mu majyambere y’umugabane wose. Inama nk’iyo akaba ari ingira kamaro cyane ku bakuru b’ibihugu kuko baboneraho umwanya wo guhamagarira abashoramali bakomeye gushora imari mu mishinga iteza imbere ibihugu byabo. Paul Kagame ukunda kwigaragaza nk’umukuru w’igihugu utsimbaraye ku mishinga y’iterambere, ntiyagombaga gutangwa muri iyo nama, ariko ku munota wa nyuma yasubitse urugendo rwe muri Afurika y’epfo, ahagararirwa muri iyo nama na Ministre w’imari w’u Rwanda. Ni mpamvu ki yatumye Paul Kagame adakandagiza ikirenge mu nama ya WEF ?

Kugirango inama ya WEF yirinde guhabwa isura mbi n’abaturage, yiyemeje gukoresha inama muri Afurika y’epfo, ariko yiyemeza kohereza intumwa zayo mu myigaragambyo iyo ariyo yose yaba muri icyo gihugu kugirango izo ntumwa zifate ibyifuzo by’abaturage bigaragambya babigeze ku bari mu nama ya WEF babisuzume. Ibyo WEF ikaba yarabikoze muri ubwo buryo kugirango igaragaze isura yayo nziza ku baturage bashobora kuyifata nk’urwego ruhuza abakuru b’ibihugu n’abanyemali gusa, ikaba ititaye ku bibazo n’imibereho y’abanyafurika. Ni muri urwo rwego WEF yohereje intumwa yayo mu myigaragambyo yakozwe n’abanyarwanda baba muri Afurika y’epfo yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 4 Gicurasi 2017 kugirango ibyifuzo by’abo banyarwanda bigaragambyaga bigezwe ku bari mu nama yayo!
Imyigaragambyo yamaganye imiyoborere mibi ya Paul Kagame na FPR mu Rwanda
Impunzi z’abanyarwanda ziba mu ntara ya « Kwazulu-Natal » zifatanyije n’imiryango-Nyarwanda idaharanira inyungu iba mu gihugu cy’Afurika y’epfo ariyo : RDTJ (Rwandan platform of Dialogue, Truth and Justice) na JBG (Baho Mbeho) ; bateguye imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame na leta y’u Rwanda cyane ko bari bamaze kumenya ko Kagame azitabira iyo nama ya WEF iri kubera i Durban. Amakuru « veritasinfo » ikesha bamwe mu bagize inzego z’umutekano muri Afurika y’epfo, ahamya ko Paul Kagame yasabye igihugu cy’Afurika y’epfo guhagarika iyo myigaragambyo y’impunzi z’abanyarwanda ariko biranga, ahubwo iyo myigaragambyo ikaba yarashyizwe muri gahunda za WEF kugirango ibyifuzo by’abo banyarwanda bigaragambya bizagezwe ku bari mu nama yayo.
Ibyo byo gukurikirana imigendekere y’imyigaragambyo bikaba byari bikurikije icyemezo cy’ubuyobozi bwa WEF kugirango hadashobora kuvuka ibibazo byarogoya inama biturutse ku myigaragambyo, kandi igihugu cy’Afurika y’epfo kikaba kigendera kuri demokarasi no guha uburenganzira buri wese bwo kugaragaza ibitekerezo bye. Paul Kagame amaze kumenya ko ari uko ikibazo kimeze yahise asubika urugendo rwe rwo kujya mu nama ya WEF muri Afurika y’epfo ku munota wa nyuma, kuwa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017 kugirango ahura n’imbyigaragambyo yari imutegereje, yohereza ministre w’imari ku muhagararira muri iyo nama!

Muri iyo myigaragambyo impunzi zo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari zagezweho n’ibikorwa by’ubugome bya Paul Kagame nazo zari zitabiriye iyo myigaragambyo. Aha twavuga cyane cyane abakongomani n’abarundi. Abateguye iyo myigaragambyo bamaze kumenya ko Kagame atakije, ntabwo byababujije gukomeza gutegura igikorwa cyo kwigaragambya nk’uko iyo gahunda yari yarateguwe kuva mbere ; ariko hari abantu bamwe bashatse kubuza abandi kwitabira imyigaragambyo kuko muri gahunda yabo barwanya Kagame gusa, kandi bakaba bari bamaze kumenya ko atakije ! Igitekerezo cy’abo bashakaga kuburizamo imyigaragambyo cyaburiyemo kuko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Afurika y’epfo zagaragaje ko zitarwanya umuntu umwe Paul Kagame gusa, ahubwo zirwanya imiyoborere mibi yose y’ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Iyo myigaragambyo ikaba yaritabiriwe cyane n’abantu benshi, ikaba yarabaye kuri uyu wa kane taliki ya 4 Gicurasi 2017 guhera saa yine za mu gitondo kugera saa saba ku isaha y’Afurika y’epfo. Abashinzwe umutekano bakaba bari babukereye muri iyo myigaragambyo kugirango hatagira umuntu uhutazwa. Imyigaragambyo yabaye mu mutuzo, nta muntu numwe wayigizemo ikibazo. Inama ya WEF irasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Gicurasi 2017 i Durban muri Afurika y’epfo.
Ubwanditsi bwa «veritasinfo» muri Afurika y’epfo