Rwanda :Nidushyire imbaraga nyinshi mukuba abantu, aho kubaka ibintu !(Diane Shima Rwigara).
Kuri telefoni zigendanwa, hari guhererekanwaho ubutumwa bwa Diane Shima Rwigara, busobanura neza ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku italiki ya 23 Gashyanta 2017. Ibisobanuro Diane Shima Rwigara yabitanze mu buryo bw’amajwi, bikaba biri guhererekanywa kuri za telefoni zigendanwa. Ibyo bisobanuro bigizwe n’ingero z’uburyo abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye muri iki gihe ariko abanyarwanda bakaba badashobora kubivuga kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi ndetse n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu rikabiceceka. Ku mbuga nkoranyambaga (facebook), abambari b’ubutegetsi buriho mu Rwanda (intore), bikomye cyane Diane Shima Rwigara, Izo ntore zikaba zivuga ko Diane Shima Rwigara ari gushukwa na Nyirarume w’umuhanzi uzwi cyane ariwe Ben Rutabana (uba ku mugabane w’Uburayi) kugirango atinyuke kuvuga ibintu bitagenda neza mu Rwanda. «Veritasinfo » ikaba yiyemeje kubagezaho ubutumwa bwa «Diane Shima Rwigara» mu nyandiko no mu majwi nk’uko buri guhererekanwa kuri za telefoni zigendanwa. «Diane Shima Rwigara» aragira ati :
[Nitwa «Diane Shima Rwigara» nkaba naragiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri 23 z’uka kabiri. Muri icyo kiganiro rero, navuze ko nta shyaka ndimo cyangwa mpagarariye ryaba irikorera hano mu Rwanda cyangwa irikorera hanze. Navuze kandi ko ntaje ku izina ry’umuryango wanjye, ahubwo ibyo natangaje byari ibitekerezo byanjye ku giti cyanjye. Kuvuga byabaye icyemezo cyangoye cyane gufata, ariko kandi nasanze bikenewe ; kubera ko abenshi baduhagarariye mu nzego zinyuranye za leta batatuvugira. Yego hari ibyiza byinshi igihugu cyacu cyagezeho, ariko kandi hari n’ibindi byinshi byagombye guhinduka. Muri icyo kiganiro nagiranye n’abanyamakuru nibanze ku ngingo 3 ariko hari n’izindi ntabonye umwanya wo kuvugaho. Izo ngingo 3 naganiriyeho ni : ubukene, akarengane n’umutekano.
Ku kibazo cy’ubukene : Mu Rwanda abantu benshi nta kazi bafite, hari ubukene bwinshi, ndetse mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda abantu baricwa n’inzara. Ku kibazo cy’akarengane, navuze ku bimurwa ku mpamvu bita inyungu rusange, ariko ugasanga abaturage benshi bahombera ku biciro baha amazu, ibibanza n’amasambu yabo ; kandi ugasanga n’iyo mihanda bashaka kubaka, nta baturage bafite imodoka zizashobora kuyigenderamo, noneho bigatuma abantu bibaza bati : izo nyungu ni rusange gute ? Ese ni bande bazungukiramo ?

Ku kibazo cy’umutekano, hari ababurirwa irengero, hari abicwa, kandi abakora ayo mahano nta numwe ushyikirizwa ubutabera. Ugasanga abanyamahanga bashima umutekano ngo bumva bafite bari mu gihugu cyacu ariko abanyarwanda batari bacye bakumva badatekanye mu gihugu cyabo; ibyo akaba ari ibintu bibabaje cyane. Hari n’ibindi bibazo biri mu gihugu ntashoboye kuvugaho. Iyo rero umuntu arebye ibyo byose, uribaza uti, «tuzaceceka kugeza ryari?»
Nubwo byumvikana impamvu abantu bahitamo guceceka, kuko bazi neza ko kugaragaza ibitagenda neza mu gihugu cyacu babizira. Ikizira si akarengane, ikizira si ubukene, ikizira ntabwo ari umutekano mucye, ahubwo ikizira mu Rwanda ni ukuvuga kuri ibyo bibazo, ni ukubigaragaza. Hari ibyiza byagezweho, nk’uko natangiye mbivuga, kandi dushimira ubuyobozi bwacu; ariko kandi dukeneye uburenganzira, ubwisanzure, mu kuvuga no kugaragaza ibitagenda. Dukeneye uruvugiro. Tuzakosora dute ibitagenda, tudashobora no kubigaragaza ? Tudashobora no kubivugaho ? Tudashobora kubiganiraho ? Hari abanyarwanda benshi muri iki gihugu bafite ibitekerezo byiza byubaka, ariko ugasanga baniganwe n’ijambo kubera ubwoba ngo nibagira icyo bavuga, bizabagiraho ingaruka mbi.
Ikitumvikana rero, kikaba ari iki : niba ibitekerezo mvuga dukeneye, atari ibitekerezo bisenya, atari ibitekerezo bisebanya, atari ibitekerezo bihakana cyangwa bipfobya jenoside, ikibazo cyo kubitangaza ni ikihe? Nta kibazo kirimo kandi biranakenewe cyane. Abanyarwanda bakeneye ubwisanzure n’uburenganzira byo gutanga ibitekerezo byabo byubaka. Ibyiza byinshi tumaze kugeraho bikavugwa, ariko kandi n’ibinengwa bikanengwa. Ibigomba guhinduka bikavugwa, bikerekanwa, bikagaragazwa, kugirango bishobore gukosorwa; kuko ntabwo tuzashobora gukosora icyo tudashobora kuvuga, icyo tudashobora kugaragaza, icyo tudashobora kunenga.
Umwami Kigeli Ndahindurwa, aherutse gutanga, akaba yaraguye ishyanga, ariko atabarizwa mu Rwanda. Abanyarwanda benshi bakundaga umwami, ariko kubigaragaza ni kimwe mu bizira mu Rwanda. Mvuze ku mwami ariko hari n’izindi ngero nyinshi zerekana ko nta burenganzira, nta bwisanzure, nta ruvugiro dufite mu Rwanda. Mu kurangiza rero, nagiraga ngo mvuge ko abaguye ku rugamba barimo jenerali Fred Rwigema, bataharaniraga amagorofa maremare. Ahubwo baharaniraga ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda bose, baba abahutu, baba abatwa, baba abatutsi. Baharaniraga ukuri, niyo mpamvu rero, nta cyaha cyagombye kuba mu kuvuga ukuri. Nta pfunwe ryagombye kuba mu gutangaza ukuri, nta bwoba bwagombye kuba mu kugaragaza ukuri.]
Ibyo ni ibisobanuro bya Diane Shema Rwigara byuzuza ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku italiki ya 23 Gashyantare 2017 i kigali. Diane Shema Rwigara, ari mu Rwanda, atubwiye uko ibintu bimeze n’uko abona bimeze mu Rwanda, ese wowe uri mu gihugu usanga ibyo Diane Shema Rwigara avuga harimo kubeshya cyangwa se amakabya nkuru ? Ese kuki atinyuka kuvuga ukuri kwe atekereza kandi azi neza ko yabizira ariko abandi banyarwanda benshi bari mu gihugu bakaruca bakarumira ? Tanga igitekerezo cyawe hano hasi kuri iyi nkuru kuri veritasinfo kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe !
Turashimira ku buryo bw’umwihariko «Diane Shema Rwigara» ukomeje kugeza kubanyarwanda ibitekerezo bye byiza byubaka ku muryango nyarwanda no gushimangira umuco mwiza wo kuvuga ikituri ku mutima.
Veritasinfo