Rwanda : Ngo abarundi bishwe na RDF mu Bugesera nibo bashyinguwe mu Bugarama i Cyangugu !
Umwuka utari mwiza hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’Uburundi watangiye muri Mata 2015 ugeze mu ikorosi rikomeye; uwo mwuka mubi ukaba ugiye kumara imyaka igera kuri 2 kandi nta kizere ko uzasubira mu buryo mu bihe bya vuba ; ahubwo uko iminsi iri kugenda ishira, niko ibikorwa by’ubushotoranyi biri kurushaho kwiyongera hagati y’ibihugu byombi. Ubwicanyi bw’abaturage bwabereye i Cyangugu mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2017 bwongereye urwicyekwe hagati y’ibihugu byombi. Amakuru avugwa kuri ubwo bwicanyi n’imyitwarire y’ingabo z’inkotanyi RDF, byatumye abarundi bakeka ko, ubwo bwicanyi bwabereye mu Bugarama ari ikinamico riri gukorwa n’ingabo za RPF mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo kugaba igitero cya gisilikare ku butaka bw’u Burundi!
Urubuga « Chimpreports.com » rwandikwa mu rurimi rw’icyongereza rwemeza ko umukozi wo murwego rwo hejuru mu nzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda rutashatse kuvuga amazina, yarumenyesheje ko abantu bagabye icyo gitero banyanyagije mu giturage impapuro ziriho ibirango bya « FDD » ; icyo akaba ari ikimenyetso cy’uko, igitero cyo mu Bugarama cyakozwe n’imbonerakure. Twabibutsako ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi ari CNDD -FDD, urubyiruko rw’iryo shyaka rukaba rwitwa «Imbonerakure». Abarundi bahungiye mu Rwanda kimwe na leta y’u Rwanda bakaba bashinja urwo rubyiruko rw’imbonerakure ko arirwo ruhohotera abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, bigatuma bahunga ! Urwo rubuga rwa « chimpreports.com » rutangaza amazina y’abantu 3 bahitanywe n’ubwo bwicanyi bwo mu Bugarama i Cyangugu mu gihe igisilikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’itangazamakuru ryo mu Rwanda bivuga ko hapfuye abantu babiri gusa. Abaturage bo bakaba bavuga ko hapfuye abantu benshi inkotanyi zigahisha imirambo !
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20170314/ob_77ccb4_81755909334e91f72ec9e19cedf06a17.jpg)
Ku ruhande rw’Uburundi, igitero cyo mu Bugarama i Cyangugu ni ikinamico rya RDF!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Werurwe 2017, umuvugizi wa « ministeri y’ingabo n’abavuye ku rugerero MDNAC » mu Burundi Colonel Gaspard Baratuza, yashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyavuzwe na ministeri y’ingabo mu Rwanda ku bwicanyi bwabereye i Rusizi. Ministeri y’ingabo mu Burundi ivugako umupaka wayo n’u Rwanda urinzwe neza, kandi ko abantu bavugwa n’u Rwanda ko bahungiye mu Burundi nyuma y’ubwicanyi bwabereye mu Bugarama ari ikinyoma. Iryo tangazo rigira riti : «U Burundi ntibuzigera bwemera ko abanyabyaha cyangwa abahungabanya umutekano mu bihugu bituranyi bahungira ku butaka bw’u Burundi. Turamenyesha abantu bose n’umuryango mpuzamahanga ko nta tsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryigeze rigaragara ko ryambutse umupaka w’u Rwanda n’Uburundi».
Urubuga rwa «burundi-agnews.org » rwandikirwa mu gihugu cy’Uburundi ntirushira amakenga ingabo za RDF Inkotanyi ku gitero cyabereye mu Bugarama i Cyangugu. Inyandiko iri kuri urwo rubuga mu rurimi rw’igifaransa yitwa : « Burundi : le Rwanda ou le très mauvais voisin des grands lacs Africains » mu kinyarwanda akaba ari : u Rwanda : Umuturanyi mubi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, irerekana uburyo ingabo z’inkotanyi zaminuje mu gutekinika ibitero zigabaho ubwazo, zishaka guhungabanya umutekano mu bihugu by’abaturanyi. Rumwe mu ngero zitangwa muri iyo nkuru, ni uburyo u Rwanda rwahimbye ko abanyamurenge muri Congo babangamiwe mu mwaka w’1996 rugahita rugaba igitero muri Congo ngo rugiye gutabara abatutsi bagiye kwicwa nko mu Rwanda.
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20170314/ob_def352_1492851-655736657815660-1665773661-n.jpg)
Igihugu cy’Uburundi gitewe kandi n’impungenge n’uburyo ingabo z’u Rwanda ziri gushyirwa ku mupaka wabwo n’intwaro zikomeye, bakaba babona izo ngabo zitaje kurwanya abantu babiri b’abagizi ba nabi bahunze, ahubwo ingabo z’u Rwanda ziteguye kugaba igitero mu Burundi. Ingabo z’Uburundi zikaba nazo ziryamiye amajanja kandi ziteguye guhangana n’igitero icyo aricyo cyose cyagabwa n’inkotanyi ku butaka bwabo.
veritasinfo